Musanze: Ibura ry’amazi ryatumye hari abavoma amazi y’ibidendezi n’ibishanga

Ubuyobozi bwa WASAC ishami rya Musanze, buvuga ko ikibazo cy’ibura ry’amazi kimaze iminsi kigaragara mu bice by’Umujyi wa Musanze, kiri guterwa no kuyasaranganya no gusimburanya amatiyo ashaje.

Aba baturage bahangayikishijwe n'indwara ziterwa n'umwanda aya mazi ari kubatera kuko badafite ahandi bakura asukuye
Aba baturage bahangayikishijwe n’indwara ziterwa n’umwanda aya mazi ari kubatera kuko badafite ahandi bakura asukuye

Ubu buyobozi buratangaza ibi nyuma y’aho abaturage bamaze iminsi bavuga ko bahangayikishijwe cyane no kuba batangiye gushoka amazi y’ibishanga, ibidendezi n’umugezi witwa Mpenge, akaba ari yo bari kuvoma bakayanywa, kuyatekesha n’indi mirimo yose yo mu rugo.

Mukamurenzi Jeannette, utuye mu Mudugudu wa Giramahoro mu Murenge wa Muhoza yagize ati “Tumaze icyumweru twarabuze amazi burundu, kandi ni ibintu bimaze iminsi biba. Na twa tuzu twabugenewe tuguriraho amazi yarabuze. Ubu turi gushoka Mpenge, abatabishoboye bagashaka umunyonzi bishyura amafaranga 200. Biraduhangayikishije, rwose ubu twatangiye kurwaza inzoka”.

Mu Kagari ka Kigombe ho hari ikidendezi kinini cy’amazi yanduye bita kuri strabag. Abatuye muri aka gace ni cyo bamaze iminsi bavomamo. Umwe mu bo twahasanze ari kuhavoma amazi ayajyanye iwe.

Yagize ati “Iki kidendezi kiganwa na buri wese, baba abakitumamo, ababumba amatafari, aboza ibintu byanduye yewe no kugifuriramo. Ubu amazi yacyo ni yo turi kunywa, tukayatekesha, n’indi mirimo yose yo mu rugo idusaba gukoresha amazi.

Ubu rero abaganga bitegure kutuvura indwara ya korera cyangwa macinya, kuko ni byo bizakurikiraho kubera aya mazi yanduye gutya”.

Ahenshi mu makaritsiye yo mu Mujyi wa Musanze harimo ahitwa mu Ibereshi, mu Rusagara, Karwasa no mu Mujyi rwagati, abaturage bamaze igihe binubira ibura ry’amazi rya hato na hato, aho ashobora kumara icyumweru kinarenga yarabuze; igihe aje na bwo akaba ari macye kandi akamara umwanya muto, akongera kubura.

Murigo Jean Claude, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura WASAC ishami rya Musanze, asobanura ko ibura ry’amazi rimaze iminsi, riri guterwa no kuyasaranganya bijyana no gusimbuza amatiyo ashaje.

Abahaturiye bahavoma amazi yo gukoresha mu ngo zabo
Abahaturiye bahavoma amazi yo gukoresha mu ngo zabo

Yagize ati “Hari uruhombo runini ruri mu Mujyi rwagati wa Musanze twari tumaze iminsi dusana, ariko bisa n’ibyarangiye. Ikindi ni uko ahenshi usanga amatiyo ayobora amazi ari mato, ku buryo n’iyo tuyarekuye atagera ku bantu bose.

Turimo kuyasimbuza dushyiramo amatiyo manini, ibi bikajyana no kugenda tuyafunga hamwe, ahandi tukayafungura mu buryo bwo kuyasaranganya. Ikindi turi gukora twitezeho gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu gihe kirambye ni ibigega bine bifite metero kibe ibihumbi bitanu duteganya kubaka.

Bibiri muri ibyo imirimo yaranatangiye, aho kimwe kiri kubakwa ahitwa i Nyamagumba mu Murenge wa Muhoza, kizaba gifite metero kibe ibihumbi bibiri, n’ikindi kingana na cyo kiri kubakwa mu Murenge wa Cyuve ahitwa i Gasanze”.

Uyu muyobozi avuga ko ibi bigega bizaba byuzuye bitarenze muri Nyakanga uyu mwaka wa 2020. Anizeza abaturage ko mu gihe bari mu mirimo yo kubyubaka iki kigo kizaba gikora ibishoboka byose ngo babone amazi meza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka