Musanze: Ibiro by’Akarere byaburaga igihe gito ngo bitangire kubakwa bigiye gukorerwa indi nyigo

Ibiro by’Akarere ka Musanze byaburaga igihe gito ngo bitangire kubakwa, bigiye gukorerwa indi nyigo nshya, nyuma y’uko izabanje mu bihe bitandukanye bishize, byagiye bigaragara ko zakozwe mu buryo butizweho neza.

Inyubako Akarere ka Musanze gakoreramo
Inyubako Akarere ka Musanze gakoreramo

Urugendo rw’umushinga wo kubaka ibiro by’Akarere ka Musanze, rusa nk’urwarushijeho gushyirwamo imbaraga kuva mu mwaka wa 2018, ubwo Akarere ka Musanze katangiraga inyigo y’umushinga wo kubaka inyubako imwe, y’ibiro bihuriweho n’inzego z’ubuyobozi harimo ubw’Intara, Akarere ka Musanze ndetse n’Umurenge wa Muhoza.

Ni umushinga waje guhagarikwa, hatangira indi nyigo y’umushinga wo kuvugurura no kongera inyubako z’ibiro by’Akarere; ndetse urwego wari ugezeho, hakaba hari haramaze no gukorwa igishushanyo mbonera, ariko na wo, nyuma y’aho bigaragariye ko umurongo wari waratekerejwe wo kuvugurura izo nyubako udakwiye, hakaba harafashwe icyemezo cyo kuwuhagarika, mu gihe haburaga igihe gito ngo utangire gushyirwa mu bikorwa, byanzurwa ko hazakorwa indi nyigo nshya.

Ibi bibaye mu gihe hakomeje kumvikana abaturage banenga uburyo Akarere gakorera mu nyubako zitakijyanye n’igihe, nyamara kadasiba kugaragaramo, ibikorwa bivuka umunsi ku wundi birimo n’inyubako zihazamurwa z’amagorofa agezweho.

Umuturage wo muri ako Karere witwa Iradukunda Theophile, agira ati: “Bihora bidutera ipfunwe rikomeye, iyo tugiye kwaka serivisi mu Karere, wagera nko mu biro by’umukozi cyangwa umuyobozi runaka, ugasanga aratangira serivisi ahantu hatajyanye n’igihe. Nyamara byitwa ko aka Karere gateye imbere, kakagira n’ibikorwa byinshi gahiga utundi turere, kakaba kari no mu twunganira Umujyi wa Kigali. Abo bireba bakwiye gutekereza byihuse, uko bakemura iki kibazo, hakubakwa izindi nyubako zijyanye n’igihe, kugira ngo bidufashe nkatwe abaturage, n’abo bayobozi badasigaye”.

Ugendeye ku mafaranga Akarere kari kashoye mu gukora inyigo n’ibishushanyo mbonera by’iyo mishinga yombi yo kubaka ibiro by’Akarere ka Musanze yahagaritswe, n’ubwo hatatangajwe ingano y’ayo mafaranga, Umuyobozi w’aka Karere Ramuli Janvier, yemeza ko ari igihombo, cyabasigiye isomo ryo kujya babanza kunonosora imishinga neza, mu rwego rwo kwirinda amakosa yatuma igenamigambi ry’imishinga iba yatekerejwe ritagerwaho.

Yagize ati: “Ni igihombo kuko muri izo nyigo zose zagiye zikorwa, ari ibanza n’iyakurikiyeho, ndetse n’ibyo bishushanyo mbonera byari byarakozwe, byose byagiye bitwara amafaranga atari make. Urumva rero ko ari ugutakaza mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ibyumvikana ko biba binakuruye igihombo”.

Yungamo ati: “Ubundi imishinga nk’iyi Akarere kaba karayitekereje, ariko gafite izindi nzego zigakuriye, ziba zigomba kuyitangaho ubujyanama buherwaho ishyirwa mu bikorwa cyangwa igaseswa. Intambwe Akarere kagiye gatera ubwabyo mu gutekereza umushinga wo kubaka ibiro by’Akarere, ni ikigaragaza ubushake buhari bwo gushakisha uko twakwigobotora ipfunwe ryo gukorera ahantu nka hariya hashaje. Bityo rero tukaba twisegura kuri ayo makosa yagiye abaho muri iryo genamigambi, ryanakuruye ibihombo; tunizeza abaturage ko indi nyigo izakorwa, izaba inonosoye mu buryo bufatika”.

Bavuga ko iyi nyubako ishaje kandi ko itajyanye n'igihe
Bavuga ko iyi nyubako ishaje kandi ko itajyanye n’igihe

Mu ruzinduko aheruka kugirira mu Karere ka Musanze, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’imboni y’Akarere ka Musanze Maj. Gen. Albert Murasira, yagarutse ku kibazo cy’imishinga ishorwamo amafaranga menshi, ariko ntirangizwe, harimo n’uyu wo kubaka ibiro by’Akarere ka Musanze, usa n’aho waheze mu mpapuro; agira inama abayobozi kwicara, bakawunonosora neza.

Yagize ati: “Uko guhindaguranya imiterere y’umushinga kwa hato na hato, ntekereza ko biri no mu byatumye hatinda gufatwa icyemezo ntakuka cyo gutangira kubaka. Bisa no gusubira inyuma. Bakwiye kwicarana bagatekereza bakanategura neza iby’ingenzi bikenewe mu mushinga nyirizina, bagatangira kuwushyira mu bikorwa”.

Ati:“Ubu igikenewe si no kubaka ibintu byo mu rwego bisaba ubushobozi buhambaye cyane, kuko serivisi nyinshi zegerejwe abaturage ku rwego rwo hasi, kugera mu Tugari n’Imidugudu. Bivuze ko nibajya no kubaka, inyubako yakabaye ijyana n’umubare w’abakozi, n’ubwo hakubakwa inzu nini, hakarebwa n’uburyo yajya ibyazwa umusaruro n’ubwo hashyirwamo ibyumba mberabyombi (salles) zinjiza amafaranga. Dusanga ibi kugira ngo bigerweho, hakwiye kubaho gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa b’Akarere, hakarebwa ibintu byinshi byinjiza amafaranga bajya bahuriraho, bibinjiriza amafaranga yunganira ingengo y’imari iba yatanzwe na Leta mu mishinga nk’iyi”

Mu ngengo y’imari y’umwaka ugiye gutangira, ni ho hateganywa kuzakurwa ubushobozi bwo gukora inyigo bundi bushya y’umushinga wo kubaka ibiro by’Akarere, nirangira akaba aribwo hazamenyekana igihe nyirizina, uzatangirira gushyirwa mu bikorwa n’igihe uzamara.

Ibiro by’Akarere ka Musanze by’ubu, bikorera mu nyubako yo mu mwaka wa 1982, yakoreragamo iyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

guhindagura umushinga incuro nyinshi byerekana ikiba kibiri inyuma kuberako guhindura umushinga bisaba kongera amafaranga kubigenzura biragora bituma abashaka kwiba babona inzira yoroshye inagoye,abagenzura atari ibyo iyo nyigo yali gukomeza ibyo bindi bikubakwa ahandi kandi bigatwara amafaranga ali hasi yazatangwa singombwa ngo umurenge akagali umudugudu bikorere munyubako imwe akarere si gasutamo cyangwa isoko uko uhindura inyubako niko usenya ibyaguzwe niko wica nubuzirznenge bwayo utera ibiraka ngo ntacyo abakuramo ayabo ntibibareba nibya Leta *

lg yanditse ku itariki ya: 2-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka