Musanze: Ibikorwa byo kubaka imihanda mishya ya kaburimbo birarimbanyije

Ibikorwa byo kubaka imihanda mishya ya kaburimbo mu mujyi wa Musanze, ireshya n’ibilometero 6.88 mu cyiciro cya gatatu (RUDP ll Phase lll), birarimbanyi kandi biragenda neza nk’uko abayobozi babigaragaza.

Ibikorwa byo kubaka imihanda birakomeje
Ibikorwa byo kubaka imihanda birakomeje

Ni icyiciro cyatangijwe ku mugaragaro muri Gicurasi 2022, ahakomeje kubakwa iyo mihanda mu makaritsiye anyuranye y’umujyi wa Musanze, hanubakwa za ruhurura zari zibangamiye abaturage.

Ni imihanda irimo kubakwa na Kompanyi ya NPD Ltd, mu gikorwa gikomeje gusurwa n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi, baba ab’Akarere ka Musanze baba n’abafite mu nshingano gahunda y’ibikorwa remezo mu gihugu, barimo ubuyobozi bw’umushinga wa RUDP ll (Rwanda Urban Development Project), mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga.

Ubwo yasuraga iyo mihanda irimo kubakwa hamwe na ruhurura ya Rwebeya, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew ari kumwe na Mutezintare Regis, ukurikirana uko imirimo y’ubwubatsi bw’imihanda mu mujyi wa Musanze ikorwa hanwe na Nsabimana, umukozi w’Umushinga RUDP, bishimiye uko imirimo irimo kugenda, banasaba ko ikomeza kwihutishwa umushinga ukazarangirira ku gihe.

Kimwe mu byasabwe kwihutishwa, harimo igikorwa cyo kwimura amapoto y’amashanyarazi aharimo kubakwa imihanda, mu rwego rwo gukuraho inzitizi zadindiza icyo cyiciro cya gatatu cy’uwo mushinga wo kubaka imihanda, no gutunganya ruhurura mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo.

Muri icyo cyiciro cya gatatu cyo kubaka imihanda mu mujyi wa Musanze, kizatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari icyenda, abaturage barishimira akazi bahawe, aho bemeza ko gakomeje kubafasha mu iterambere ry’ingo zabo.

Imihanda iteganyijwe kubakwa mu mujyi wa Musanze, harimo uwa Nyamagumba-Nyakinama, ugatambika werekeza ku mudugudu uzwi nka Burera, ugakomeza ukazahura n’umuhanda w’ama pavé munsi ya INES-Ruhengeri.

Ikindi gice cy’umuhanda gitangirira ahazwi nko ku iposita hafi ya BNR, wambukiranye ahitwa mu Kizungu, ugere ahazwi nko ku bubiko bw’ibikoresho bwa NPD, aho hagati y’iyo mihanda hazagenda hanyuramo indi mishya, n’iyubatswe mu kindi cyiciro.

Ni umushinga uzamara umwaka umwe, aho Akarere ka Musanze kifuza ko umwaka wa 2023 wazarangira imihanda mishya yamaze kumurikwa.

Ingengo y’imari izagenda kuri iyo mihanda ingana na Miliyari icyenda, aho imihanda izatwara Miliyari 7,5Frw, mu gihe ruhurura zizatwara angana na Miliyari 1,5Frw, uwo mushinga ukaba ari uwa Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Banki y’isi.

Barubaka na za ruhurura
Barubaka na za ruhurura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umuhanda uva susa2 ku mashuri ukamanuka mu mudugudu wa buhoro ugakomeza mu gacuba ugakomeza mu murenge wa muko nyabuna natwe mutugereho kuko hameze nkigihuru.niyo mwaba mushyizemo latelite.nikiraro kiva kabaya kijya mu gacuba kitindishijwe ibiti mwakidukorera kuko twegeranye na gare twahita duterimbere.

Nzayinambira Aimable yanditse ku itariki ya: 19-04-2024  →  Musubize

Numuhanda uva susa ku mashuri ukamanuka mu mudugudu wa buhoro ugakomeza mu gacuba ugakomeza mu muko nyabuna natwe mu dukure mu bwingunge.niyo watunganywa tumeze ngo mu gihuru pe.

Nzayinambira Aimable yanditse ku itariki ya: 19-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka