Musanze: Ibikoresho bidahagije bituma abakora isuku batanoza akazi kabo

Abakora isuku mu Karere ka Musanze basanga igihe kigeze ngo babone ibikoresho bifashisha mu kazi kabo bihagije n’imyambaro yabugenewe ibakingira ingaruka bashobora kukagiriramo, kuko bibarinda impanuka za hato na hato kandi bukaba ari bwo buryo bwizewe bwo kunoza akazi uko bikwiye.

Abakora isuku bagaragaza impungenge z'uko mu myanda haba harimo ibishobora kubakomeretsa
Abakora isuku bagaragaza impungenge z’uko mu myanda haba harimo ibishobora kubakomeretsa

Mu mujyi wa Musanze abakora isuku bagaragara mu makaritsiye, ku nkengero z’imihanda, bakubura cyangwa batema ibyatsi no mu makaritsiye bakusanya imyanda ituruka mu ngo. Ariko ni gake cyane usanga bambaye imyenda yabugenewe cyangwa ibyagenewe kubakingira ingaruka z’imyanda bakoramo umunsi ku wundi nk’ibisarubeti cyangwa amataburiya, inkweto za bote, uturindantoki n’udupfukamunwa.

Abakora aka kazi ko gukusanya iyo myanda batangarije Kigali Today ko nubwo batagira ibyo bikoresho bitababuza kugakora mu buryo bwo kwirwanaho kugira ngo babone ibibatunga.

Uwitwa Serubungo umaze imyaka ibiri akora aka kazi yagize ati: “Iyi myanda iva mu ngo iba imazemo igihe kirekire, yaratangiye kubora ku buryo umwuka wayo uba unuka cyane. Abayijugunya baba banatayemo n’ibikoresho bikometersa ku buryo twe abayikoramo umunsi ku wundi tugira impanuka zo kwangizwa n’iyo myanda kubera ko tuba tutikingiye uko bikwiye.”

Mu busanzwe abakora akazi nk’aka baba bakwiye kwambara imyenda yabugenewe nk’amataburiya cyangwa ibisurubeti, amajire, inkweto za bote, udukingirantoki, udukingiramunwa n’ibindi bikoresho bashobora kwifashisha bituma babasha kugakora birinda ingaruka ziyiturukamo.
Bavuga ko batabasha kubyigondera kubera ko umushahara bahembwa ukiri hasi bagahitamo gukora batikingiye.

Mukansenga na we ukora aka kazi yatanze urugero rw’imwe mu myanda ikomeretsa usanga itagaguzwa n’abantu uko biboneye ikabatera impanuka mu kazi kabo, ati“Hari igihe tuba turi kuyikusanya ugasanga abayijugunyemo inshinge, amahwa, inzembe cyangwa ibicupa bamennye wajya kubikoramo bikaba biragukomerekeje; ibi byose biterwa n’uko tuba tutikingiye bihagije”.

YonYakomeje ati “Amafaranga duhemberwa umubyizi ni 1000, iyo ugiye kureba ibyo natwe tuba dukeneye ngo tubeho ntiwajya gukuramo ayo kugura ibyo bikoresho byadufasha kwikingira ngo uyabone”.

Basaba guhabwa ibikoresho byabafasha kwikingira
Basaba guhabwa ibikoresho byabafasha kwikingira

Abakora isuku bo mu Karere ka Musanze bibumbiye mu makoperative atandukanye yashyiriweho kugira ngo barusheho kunoza isuku mu bice by’umujyi n’icyaro byo mu Karere ka Musanze. Si abakusanya imyanda iva mu ngo gusa kuko n’abakora isuku yo ku mihanda usanga baba batikingiye mu buryo buhagije, bakifuza ko nibura ibyo bikoresho babihabwa na ba rwiyemezamirimo babakoresha cyangwa Ubuyobozi bw’Akarere.

Bamwe mu bayobora ayo makoperative bo bavuga ko ibyo bagenera abakozi haramutse hiyongereyeho kubashakira ibikoresho bituma bikingira byabasaba gushora andi mafaranga nyamara atarigeze ateganywa gupiganira amasoko yo gukora aka kazi, ariko na none ntibabura no kuvuga ko hari ababa bafite ibyo bikoresho batajya babyifashisha.

Nyirabageni Belansila uyobora Koperative yitwa KOAMU akaba anahagarariye abakora isuku mu mujyi wa Musanze yagize ati “Ni byo koko ibyo bikoresho by’isuku ni ngombwa, ariko siko bose babifite kubera ko usanga Koperative igizwe n’abanyamigabane n’abatayifitemo, no mu masoko tuba twahawe ibyo ntibiba birimo, bityo rero gufata amafanga ku ruhande bitarateganyijwe bikaba byateza igihombo”.

Yongeraho ati “Uburyo duhitamo ni ubwo kubashishikariza gufata ku mushahara tubahemba kugira ngo abashe kubyigurira kuko na we ubwe biba bimufitiye akamaro. Hari n’abo usanga barabyiguriye ariko batabikoresha. Ni ahacu rero ho gutangira kubigisha mu buryo bwimbitse ko bakwiye kumenya akamaro ko gukora babifite”.

Uwamariya Marie Claire, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, asanga kuba aba bakora isuku bagira uruhare rukomeye mu gusukura ahantu hatandukanye mu Karere ka Musanze, badakwiye gusigara inyuma mu kunoza iyabo bwite; bigashingira ku kwikingira hakiri kare ingaruka zishobora guterwa n’imyanda bakoramo mu kazi kabo ka buri munsi.

Ngo ubuyobozi bukaba bugiye gushaka uburyo bafatanya n’abakoresha babo kugira ngo ibyangombwa nkenerwa biboneke.

Ubuyobozi buranemeza ko bugiye kujya bwitwararika ku masezerano bugirana n’ababakoresha harebwa niba bubahiriza ko abakora isuku bikingiye mu buryo bufatika.

Ati: “Tugiye kureba uburyo twegera ba rwiyemezamirimo bakoresha aba bantu badufasha kwita ku isuku kugira ngo ibyo bikoresho biboneke vuba; kuko isuku itareba abantu bamwe ngo hirengagizwe abandi. Nibabigeraho bizadufasha no kubungabunga ubuzima bwabo dore ko bakeneye kwiteza imbere bahereye kuri uyu murimo bakora, kandi ntibabigeraho badafite ubuzima bwiza”.

Abakora muri uru rwego rw’umurimo kandi banifuza ko abantu barushaho kumenya ko ari ingenzi gutandukanya imyanda ibora n’itabora n’ishobora gushyira ubuzima bw’abayikusanya mu kaga kugira ngo byihutishe akazi k’abayikusanya bayijyana ahabugenewe kandi bikabagabanyiriza impanuka bakunze guhura na zo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka