Musanze: Hatashywe inzu y’urubyiruko yuzuye itwaye Miliyari 1.7Frw

Mu Kigo cy’Urubyiruko cy’Akarere ka Musanze, hatashywe inyubako irimo n’ibikoresho bitandukanye, yuzuye itwaye agera kuri Miliyari imwe na miliyoni magana arindwi z’Amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri Utumatwishima hamwe n'abandi bayobozi ubwo batahaga iyo nzu
Minisitiri Utumatwishima hamwe n’abandi bayobozi ubwo batahaga iyo nzu

Umushinga wo kubaka iyo nyubako igeretse rimwe, watangiye muri Mutarama 2022, ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bubiligi bubinyugije mu masezerano hagati y’Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Akarere ka Musanze n’Umushinga Enabel, nk’uko Umuyobozi w’Akarere, Bizimana Hamiss yabigarutseho.

Kuva muri 2011, icyo kigo cy’urubyiruko gishingwa, cyashyizeho serivisi zirimo gufasha urubyiruko kubona amakuru ajyanye n’isoko ry’umurimo no guhuza urubyiruko n’abatanga akazi, gutanga amahugurwa yo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo hakoreshejwe ikoranabuhanga, serivisi z’ubuzima ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ku rubyiruko, izo serivisi zigatangirwa ubuntu.

Mu kwagura icyo kigo hubakwa iyo nyubako nshya, hongerewemo ibikorwa remezo, birimo ibibuga by’imikino ya Basketball, Volleyball, Handball, hashyirwamo n’isomero rusange, icyumba cy’amahugurwa n’ibindi, urubyiruko rukaba rusabwa kubyaza umusaruro icyo kigo aho kurangazwa n’ibidafite akamaro bibashora mu ngeso mbi.

Kuba icyo kigo cyungutse indi nyubako n’ibikorwa remezo bishya, byashimishije bamwe mu rubyuruko rwitabiriye umuhango wo kubitaha, rwemeza ko rwiteguye kubibyaza umusaruro.

Niyomwungeri Augustin ati “Iki kigo cya Musanze (Innovation Hub), cyamfashije kumva ko ibitekerezo mfite nshobora kubibyaza umusaruro, nkabibyaza amafaranga azantunga mu buzima bw’ejo hazaza, harimo ibikoresho bitandukanye bizamfasha kunoza umwuga wanjye”.

Arongera ati “Bimwe mu bikoresho biri muri iyi nzu n’ubwo byose bitaraza, ariko ibihari turamutse tubikoresheje neza byatubyarira umusaruro ku butyo butandukanye. Nkanjye mfite umushinga wo gukora ibyuma bitandukanye nifashishije imashini nabonye muri iki kigo, ikibazo nari mfite cyamaze gukemuka”.

Urubyiruko rwerekanye imwe mu mirimo rukorera muri icyo kigo
Urubyiruko rwerekanye imwe mu mirimo rukorera muri icyo kigo

Umuhozawase Alive ati “Iki kigo ni ingirakamaro ku rubyiruko nk’abantu bafite intumbero zo kubaka Igihugu, kigiye kudufasha mu guhanga udushya duhanga imirimo, Leta yadutekerejeho mu kudufasha gutinyuka, ngasaba urubyiruko kugana iki kigo rukiga rukiteza imbere”.

Euphrem Nzanzineza ati “Mu byumweru bitatu maze mpugurirwa muri iki kigo byaramfashije cyane, hari byinshi namenye bijyanye no guhanga akazi nifashishije ibikoresho nahabonye. Urubyiruko rugana iki kigo rutandukanye cyane n’abatarakimenya kuko hari byinshi cyigisha mu buzima bw’urubyiruko, ntawahuguriwe hano wajya mu ngeso mbi”.

Bert Versmessen, Ambasaderi w’u Bubirigi mu Rwanda witabiriye uwo muhango, yashimiye abafatanyabikorwa bafatanyije mu mushinga wo kuvugurura icyo kigo, avuga ko ari amahirwe akomeye ku rubyiruko rufite ubushake bwo guhanga udushya no guhanga imirimo, ari naho ahera asaba urubyiruko kubyaza umusaruro ayo mahirwe rwahawe y’ibyangombwa birufasha gutera imbere.

Mu bishimiye icyo kigo, harimo Minisitiri w’Urubyiruko Dr. Utumatwishima Abdallah, wasabye urubyiruko gukoresha icyo kigo rukemura ibibazo bitandukanye bibangamiye Umuryango Nyarwanda.

Ati “Rubyiruko rwacu, iki kigo cyasanwe ni icyanyu, ni mwe cyagenewe kandi ni mwe mugomba kukibyaza umusaruro, muhange ibishya bikemura ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda, by’umwihariko mwebwe urubyiruko”.

Arongera ati “Iki kigo gitanga serivise z’ubuzima, izo gushaka akazi, izo gukoresha neza ikoranabuhanga, imyidagaduro, serivise zigisha kurushaho kumenya umuco wacu n’ibindi, nk’urubyiruko uyu niwo musingi tuzubakiraho twiteza imbere”.

Minisitiri Utumatwishima Abdallah
Minisitiri Utumatwishima Abdallah

Minisitiri Utumatwishima, yasabye urubyiruko kugendera kure ingeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge, kunywa inzoga nyinshi, inda ziterwa abangavu, ubuzererezi n’indi myitwarire idakwiye kuranga urubyiruko rw’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka