Musanze: Hatangijwe umushinga uzibanda ku mikurire y’umwana

Ku bufatanye na Leta, Umuryango Mpuzamahanga ukorera mu Rwanda witwa Humanity&Inclusion watangije ku mugaragaro umushinga ugamije guteza imbere imikurire iboneye y’umwana na serivisi zidaheza.

Bimwe mu bikoresho bigiye guhabwa abana barererwa mu bigo mbonezamikurire
Bimwe mu bikoresho bigiye guhabwa abana barererwa mu bigo mbonezamikurire

Ni umushinga ugiye gukorera muri Musanze, Gicumbi, Muhanga na Karongi, aho uzibanda mu ngo mbonezamikurire hagamijwe guteza imbere imikurire y’umwana no kumurinda igwingira n’ubumuga.

Uwo mushinga watangirijwe mu Karere ka Musanze ku itariki 08 Ugushyingo 2022, ugiye gukorera mu mirenge irindwi, ariyo Nkotsi, Gashaki, Shingiro, Kinigi, Remera, Cyuve na Musanze.

Mu nama nyunguranabitekerezo mu ishyirwa mu bikorwa ryawo, yitabiriwe n’abakozi mu karere bafite mu nshingano ubuzima, Abajyanama b’ubuzima n’abakora mu bigo nderabuzima, abashinzwe amashuri abanza, abahagarariye abafite ubumuga n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, basanze hari byinshi uwo mushinga uje gukemura ku bibazo by’igwingira n’ibibazo by’abafite ubumuga.

Abana bafite ubumuga nabo bitabwaho
Abana bafite ubumuga nabo bitabwaho

Ubuyobozi bw’umuryango Humanity&Inclusion, buremeza ko uwo mushinga uzibanda cyane cyane ku buzima, mu kurinda umwana indwara n’ubumuga kuva asamwa kugeza ku myaka 12.

Bankundiye Gisèle uhagarariye Umuryango Humanity&Inclusion muri icyo gikorwa, avuga ko ibyo bagiye kwibandaho muri uwo mushinga utangiye muri 2022 ikazageza 2026, ari ubuzima bw’abana n’ubw’abafite ubumuga.

Ati “Uyu mushinga urakorera mu bigo mbonezamikurire by’abana, tukazibanda muri za ngo ntoya ziyemeje kwishyira hamwe kugira ngo zakire abana batoya, ku buryo muri buri murenge tuzakoreramo tuzibanda byibura ku ngo ebyiri zizaba icyitegererezo ku buryo izindi zizazireberaho”.

Honorine Tuyishimire wari uhagarariye abafite ubumuga, ati “Ni amahirwe akomeye ku bantu bafite ubumuga cyane cyane abana, kuko wasangaga umubare munini utitaweho, abakura nabi, abo ababyeyi bajugunya, abo batitaho ngo bamenye n’uburyo bwo kubafasha ugasanga babayeho mu buryo bugoranye. Ntekereza ko uyu mushinga uje gukemura ibibazo bimwe na bimwe abo bana bahura nabyo”.

Uwo muryango wasuye ingo mbonezamikurire zinyuranye zo mu Murenge wa Nkotsi, aho wageneye izo ngo ibikoresho binyuranye bazifashisha mu mikurire y’abana birimo ibiryamirwa, udukinisho dukangura ubwonko bw’abana n’ibikoresho by’isuku.

Ni muri urwo rwego ababyeyi barerera muri izo ngo bishimiye uwo mushinga, bavuga ko abana babo bagiye kwiyungura ubumenyi.

Akingeneye Chantal, urerera mu rugo mbonezamikurire rwa Tumenye, ati “Nishimiye uburyo abana bacu bagiye kurushaho kujijuka, ubundi umwana iyo yiga akoresha ikintu, ntaho bihuriye no kumwigisha afata mu mutwe ibyo atabona. Twishimiye ibi bikoresho bahaye abana bacu, bagiye kujya mu mashuri abanza bazi ubwenge bwisumbuye”.

Mutuyimana Consolée ati “Kuba tubonye ibikoresho birajijura abana, bizabafasha kubera ko baziga babireba bitumwe ubwonko bwabo burushaho gukanguka”.

Bankundiye Gisèle uhagarariye Umuryango Humanity&Inclusion muri uwo mushinga
Bankundiye Gisèle uhagarariye Umuryango Humanity&Inclusion muri uwo mushinga

Ni umushinga washimwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, nka kamwe mu turere dutanu mu Rwanda dufite umubare munini w’abana bagwingiye.

Kamanzi Axelle Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage agira ati “Ingo mbonezamikurire ni umuti urambye udufasha guhangana n’ikibazo cy’igwingira n’umwanda mu bana, kuba tubonye umufatanyabikorwa ugiye gufasha izo ngo, nta mpungenge z’uko ibikoresho bigiye gutangwa bizapfa ubusa ahubwo bije gusubiza ikibazo twari dufite. Ababyeyi bazigishwa bumve neza uruhare rwabo mu mikurire y’umwana”.

Uwo mushinga uterwa inkunga na Leta y’u Bubiligi na Luxembourg, uzakorana kandi n’ibitaro bya Gahini na Gatagara ndetse n’Umuryango nyarwanda wita ku barwaye igicuri, ukazakorera mu ngo mboneza mikurire 44, mu bitaro bine, ibigo nderabuzima 25 n’ahandi.

Abitabiriye igikorwa cyo gutangiza uwo mushinga bishimiye ko ugiye kubafasha mu kunoza imikurire y'abana
Abitabiriye igikorwa cyo gutangiza uwo mushinga bishimiye ko ugiye kubafasha mu kunoza imikurire y’abana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka