Musanze: Hatangijwe ikigo kizafasha abana bavukana ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, kuwa Kane tariki 01 Kanama 2024, hatangijwe ikigo kidasanzwe kije gufasha abana kuvuga no kumva nyuma y’uko bavukanye ubwo bumuga bwo kutumva no kutavuga.

Bimwe mu bikoresho bizifashishwa
Bimwe mu bikoresho bizifashishwa

Icyo kigo cyo gufasha abana kuvuga no kumva cyiswe RISHI (Rwanda Institute for Speech and Hearing Independence), kizakora hifashishijwe utwuma twitwa ’Hearing Aids’ tuzajya dushyirwa mu matwi y’umwana ufite ubumuga bwo kutumva, tumufashe gukurura amajwi no kuyinjiza mu bwonko, abana bakazakirwa nyuma yo gupimwa n’umuganga wabizobereye.

Abana bagiye gufashwa ni abari hagati y’amezi umunani n’imyaka 5, aho bazajya bafashwa kumva binyuze mu nyigisho zihariye hifashishijwe abarimu babihuguriwe, nk’uko Nduwayesu Elie, Umuyobozi w’icyo kigo yabitangarije Kigali Today.

Ati “Ababona ko bafite abana bigaragara ko batumva ni badusange, urugero umwana umaze amezi atanu avutse uzamubwirwa no kujya inyuma ye ugashyiramo ikintu kiyomba nk’umuzika ukabona ntarebye, ugashyiramo ikintu gifite ijwi rirerire, nubona adahindukije umutwe uwo uzamenye ko afite ikibazo cyo kutumva”.

Nduwayesu Elie, umuyobozi w'ikigo cya RISHI
Nduwayesu Elie, umuyobozi w’ikigo cya RISHI

Arongera ati “Umwana azajya aza kwiga ari kumwe n’umwe mu babyeyi, uko azarushaho guhura n’abandi azajya yumva ayo majwi afashijwe n’ako kuma ko mu matwi, nta kibazo azagira uko azarushaho guhura n’abandi azajya yumva ayo majwi, amenye ati, ni imodoka itambutse, amenye ijwi ry’inyoni abeho nk’abandi bana”.

Akomeza agira ati “Ubu dufite abarimu babiri bashobora kwigisha abana 10 bamaze umwaka mu Buhinde bahugurwa, gahunda dufite n’uko uko tuzagira abana benshi tuzagenda duhugura abandi barimu tubohereza mu Buhinde, ariko natwe dufite gahunda yo gushyiraho ikigo kizahugura abarimu bita kuri abo bana”.

Nduwayesu, yavuze ko igitekerezo cyo gushinga icyo kigo, cyaturutse ku rugendo yakoreye mu Gihugu cy’u Buhinde asanga abana batumva n’abatavuga batozwa kumva no kuvuga, bityo bakigana n’abandi bana badasabye ubufasha bw’ururimi rw’amarenga.

Imwe mu mashini zizigishirizwaho
Imwe mu mashini zizigishirizwaho

Avuga ko icyifuzo bafite ari uko ikibazo cy’abana bavukana ubumuga bwo kutumva no kutavuga kiba amateka mu Rwanda, mu gufasha abana kwigana n’abandi dore ko muri ayo masomo bazahabwa batazakenera kwigishwa ururimi z’amarenga.

Uwo muyobozi yagarutse no ku bizafasha umwana kuvuga mu gihe yavukanye ubumuga bwo kutavuga, ati “Kuvuga birizana kuko umuntu wese avuga icyo yumvise, buriya mu bana dufite bafite ubumuga bwo kutavuga akenshi biterwa n’uko batumva, tugiye kubafasha kumva nibamara kumva bazavuga, tugiye gushaka umuti w’ikibazo cy’amatwi ahasigaye umwana abashe kuvuga”.

Abo barimu bahuguriwe kwita ku bana bavukanye ubumuga, bavuga ko biteguye gutanga umusanzu wabo ku gihugu, bafasha abo bana bavukanye ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Umulisa Mireille umwe mu barimu babihuguriwe mu Buhinde
Umulisa Mireille umwe mu barimu babihuguriwe mu Buhinde

Umulisa Mireille ati “Igitekerezo cyo kujya kwihugura mu Buhinde, cyaje nyuma yo kubana n’abantu bafite ubumuga butandukanye burimo ubwo kutavuga no kutumva, numvise ko hari ubundi buryo dushobora kubafasha bakiri bato njya kwiga kugira ngo nanjye ngire uruhare ku Gihugu, ubumenyi ndabufite abo bana nzabafasha kumva no kuvuga bidasabye ururimi rw’amarenga”.

Rukundo Elvine ati “Nageze mu Gihugu cy’u Buhinde ntungurwa no kubona ko umwana wavukanye ubumuga bwo kutumva no kutabona yafashwa icyo kibazo kigakemuka atifashishije amarenga, twasanze abana bavukana ubwo bumuga bigana n’abandi basanzwe kubera ubwo bufasha bahabwa, tuje gukuraho imbogamizi abo bana bahuraga nazo tubafashe kumva no kuvuga bahabwe serivise zigenerwa abandi nta kibazo bagize, ababyeyi bafite abo bana batugane tubafashe”.

Umwarimu Rukundo Elvine
Umwarimu Rukundo Elvine

Uwitonze Heslon Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe kwinjiza abantu bafite ubumuga muri gahunda za Leta yishimiye icyo kigo, yemeza ko kije gukuraho imbogamizi abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona bajyaga bahura nazo.

Yagize ati “Twagiraga ikibazo cy’ururimi rw’amarenga rutaragera ku bantu bose bafite ubumuga, ariko abo bana turamutse tugize amahirwe bagahera aho hasi bakiri bato bagafashwa, ubwabo bazajya babasha gukurikira amasomo nta bundi bufasha buturutse hanze bw’abasemuzi, bizaborohera kwiga, umubare wiyongere abanyeshuri babe benshi kuko nta bundi bufasha azaba akeneye byorohereze n’abarimu”.

Ubuyobozi bw’ikigo cya RISHI burasaba Minisiteri y’ubuzima kugeza utwo twuma twa Hearing Aids mu Rwanda ababyeyi bakatubona mu buryo bworoshye byaba na ngombwa tugakoreshwa ku bwishingizi bwa Mituweli, dore ko ku masoko duhenze aho kamwe kagura 500$.

Zimwe mu nyubako z'ikigo cya RISHI
Zimwe mu nyubako z’ikigo cya RISHI

RISHI nicyo kigo cya mbere kigeze muri Afurika gifasha abana kumva no kuvuga, nyuma y’uko ikigo gikomeye ku rwego rw’isi ari Balavidyalaya giherereye i Chennai mu Buhinde.

Ni ikigo kije gisanga Umuryango Nyarwanda wita ku bana batagira kivurira (Fair Children Youth Foundation) ukorera muri Nyange i Musanze, aho umaze gufasha abantu bafite ubumuga 540, ubu bari mu mirimo itandukanye hirya no hino mu Gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nabazaga ngo bizajya bikorwa muzihe ndimi doreko ni ikigo kizaba kiri mu Rwanda kandi muri afrika bigarara ko mu Rwanda niho kibonetse ubwambere, bivugeko nibindi bihugu bishobora kohereza abana babo kuri icyo kigo .
Bibaye ngombwa ko nibihugu byohanze byohereza aba clients niki muteganya cg bazaba hehe kuko muravugako umwana azajya abana numwe mubabyeyi.
Umwana waturutse mumutara bizagenda gute ngo abone uko aba imusanze.
Murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 19-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka