Musanze: Hari imidugudu yaheze mu icuraburindi nyamara ikikijwe n’indi yahawe amashanyarazi

Abaturage bo muri imwe mu midugudu itaragezwamo amashanyarazi yo mu Karere ka Musanze bavuga ko bamaze igihe mu gihirahiro batewe no kuba bataragezwaho umuriro w’amashanyarazi, nyamara abo mu yindi midugudu bihana imbibi bo baramaze kuyabona.

Mu bafite iki kibazo baganiriye na Kigali Today barimo abagize ingo zo mu Mudugudu wa Bigabiro, Akagari ka Rugeshi mu Murenge wa Nkotsi, n’abo mu Mudugudu wa Mukungwa, Akagari ka Kabirizi Umurenge wa Gacaca.

Hari umugabo twahisemo kwita Karimunda kuko atifuje ko amazina ye atangazwa wo mu Mudugudu wa Bigabiro, yagize ati “Turi mu bwigunge bukabije dutewe no kuba nta mashanyarazi tugira. Tuzengurutswe n’indi midugudu irimo uwa Kavumu, Cyimpundu, Bihe, Kabasaza yose yamaze kugezwamo amashyanyarazi.

Umudugudu wacu usigara ari nk’umworera w’umwijima uri hagati y’urumuri. Ikibazo ntaho tutakigejeje, yewe n’abadepite uko badusuye basiga batwijeje kudukorera ubuvugizi, twategereje igisubizo gifatika na n’ubu imyaka irirenze”.

Aba baturage banavuga ko hari gahunda nyinshi zirebana n’iterambere ry’igihugu zitabageraho, cyangwa ngo bagiremo uruhare kubera ko baba batazimenye. Urugero rw’imwe ni amasomo atangirwa ku maradiyo na televiziyo ari guhabwa abana b’abanyeshuri muri iki gihe batari kujya ku mashuri.

Yagize ati “Ayo masomo twumva ngo abandi bayigira ku maradiyo na za televiziyo, hano ko nta muriro ayo masomo abana bacu bayakurikirana binyuze mu zihe nzira uretse kubyumva gutyo gusa mu kirere abantu babivuga? Dufite impungenge ko nibasubira ku ishuri bazaba barasigaye inyuma.

Si n’ibijyanye n’uburezi gusa kuko hari n’izindi gahunda tutamenyera igihe; nk’ubu Perezida wacu ntiyatanga ubutumwa ngo butugereho kereka kubibwirwa n’ababyumvise gusa kuko radiyo cyangwa televiziyo yabivugiyeho tuba tudafite uko tubyumva; duhangayikishijwe n’uko twasigaye inyuma mu iterambere rizanwa n’amashanyarazi”.

Aba baturage banavuga ko nubwo uwo muriro w’amashanyarazi wagarukiye muri iyo midugudu bahana imbibi, na wo udafite ingufu, kuko zaba imashini zisya cyangwa izisudira n’ibindi bikoresho bifite ingufu bidashobora gukoreshwa kuri uwo muriro; bigasaba abakenera izo serivisi gukora urugendo rw’amasaha ari hagati y’abiri n’atatu kugira ngo bagere aho bashobora kuzibona.

Hari n’imidugudu ikiri mu icuraburindi nyamara yegereye ingomero zitunganya amashanyarazi akajya gucanira ahandi

Abatuye muri iyi midugudu bahamya ko batakambye kuva kera, basaba amashanyarazi ariko ntibigire icyo bitanga kugeza ubu. Aba ngo bababazwa n’uko bazi ibyiza n’akamaro k’amashanyarazi babibwiwe n’abandi nyamara atunganyirizwa iwabo.

Urugero ni urw’abatuye mu Mudugudu wa Mukungwa bavuga ko ari kenshi basabye guhabwa amashanyarazi ariko babura igisubizo.

Uwitwa Habiyaremye yagize ati “Ibaze guturira urugomero nk’uru rutunganyirizwamo amashanyarazi ajya gucanira ibihumbi bitabarika by’abaturage, ariko twe turuturiye tutanarenga ingo 80 bakaba barananiwe kuduha kuri ibyo byiza!

Ntekereza ko nta rundi rwitwazo ababishinzwe bakabaye bagira, kuko ibikorwa remezo nk’umuhanda turabifite, ingo zacu ntizitatanye, yewe twanategereje ko hagira uza ngo atubwire twishyirireho uruhare rwacu twarahebye; ahubwo insinga zinyura hejuru y’ingo zacu zijya guteza imbere abandi, twasigaye dutyo, niba umudugudu wacu barawugurishije abatatwifuriza ko tugira amashanyarazi nk’abandi twarayobewe, icyizere cyarayoyotse burundu”.

REG mu nzira zikemura ibi bibazo

Umuyobozi wa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu REG, ishami rya Musanze Nsabimana Joel Elvis, avuga ko gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi igikomeje. Asobanura ko impamvu yo kuba hari imidugudu itarageramo amashanyarazi mu gihe iyo byegeranye yo ahari, rimwe na rimwe biba byatewe n’ubushobozi bw’ibikoresho buhari.

Yagize ati “Iyo twubaka ibikorwa remezo by’amashanyarazi hari ibyuma dukoresha byitwa ‘transformer’, mu gihe hari ahantu runaka tugishyize kiba gifite ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi ntarengwa, tugiye kurenza igipimo cyagenwe cy’iyo transformer umuriro waboneka ari muke cyane.

Ni hahandi uzajya gusanga bigeze nko mu masaha ya nimugoroba umufatabuguzi yacana itara bikanga kuko umuriro ari muke; ibi rero si byo twifuriza abaturage. Ni yo mpamvu iyo twubaka umuyoboro w’amashanyarazi bijyana no kuwuha transformer ihujwe n’ubushobozi bw’umubare w’abo izacanira mu buryo bunoze ari byo byiza”.

Ku kibazo cy’abaturiye ingomero mu Karere ka Musanze bagaragaza ko batabona ibyiza by’umuriro w’amashanyarazi kuko batigeze bawegerezwa, Nsabimana yagize ati “Mu Karere ka Musanze dufite ingomero eshanu.

Abantu bose bazituriye batarabona amashanyarazi bose twamaze kubabarura, ku buryo n’inyigo y’uko amashanyarazi azabegerezwa yamaze kurangira, nubwo ntavuga ngo igihe iki n’iki uzaba wabagezeho ariko ni mu gihe cya vuba cyane. Icyo twabizeza ni uko batibagiranye, tubizeza ko bashonje bahishiwe”.

Mu Karere ka Musanze abamaze kugerwaho n’amashanyarazi ni 66%. Babarirwamo abafatiye ku muyoboro mugari bagera kuri 58%, abakoresha amashanyarazi aturuka ku zindi ngufu z’imirasire y’izuba bagera ku 8%. Intego ikaba ari uko mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bacana ku kigero cya 100%.

Umuyobozi wa REG ishami rya Musanze, avuga ko hari ibikorwa byinshi birimo gukorwa bizatuma iyi ntego igerwaho, birimo ingomero zitezweho kongera ingano ya megawatt zikenewe byunganirwa n’indi mishinga izaba yamaze gushyirwa mu bikorwa mbere y’uwo mwaka, bityo icyizere cyo kuba abaturage bazaba bafite amashanyarazi bose kikaba gihari.

Uyu muyobozi ashishikariza abantu cyane cyane abatuye kure y’imiyoboro migari kuba bakoresha amashanyarazi aturuka ku zindi ngufu aho bishoboka, kugira ngo bibafashe gutandukana n’icuraburindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka