Musanze: Hari abaturage baheze mu ngo nyuma y’uko ibiziba bifunze inzira

Abatuye mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, bakomeje gutabaza Leta ngo ibafashe kubakiza ibiziba by’amazi y’imvura yuzura imihanda y’imigenderano aho bamwe bahera mu nzu mu gihe imvura yaguye.

Abibasiwe n’icyo kibazo ni abatuye by’umwihariko ahitwa Kabogobogo mu kagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza n’abo mu kagari ka Kabeza na Rwebeya mu Murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze.

Ni ikibazo abaturage bakomeje kugaragaza ariko ntigikurikiranwe ngo gikemuke, dore ko no mu nama Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bukorana n’itangazamakuru rikorera muri iyo ntara, icyo kibazo gikunze kubazwa, ubuyobozi bukavuga ko bukizi kandi ko bugiye kugikemura ariko bikarangirira aho.

Ibyo biziba bikomeje guteza ibibazo abaturage, aho bikomeje kugira ingaruka cyane cyane ku bana banyura muri izo nzira bajya ku mashuri, kimwe mu bikomeje gutera impungenge ababyeyi.

Nishimwe Jeannine ati “Ati abana bacu akenshi na kenshi bagwamo, utaguyemo agatahana urukweto rumwe cyangwa akaza nta na rumwe yambaye. Iyo bagiye dusigarana impungenge z’uko batagaruka amahoro, hari abagwa muri iki kiziba bakajya mu ishuri bajojoba, ubu biduteye impungenge”.

Nyirandegeya Jeanne ati “Umwana wa murumuna wanjye yabaye akiva mu rugo ari kumwe n’abandi bana yitura muri ikiziba, amahirwe twagize n’uko hari umugabo wahageze aramurohora, iyo ataza umwana yari kuhasiga ubuzima”.

Arongera ati “Turifuza ko ubuyobozi bwaza bukareba iki kibazo bukagira icyo bukora, kuko ikiziba nk’iki mu nzira inyurwamo n’abaturage benshi ni ikibazo, nanjye ndahambutse ndatsikira urukweto rugwamo, ubuyobozi ni buhagere bushake ubufasha bwatanga turabangamiwe”.

Ni inzira kandi zikomeje kubangamira abakora imirimo ya buri munsi, baba abakozi ba Leta, abacuruzi n’abandi, dore ko mu gihe imvura yaguye bibagora kujya mu murimo.

Uwitwa Mutoni Monique umwe mu babangamiwe n’icyo kibazo, yavuze ko uburyo ayo mazi akomeje kwiyongera muri iki gihe cy’imvura, ashobora gusenya inzu.
Ati “Tubangamiwe n’amazi aturuka mu tundi duce akaza agaturiza hano mu mudugudu wa Kabogobogo akagari ka Cyabararika. Aya mazi agenda yiyongera ku buryo ashobora kuzasenyera twe tuhatuye”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, mu butumwa yagejeje ku baturage kuri uyu wa mbere tariki 24 Mata 2023, arizeza abo baturage ko icyo kibazo gikemurwa muri iki cyumweru.

Ati “Ikibazo cyayo mazi turakizi kandi kiri gushakirwa igisubizo muri iki cyumweru turimo kirakemuka”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka