Musanze: Hari abakodesha inka borojwe muri Girinka bagamije kubona amafaranga

Abaturage batujwe mu mudugudu wa Gatovu mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, bakomeje gukodesha inka bahawe muri gahunda ya Girinka, bashaka amafaranga bitwaje ko bafite ikibazo cy’inzara.

Abaturage barakodesha inka bahawe muri Girinka bitwaje ko bakennye
Abaturage barakodesha inka bahawe muri Girinka bitwaje ko bakennye

Uburyo abo baturage babigenza nk’uko babyivugira, ngo bafata inka ihaka bagahabwa amafaranga yo kubatunga, inka bakayitanga yamara kubyara umuturage akayigarurirwa, wa wundi wamuhaye amafaranga agasigarana inyana. Ababikora ngo bahera ku bihumbi 50Frw bazamura.

Abo baturage baremeza ko muri uwo mudugudu batabona ibibatunga bihagije, ndetse bakemeza ko babura n’ubushobozi bwo kugaburira iyo nka, bagahitamo gushaka ubaha amafaranga abatunga agatwara iyo nka, yamara kubyara akayigarurirwa.

Umwe muri abo baturage, ati “Muri uyu mudugudu nta kintu wabona cyagutunga, niyo mpamvu ntagomba kwicwa n’inzara kandi mfite inka, nshaka ufite ubushobozi iyo nka ihaka akayijyana akampa amafaranga nkabona ikintunga n’abana. Iyo imaze kubyara asigarana inyana ye akampa inka yanjye, nta kundi twabigenza ni inzara ibidutera”.

Mugenzi we ati “Ukena ufite itungo rikakugoboka, ni gute najya kwicwa n’inzara mfite inka yo kundengera, amafaranga nyine barayampa nkajya guhaha, agatwara inka yamara kubyara akangarurira inka yanjye agasigarana iyo nyana, nta kindi kibidutera ni ubukene”.

Kigali Today yegereye Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, mu kumva icyo avuga kuri icyo kibazo, yemera ko icyo kibazo gihari kandi ko bibabaje kuba Leta ikora ibishoboka ngo ifashe umuturage mu mibereho myiza, iyo nkunga ahawe akayikodesha.

Ati “Nibyo icyo kibazo kirahari, bageze aho bazikuraho bakazikodesha, mwumve namwe umuturage Leta yatekereje kumukura mu bukene ikamuha inka, muzi inka bahabwa muri iriya midugudu ukuntu ziba zimeze, ziba ari nziza cyane, akageraho ayikuraho. Birababaje mu by’ukuri kuba Leta yatekereza umuntu kugira ngo imukure mu bukene, agakora ibyo”.

Arongera ati “Ni ikibazo kirimo kugaragara hirya no hino mu midugudu y’icyitegererezo, aho usanga ahantu ibikumba rusange byagiye bishyirwa ari hake byagize umusaruro ugaragara, tukaba dushima ubuyobozi bukuru bw’igihugu bumaze gukora iryo sesengura ry’iyo mishanga yakozwe, cyane cyane y’inka. Ubu hari umurongo washyizweho mu yindi midugudu ikurikira, ari nayo izafasha kubaza umuturage umushinga yumva washobora kumufasha kwikura mu bukene”.

Mayor Ramuli, yavuze ko uwo mushinga umuturage yitekerereje, uzamufasha mu kuwukurikirana kugira ngo utange umusaruro, binyuranye n’uko umuturage yahabwaga inka kandi nta bushobozi afite bwo kuyorora”.

Uwo muyobozi yemera ko muri iyo midugudu yagaragayemo amakosa mu Karere ka Musanze, atari uwa Gatovu gusa, ati “Birababaje, si muri Gatovu gusa, ugeze n’ahandi za Gashaki, urasanga ari ikibazo muri rusange kijyanye n’uko iriya mishanga itageze ku cyo yari igamije”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka