Musanze: Hari abageze mu zabukuru bababajwe n’amafaranga yabo yaburiwe irengero

Abageze mu zabukuru basaga 200 bo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamaze imyaka isaga itatu bari mu gihirahiro kubera amafaranga yabo bagiye bakusanya mu bihe bitandukanye, bakababazwa n’uko nyuma yaje kuburirwa irengero.

Bari bashishikajwe n'iterambere ryabo bakomwa mu nkokora n'ababaririye amafaranga
Bari bashishikajwe n’iterambere ryabo bakomwa mu nkokora n’ababaririye amafaranga

Ni amafaranga batangiye gukotiza guhera mu mwaka wa 2018, aho buri wese yajyaga atanga amafaranga 200 buri cyumweru, nyuma yo kubishishikarizwa n’abari abayobozi ku rwego rw’Akarere, bakajya bayashyikiriza abari bayoboye itsinda ryabo, bo babizezaga ko namara kugwira, bazayabyazamo ibikorwa bibaha inyungu.

Umwe muri bo agira ati “Baraje badushishikariza kwishyira hamwe tukajya duhuriza hamwe ibitekerezo, tukaniteza imbere; natwe twumva ari igitekerezo tutasubiza inyuma. Nuko dutangira kujya dukotiza, buri wese amafaranga ya buri cyumweru, gutyo gutyooo”.

Ati “Ayo mafaranga yakusanywaga n’abari bakuriye itsinda ryacu, ari nako batwizeza ibitangaza byo kwiteza imbere. Rimwe batubwiraga ko tuzubakamo ibarizo, ubundi bakatubwira ibagiro, tukanorora kijyambere; mbese batubwiraga ibintu byinshi. Ubwo rero natwe tubyumvise dutyo, tubisamira hejuru, tuvuga tuti natwe tubonye amariro atuma tugira amasaziro meza. Tuti hehe n’ubwigunge, kuko twiteje imbere”.

Abayabikaga ngo ntibongeye kubaca iryera, bigera ubwo n’icyorezo Covid-19 cyadutse.

Uwitwa Nsabimana, agira ati “Abasaza n’abakecuru mu Tugari twose tw’uyu Murenge, twateranaga buri cyumweru, tumara nk’imyaka ibiri dutanga ayo mafaranga. Njye sinakubeshya ngo nzi ayo nari maze kugezamo kuko nisaziye, ariko yari menshi. Badufatiranyije n’izabukuru, uburangare n’ubujiji no kutamenya gusoma no kwandika kubera ubusaza, amafaranga yacu twaruhiye tubaha, barayakusanya bayishyirira mu mifuka yabo barayijyanira, bajya kuyirira bayamaraho, twe dusigara turirira mu myotsi”!

Ngo amafaranga bavuga ko bashobora kuba bari bagejejemo agera mu bihumbi 500, dore ko aho baherukira, ariyo abari bayoboye babwiraga ko bamaze kugezamo.

Bishobora kumvikana kuri bamwe ko aya mafaranga yaba ari macyeya, ariko kuri aba basaza n’abakecuru bo siko babibona, kuko ngo iyo bakomereza mu murongo bari batangiriyemo, ubu baba babara ama miliyoni.

Ngo bababajwe n’uko bakomwe mu nkokora, ibyo bizezwaga ntibabigeraho, bongera kwisanga batatanye. Mu bashyirwa mu majwi harimo uwitwa Kanyundo ndetse n’uwitwa Katarya, kuko ari bo bayakusanyaga bakanayababikira.

Basaba ubuyobozi kubakurikiranira ikibazo bagasubizwa amafaranga yabo
Basaba ubuyobozi kubakurikiranira ikibazo bagasubizwa amafaranga yabo

Ntibyoroheye Kigali Today kubabona bombi, ngo bagire icyo bavuga ku irengero ry’aya mafaranga batungwaho agatoki.

Icyakora ngo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, busanzwe buzi iki kibazo nk’uko Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage abivuga.

Yagize ati “Ubungubu turimo gukusanya amakuru, kugira ngo tumenye uko komite zabo zakoraga n’abari bazigize, bityo n’ababa baragize uruhare mu irengero ry’ayo mafaranga bayagarure. Ntekereza ko mu minsi itarambiranye, icyo kibazo kizaba cyamaze guhabwa umurongo ufatika, bariya bageze mu zabukuru bakongera kujya bahurizwa hamwe. Dukeneye ko bongera kugira ihuriro, kugira ngo nitujya tunabakeneraho nk’ibitekerezo cyangwa ubundi bujyanama, tujye tubona aho tubakura. Tugiye kubishyiramo imbaraga, icyo kibazo gikemuke bidatinze”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka