Musanze: Hari ababyeyi batarasobanukirwa neza amabwiriza ajyanye no konsa

Mu gihe Leta ikangurira umubyeyi konsa umwana inshuro zitari munsi y’umunani ku munsi, mu gihe cy’amezi atandatu adahabwa imfashabere, agasabwa kandi konsa umwana mu gihe amaze gukaraba intoki mu kwirinda umwanda ushobora kwanduza umwana uburwayi, bamwe mu batuye Akarere ka Musanze, baremeza ko batubahiriza neza ayo mabwiriza ajyanye no konsa.

Ni mu gihe isi yose iri mu cyumweru mpuzamahanga cyahariwe konsa cyizihizwa guhera buri tariki ya 1 kugeza kuya 7 Kanama, mu rwego rwo kugaragaza akamaro ko konsa, aho konsa neza abana bibaha intangiriro nziza y’ubuzima, bikaba ari kimwe mu bikorwa byoroshye, kandi gitanga inyungu kuko hagomba gushakwa uburyo abana bose babaho kandi bagakura neza.

Igikomeje kugora abaturage muri iyo gahunda, ni ubumenyi n’agaciro baha ayo mabwiriza ajyanye no konsa neza umwana, aho abaganiriye na Kigali Today mu Karere ka Musanze bagaragaje ko bagira imbogamizi mu kubahiriza gahunda ikwiye yo konsa umwana, zirimo ubukene, ubumenyi buke, n’imibanire mibi y’abo bashakanye.

Ubundi konsa umwana uko bikwiye, biba byiza ari uko bikozwe inshuro umunani ku munsi, kandi bigakoranwa isuku nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert.

Yagize ati “Umwana umaze kuvuka ntiyagombye kurenza isaha imwe atarashyirwa ku ibere, icyo ababyeyi bagomba kukimenya kuko ari ingirakamaro, aho ayo mashereka ya mbere aba arimo intungamubiri zikomeye zirimo n’ibirinda umwana uburwayi kandi bigafasha wa mubyeyi kubona amashereka imiyoboro iyazana ikabasha gukora neza. Ikindi agomba kureba uburyo azonsa umwana byibura imyaka ibiri, umubyeyi kandi akonsa umwana mu gihe cy’amezi atandatu nta mfashabere”.

Arongera ati “Guhera ku kwezi kwa gatandatu, nibwo umubyeyi ashaka ikizunganira ibere, kandi umwana akonswa byibura inshuro umunani ku munsi, umwana akonka buri masaha atatu, kandi ntituvuge ngo umwana aronka ku manywa asibe ijoro”.

Bavuga ko akazi katabemerera konsa abana babo uko bikwiye
Bavuga ko akazi katabemerera konsa abana babo uko bikwiye

Mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe konsa, abenshi mu baganiriye na Kigali Today, bavuga ko batubahiriza ayo mabwirizwa yagenewe gahunda yo konsa, aho bonsa abana inshuro ziri munsi y’izagenwe n’impuguke mu buvuzi, bitewe n’akazi kenshi kaba kabahugije, imirire mibi y’abo babyeyi aho bamwe babura amashereka ndetse bamwe bakonsa abana batabanje gusukura intoki.

Nyirarwangano Josephine ati “Bitewe n’imibereho ababyeyi ntibakibona umwanya wo konsa abana, urabyuka ugenda, umwana ukamusigira umukozi utamufite na we agashaka uko yirwanaho, ugasanga bigeze ku mugoroba umwana yonse rimwe. Ibi bikomeje kugira ingaruka ku bana kuko ntibagira imikurire myiza ari na ho hava ikibazo cy’igwingira”.

Arongera ati “Uragera ku bahinzi byo bigahumira ku mirari, kuko ntibakaraba mbere yo konsa, nanjye ngituye mu cyaro sinakozwaga ibyo gukaraba, maze no gukaraba bagiye kurya ntibabikora, ni ikibazo gikomeye”.

Nyiramana Emerence ufite umwana w’uruhinja avuga ko iyo yamwonkeje inshuro nyinsi ku munsi amwonsa kane, akavuga ko n’ubwo aba amuhetse aba ari mu kazi ashaka imibereho, bikaba ngombwa ko yibuka konsa umwana ari uko arize kubera inzara.

Kuri we ngo ikibazo bagira, ni ubumenyi buke kuri gahunda yo konsa umwana, ikindi ngo kubona ibyo kurya ntacyo umugabo amufasha aho iyo yabonye udufaranga atumarira mu nzoga, ibyo byose ngo bigatera ikibazo cyo kubaho nabi, yakonsa umwana rimwe na rimwe akabura amashereka kubera imirire mibi.

Umwe mubemeza ko amabwiriza yo konsa atubahirizwa
Umwe mubemeza ko amabwiriza yo konsa atubahirizwa

Siniragiye Donatha nawe avuga ko akazi kenshi agira ko gucuruza imbuto apagasa, kamwibagiza konsa umwana we akamuha ibere iyo arize mu buryo bwo kumuhoza, avuga ko ubukene ari kimwe mu bimutera atita ku mwana we nk’uko bikwiye.

Ati “Nk’ubu nta gikoma mperuka nitungiwe n’amazi y’umugezi, umwana ndamushyira ku ibere agakurura ntagite icyo abona, ubukene butumereye nabi, none se uwo mwana koko ubwo azakura neza?

Iyo nabonye udufaranga ngura ibirayi, iby’ibikoma narabyibagiwe, imirire ni mibi, nk’ubu iyo ngize amahirwe yo kurya akanyama ni kuri Noheli, abakora ubuhinzi bo sinakubwira, aratamika umwana ibere atitaye ko intoki zanduye, ni uko Leta yatwibutse itugenera ibinini by’abana, na ho ubundi inzoka zari kuzabica”.

Ikindi abo babyeyi bagaragaje ni umubare munini w’abagore bagifite inyumvire yo kwirinda konsa abana, bakemera bakabakamira amashereka kugira ngo amabere yabo atagwa. Ibyo abenshi bafashe nk’ubwirasi ndetse na Dr Muhire Philbert avuga ko, ibyo na we abibona henshi kandi ko byangiza imikurire y’abana.

Dr Muhire ati “Hari ababyeyi bajya bavuga ngo ntibonsa abana kuko bibahindurira amabere, icyo nababwira batekereze ku buzima bw’abana babo bareke gutekereza ku buzima bwabo bwite. Iyo umubyeyi yabyaye aba yagize abana, aba yavuye mu cyiciro kimwe yageze mu kindi, n’abagabo babyumve niba ufite umugore akabyara aba yabyaye nyine, mwagize abana, bigomba kubaho ntabwo bagomba kugereranywa n’ubuzima bw’abana babo, ababyeyi bamenye ko umwana akenera ibere kandi nta kirisimbura, ni yo mpamvu habaho iki cyumweru cyahariwe konsa”.

Abana bageze ku mezi atandatu batangira guhabwa inyunganirabere kugeza ku myaka ibiri
Abana bageze ku mezi atandatu batangira guhabwa inyunganirabere kugeza ku myaka ibiri

N’ubwo abo babyeyi bagaragaza izo mbogamizi, Raporo y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana yo mu mwaka wa 2019, igaragaza ko hafi 87% by’ababyeyi b’u Rwanda bonsa neza abana babo, mu gihe cy’amezi atandatu ya mbere y’ubuzima bwabo nta mfashabere, mu gihe 64% by’abana bo mu Rwanda ari bo bahabwa imfashabere nyuma y’amezi atandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka