Musanze: Hagiye kubakwa kaburimbo izasiga ibinogo n’ibiziba byari byarazengereje abaturage biba amateka
Mu Karere ka Musanze hagiye kubakwa umuhanda wa kaburimbo uzasiga ibinogo n’ibiziba byari byarazengereje abaturage biba amateka, bikabasaha kuborohereza ubuhahirane.
Uwo muhanda wa kaburimbo ugiye kubakwa mu Murenge wa Cyuve, uzaturuka ahitwa kuri GSK (Groupe Scolaire Kigombe), ukomereze ahazwi nko kwa Hatoni-ADEPR Nyarunde ugere ku byapa by’ahitwa ku Rugaga, ukazaba ureshya n’ibirometero bibiri bisagaho gatoya.
Umuhanda uhasanzwe uhuza utwo duce mu Tugari twa Rwebeya na Kabeza, warangiritse wuzuramo ibinogo, bikunda kurekamo amazi y’imvura, ku buryo iyo yaguye ari nyinshi hahinduka ikiziba kinini, abahatuye bakabura uko bahambukiranya ndetse bamwe inzitiro n’inzu byegereye aho ayo mazi areka byenda guhirima.
Ndayishimiye Innocent agira ati: “Amazi y’imvura igwa yahahinduye ikiziba gihuriweho n’imihanda itatu harimo uturuka GSK n’undi uturuka kuri Centre Umwali ndetse n’ukomeje za Nyarubande. Ni ahantu hatuwe n’ingo nyinshi, ziturukamo ibihumbi by’ababyuka bajya mu kazi, n’abana b’abanyeshuri babyukira ku mashuri bagataha saa sita cyangwa nimugoroba”.
Arongera ati, “Ari abakuru ari abatoya, iyo hagize ukigwamo agiye kwiga cyangwa ku kazi biga ngombwa ko asubira mu rugo cyangwa akajyayo ibyondo byamwuzuye ku mubiri no ku myambaro. Inzu n’ibipangu bikegereye byarahengamye kubera ukuntu ayo mazi ahora aharetsemo. Abafite imodoka bo baraziparitse abandi bajya kuzibitsa ahandi kuko zitabona uko zihanyura bitewe n’ukuntu hangiritse”.
Akomeza agira ati, “Twagerageje gushyiraho akacu dukora umuganda inshuro nyinshi, tugerageza kurwana nayo ariko ibiziba byakomeje kutubera ibamba, imbaraga z’amaboko n’amafaranga zidushiraho, igihari ni uko duhanze amaso ubuyobozi ngo abe ari bwo butugoboka, bubidukize kuko bituzengereje, cyane ko n’igihe cy’imvura igwa ari nyinshi twamaze kukinjiramo tukaba tubona ntaho tuzayicikira”.
Umushinga wo gukora uwo muhanda wa kaburimbo ushamikiyeho n’indi izasubiza ibibazo by’abaturage
Uwo mushinga uri gukorwa muri gahunda y’icyiciro cya kane cyo kubaka ibikorwa remezo bigamije guteza imbere umujyi wa Kigali n’Imijyi iwunganira, Rwanda Urban Development Project (RUDP II Phase 4), u Rwanda rufatanyijemo na Banki y’isi, aho biteganyijwe ko uzashorwamo miliyari 5,202,251,258 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aya mafaranga akaba akubiyemo igice cy’azakoreshwa mu gutunganya uwo muhanda nyirizina, ndetse n’azifashishwa mu kubaka Ruhurura izaba ireshya n’ibirometero 2 izajya inyurwamo n’amazi y’imvura, mu mwanya wo kujya asenyera abaturage bo mu Murenge wa Cyuve, akazajya yiroha mu mugezi wa Mpenge.
Uwo mushinga uzanajyanirana n’uwo kubaka Ivuriro ry’Ibanze (Poste de santé), ubwiherero rusange ndetse n’Irerero ry’abana bato ECD, byose mu Murenge wa Cyuve.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yagize ati: “Ni imishinga ikubiye mu mihigo Akarere ka Musanze kazashyira mu bikorwa muri uyu mwaka wa 2024-2025. Muri rusange imihigo yose tuzashyira mu bikorwa ni 112. Ishingiye ku bukungu ni 26, imihigo 64 yo ikazaba ikubiye mu mibereho myiza y’abaturage mu gihe imiyoborere myiza igera kuri 22; kandi ingengo y’imari izakoreshwa mu kuyishyira mu bikorwa ingana na Miliyari 16. Uwo muhanda wa Kaburimbo n’imishinga iwushamikiyeho rero, biri mu bikorwa binini duteganya gukora”.
Ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga muri rusange, rigeze ku cyiciro cyo gutanga amasoko no gusinya amasezerano hagati y’Akarere na rwiyemezamirimo uzakora iyo mirimo igomba gutangira muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2024-2025, uretse imihanda izatuganywa hakorwa za site z’imiturire muri imwe mu Mirenge igize Akarere ka Musanze, nta yindi mihanda mishya iteganyijwe gukorwa.
Icyakora imirimo ijyanye no gutsindagira isanzwe ihari no kuyobora amazi mu buryo buyirinda kwangirika byo bizaba bigikomeje.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Numuri leta yacu nidufashe kukk uyumuhanda waruturaje ishinga
Abanyeshuri bacu bakabura aho baca abakozi nuko ndetse nogusenyera abaturage mubigendanye nubuhahirane hagati yutugari twa kabeza rwebeya na mpenge cyari ikibaza harakabaho leta yacu iyobowe na Paul kagame