Musanze: Hafi ½ cy’ingengo y’imari ya miliyari 15 na miliyoni 854 kizakoreshwa mu bikorwa by’iterambere
Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, kuri uyu wa 25 Kamena 2015 yemeje ingengo y’imari ya 2015-2016 ingana na miliyari 15 na miliyoni 854, miliyari 7 na hafi miliyoni 380 zingana na 46.6% by’ingengo y’imari yose akaba yagenewe ibikorwa by’iterambere ry’akarere.
Mu bikorwa by’iterambere bizakorwa muri 2015-2016 harimo kubaka ibyumba by’amashuri, Ikigo Nderabuzima cya Nyange ndetse no gukora imiyoboro y’amazi mu mirenge ya Gataraga, Remera, Nkotsi, Muhoza, Kinigi, Rwaza na Busogo.

Muri iyi ngengo y’imari, biteganyijwe ko hari imihanda izatunganwa ndetse abaturage bagezweho umuriro w’amashanyarazi kandi hanashyizwe amatara ku mihanda yo mu Mujyi wa Musanze.
Ingengo y’imari y’uyu mwaka yiyongereyeho miliyari ebyiri ugereranyije n’uy’umwaka wa 2014-2015, 36.7% bizagenda ku mishahara y’abakozi na ho 16.7% azakoreshwa mu mirimo ya buri munsi y’akarere.
91.2% by’iyi ngengo y’imari bingana na miliyari 13 na miliyoni 600 bizava muri Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye, 8.8% bingana na miliyari 1 na miliyoni 400 azava mu mahoro n’imisoro byinjizwa n’akarere.

Ingano y’amafaranga yifuzwaga kwinjizwa n’akarere muri uyu mwaka w’ingengo y’imari yagabanutseho miliyoni 500 ugereranyije n’umwaka ushize aho yanganaga na miliyari imwe na miliyoni 900 ariko bakinjiza gusa miliyari imwe na miliyoni 182 (61%) ngo bitewe n’uko akarere kihaye igipimo kiri hejuru cyane. Ariko nyuma yo kuganira n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) basanze batarenza miliyari 1 na miliyoni 400.
Rurangwa Raphael, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, nyuma yo kwemeza iyo ngengo y’imari, yavuze ko hagomba gutekerezwa ku yandi mahirwe akarere gafite yagafasha kwinjiza amafaranga.
Yakomeje avuga ko abaturage batamenya ibikubiye mu ngengo y’imari yabo, asaba abajyanama kuyibasobanurira abaturage bahagarariye kugira ngo bayimenye.
Ingengo y’imari ya 2014-2015 yanganaga na miliyari 13 habonetse miliyari 11 na miliyoni 272 agera kuri miliyari 10 na miliyoni 940 ( 97%) arakoreshwa.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|