Musanze: Hadutse insoresore n’abagore biba imyenda mu ngo bakajya kuyigurisha

Abatuye muri karitsiye zigize umujyi wa Musanze, bahangayikishijwe n’ubujura bumaze iminsi bukorwa n’insoresore zifatanya n’abagore, biba imyenda n’ibindi bikoresho byo mu ngo, bakajya kubigurishiriza ku masoko yo mu nkengero z’uwo mujyi na kure yaho.

Iyi ni imwe mu maseta agurishirizwaho imyenda n'ibindi bikoresho harimo n'ibiba byibwe mu ngo
Iyi ni imwe mu maseta agurishirizwaho imyenda n’ibindi bikoresho harimo n’ibiba byibwe mu ngo

Uwitwa Zaninka Siphora wo mu Murenge wa Muhoza yagize ati “Baba ari ikipe y’abantu nka batatu, bigaba ku rugo bapangiye kwiba umwe akinjiramo abandi bagasigara inyuma bamucungira ko bene urugo batamubona. Ageramo rero yahasanga nk’imyenda bafuze itaruma cyangwa iyumye, akayanura yose uko yakabaye. Iyo ahasanze amasafuriya yaba yanduye n’asa neza, ntayasiga. Yewe ntibatinya no guterura inkono ku ziko irimo gutogota, bakabijyana ni uko bakajya kubigurisha”.

Izo nsoresore zikorana bya hafi n’abagore bazwi ku izina ry’Abatemberezi, bakunze kugaragara mu mihanda yo mu mujyi wa Musanze bagurisha imyenda cyangwa ibindi bikoresho.

Umwe mu baturage babwiye Kigali Today iby’ubwo bujura yagize ati: “Izo nsoresore zimara kubyiba zikabiha abo bagore bakorana bya hafi, na bo bakabijyana ku masoko ya kure y’aho baba babyibiye”.

Umugabo utarifuje ko Kigali Today itangaza amazina ye, yamusanze bamaze kumwiba amapantaro ane, amashati n’imipira, yagize ati “Abo bajura bahengereye abo mu rugo bameshe, bajya aho byari byanitse bitoranyiriza imyenda bashaka cyane cyane y’abakuru barayitwara. Nabimenye mu rugo bantabaje, nihutira gutega moto njyayo ngo nkurikirane ibyabaye, biba ngombwa ko tubatangatanga kuko hari abari barabutswe uko bari bambaye”.

Yongera ati “Ntabwo byatworoheye kubafata bose, kuko bakimara kwiba iyo myenda bahise birukankana ibyo bibye bakwirwa imishwaro, dufatamo umwe na we twasanganye imyenda micye mu yo batwibye. Ni ikibazo kidukomereye aho turi kwibaza niba tuzajya dufura tukanika mu nzu, bikaba byatuyobeye rwose”.

Mukundente Gilbertine uherutse kugura umwenda atazi ko ari umwibano, yagize ati “Mperutse kugura ipantaro n’agashati byiza ntazi ko ari ibyibwe. Bucyeye bwaho narayambaye nishimye mu mutima ko narimbye, ntungurwa no kugera imbere mpura n’umugore wabaye akinkubita amaso, mbona ariye karungu, n’umujinya mwinshi arampagarika ambwira ngo mukuriremo imyenda ye nambaye”.

Yongera ati “Naguye mu kantu, numva ndahungabanye, nibaza ukuntu mpindutse igisambo, kandi mu by’ukuri ndengana. Icyo gihe mu ruvunganzoka rw’abari banshungereye narisobanuye biratinda, kuko n’ubundi nari nabiguze n’umuntu w’umutemberezi. Uwacungaga ko iyo myenda ari iye namukuwe mu maboko n’abantu bahagobotse bamunsabira ko andeka ngataha. Kuva ubwo byampaye isomo rikomeye ryo kutazongera kugura ibintu bagenda babunza mu mihanda ntizeye neza aho byaturutse”.

Ngo benshi mu biba mu ngo zo mu mujyi wa Musanze, iyo babigurishije abo bagore biyeguriye ubutemberezi, na bo babijyana ku masoko yo muri za centre z’ubucuruzi nko mu Byangabo, Vunga, Mukamira n’ahandi mu rwego rwo kujijisha ngo hatagira ubibafatana.

Yagize ati “Bakoresha amayeri yo kujya kubicururiza kure y’aho babyiba, na ho bagerayo bakazana ibindi byibweyo bakabicururiza inaha mu mujyi. Icyo gihe rero ba nyirabyo ntibaba bakibibonye. Ubuyobozi nibudufashe kuko abo bajura batumazeho utwacu, bakaba batugejeje aharindimuka. Turasaba ko abakora ubutemberezi bw’imyenda n’ibindi bikoresho bashakirwa aho gukorera hazwi nk’uko n’abandi bacuruzi bimeze, kugira ngo n’igihe hagize ikibura tuzajya tujya kugishakirayo”.

Ku ruhande rwa bamwe mu batembereza iyi myenda bo bahakana ibibavugwaho, bakemeza ko ari ibinyoma.

Umwe muri bo ati “Nk’ubu hari nk’umuntu uba akeneye kugurisha ibintu byo mu nzu ye ashaka kubisimbuza ibishya. Hari n’uba yifitiye ikibazo ashaka kugurisha ibye ngo abone udufaranga cyangwa se nk’ufite gahunda yo kwimukira nk’ahantu kure, adashaka kubijyana. Abo ni bo tubirangura na bo, tukabizana hano mu muhanda kubitembereza tubigurisha, kugira ngo natwe tubone ibitunga abana. Ibituvugwaho ko tuba twabyibye mu ngo ni ibinyoma no gushaka kudusiga urubwa, n’iyo tugize mugenzi wacu tumenya ko akora muri ubwo buryo tumutangira amakuru agahanwa”.

Abakuriye imidugudu na bo bemeza ko iki ari ikibazo gikomeye, ariko bahangana nacyo amanywa n’ijoro.

Umukuru w’Umudugudu wa Gikwege, Akagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza yagize ati “Tujya tugira gahunda tugakora igisa n’imikwabu hafi ya buri munsi, yo guhiga abakora ubu bujura dufatanyije n’aba Home guard na DASSO, tukabashyikiriza inzego z’umutekano tugamije kubaca intege. Ariko usanga ikibazo kigihari ari uko hagenda haduka abantu bashya bishora muri ubu bujura umunsi ku wundi”.

Umukuru w’Umudugudu wa Giramahoro na we yunze mu rya mugenzi we agira ati “Nk’abo bagore banafite amayeri, aho ugiye kwiba wese aba ahetse umwana w’uruhinja. Iyo tugize abo dufata tukabashyikiriza inzego zibishinzwe, yewe dufite n’ibimenyetso bigaragara, agerayo ahetse uwo mwana, yamurirana, bakamugirira impuhwe, akaba arekuwe atyo. Rero dusaba ko amarangamutima ku bantu nk’aba akwiye kuvaho, bakajya bahanwa n’amategeko, kugira ngo iki kibazo kiranduke burundu”.

Iyi myenda abari bayibye babonye bagiye gufatwa bayita mu muhanda bakwirwa imishwaro
Iyi myenda abari bayibye babonye bagiye gufatwa bayita mu muhanda bakwirwa imishwaro

Ni kenshi Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwakunze kugaragaza ko butazigera na rimwe bwihanganira ubujura bukozwe mu buryo ubwo aribwo bwose. Aburira abagifite iyo myitwarire kuyireka hakiri kare.

Nuwumuremyi Jeannine yagize ati “Nta muntu n’umwe ugomba kuvutswa ibye yaruhiye. Ni yo mpamvu tuburira abijandika muri ubwo bujura kubureka hakiri kare, kuko turi maso kandi tukaba dushyize imbaraga mu kubahagurukira no kubashakisha ngo bahanwe. Dukomeza no gushishikariza abaturage kujya baduha amakuru, adufasha gutahura mu buryo bwimbitse ababangamira iterambere ryabo, kugira ngo tujye tubakurikirane babihanirwe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka