Musanze: Hadutse abajura biba babanje gukingirana abaturiye aho bagiye kwiba

Abatuye mu midugudu itandukanye igize igice cy’umujyi wa Musanze bahangayikishijwe n’abajura bitwikira ijoro, bakiba mu ngo babanje gukingirana abantu mu mazu yegereye aho bagiye kwiba.

Hadutse abajura biba babanje gukingirana abaturanye n'aho bagiye kwiba ngo badatabara
Hadutse abajura biba babanje gukingirana abaturanye n’aho bagiye kwiba ngo badatabara

Ibyo ngo bituma mu gihe hari uwibwe, batabona uko bamutabara byihuse, bakifuza ko ubuyobozi bukaza ingamba zo gukumira abajura bahungabanya umudendezo w’abantu.

Mu rugo rw’umuturage wo mu mudugudu wa Giramahoro mu Murenge wa Muhoza abajura baherutse kumena ibirahure, bica urugi rw’umuryango, binjira mu nzu biba Flat (televiziyo), telefone n’ibindi bikoresho. Abo bajura batamenyekanye bari babanje gukingirana abaturanyi b’urwo rugo mu mazu yabo bakoresheje imigozi n’ingufuri.

Umubyeyi utuye mu rugo ibi byabereyemo, mu Kiganiro na Kigali Today yagize ati “Abo bajura babanje kumena ibirahuri by’urugi rw’inzu umupangayi wanjye acumbitsemo binjira mu nzu biba Flat, telefoni n’ibindi bikoresho basanzemo. Ubwo uwo muturanyi wanjye yatabazaga, mu kujya kumutabara buri wese mu ngo twegeranye yakoraga ku rugi rwe akumva rukingiye inyuma, kuko abo bajura bari babanje kuzikinga bakoresheje ibyuma n’imigozi ikomeye”.

Yongeraho ko icyo gihe abo mu rugo rwibwemo ibyo bikoresho aribo babashije gukingurira abaturanyi babo bakingiranwe n’abo bajura mu mazu, icyakora ngo ntibabashije kumenya irengero ryabo kuko bayasohotsemo bamaze kugenda.

Undi muturage wo mu mundugudu wa Nyiraruhengeri Akagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve, nawe abajura baheruka kumwinjirana mu rugo mu masaha ya nijoro, nyuma yo gukingirana abaturanyi b’urwo rugo mu mazu yabo. ku bw’amahirwe ye nk’uko abivuga, ngo babashije guhangana na bo babatesha ibikoresho byo mu nzu.

Yagize ati: “Baje bitwaje amatoroshi yaka cyane badusanga mu cyumba njye n’umugabo wanjye, batumurika mu maso ku buryo tutanamenye abo aribo. Umugabo yagerageje kuturwanaho, bagira ubwoba bariruka dukira dutyo”.

Abo baturage baravuga ibyo mu bihe no mu ijoro rishyira ku wa kane tariki 11 Gashyantare 2021 mu mirenge itandukanye hafashwe abajura bageragezaga kwiba iby’abaturage.

Nuwumuremyi Jeannine, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, avuga ko inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi butazigera na rimwe bujenjekera abantu bavutsa abandi ibyo baruhiye, ndetse no gutahura amayeri yose abajura bakoresha.

Yagize ati “Ni byo koko amayeri akoreshwa n’abajura nko gutobora amazu n’ubu buryo nakwita ko butari busanzwe bwo gukingirana abantu mu mazu yabo baryamye ngo batabona uko batabarana byoroshye, twarabimenye kandi dukoresha uko dushoboye mu gutahura ababikora. Tumaze iminsi dufata abajura benshi n’ubu tuvugana muri iri joro hari abajura 7 twafashe tubashyikiriza inzego zibishinzwe ngo bakurikiranwe”.

Yongeraho ati “Icyo dusaba Abaturage ni uko buri wese aba ijisho ricunga umutekano wa mugenzi we, n’ahabonetse abajura nk’abo uko byagenda kose hari uburyo bwinshi umuntu yatabarwa, nko gukoresha telefone cyangwa guhamagara n’ijwi riranguruye kugira ngo n’abaturanyi be bamenye ko afite ikibazo”.

Ati “Natwe nk’ubuyobozi n’inzego dukorana turi maso, duhora twiteguye gutabara byihuse. Ikindi ni ukujya bihutira gutanga amakuru y’abo bakeka kugira ngo bakurikiranwe”.

Ikibazo cy’ubujura kigaragara mu bice bitandukanye by’Akarere ka Musanze, abaturage bakunze kugaragaza ko gitizwa umurindi no kuba abakora amarondo y’ijoro bakunze kuba bacye.

Mayor Nuwumuremyi avuga ko gucunga umutekano ari inshingano za buri wese kuko n’ubwo abakora amarondo barimo n’abitwa aba ‘Home guard’ bakwiyongera hataboneka abacunga buri rugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka