Musanze: Guverineri Nyirarugero yijeje abaturage ko bagiye guhagurukira ikibazo cy’ababoneshereza

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero, arizeza abaturage bo mu Karere ka Musanze, ko bagiye kurushaho gukaza ingamba zo gukumira no guhana abantu bonesha imyaka yabo.

Birara mu mirima y'abaturage bagatema imyaka bakayigaburira amatungo
Birara mu mirima y’abaturage bagatema imyaka bakayigaburira amatungo

Ikibazo cy’abashumba bonesha imyaka y’abaturage, mu Karere ka Musanze, cyakunze kuvugwa cyane mu Mirenge ya Nyange, Kinigi na Musanze, aho bamwe mu bahinzi batunga agatoki abashumba birara mu mirima yabo, bakangiza imyaka bayiragiramo nka, ibintu bemeza ko bikomeje kubashyira mu gihombo gikomeye.

Umuhinzi witwa Niyibizi wo mu Murenge wa Musanze, abashumba baherutse kuragira inka mu murima we wari uhinzemo ibigori n’ibinyomoro zirabyona; ibyo zasigaje abo bari baziragiye babyiraramo, barabitema barabitwara, ntibasiga na kimwe cyo kubara inkuru.

Yagize ati “Ba nyiri izo nka nabashije kumenya bagera muri batanu. Mu minsi ishize abari baziragiye bazikuye mu Murenge wa Nyange n’uwa Kinigi, bazigabiza umurima nari narahinzemo ibigori byari byeze, zirabirya, ibyo zasigaje abari baziragiye bahise babitemagura, babimara mu murima byose barabitwara”.

Abaturage bahagarariye abandi mu kibazo cy'amatungo abonera basabwe kuba maso no gutanga amakuru
Abaturage bahagarariye abandi mu kibazo cy’amatungo abonera basabwe kuba maso no gutanga amakuru

Yongera ati “Uwo murima kandi harimo n’ibinyomoro byeze, barabisoroma na byo barabitwara ku buryo byose bakukumbye ntibagira na kimwe bansigiramo. Ikibabaje ni uko ubu abanyoneshereje imyaka bari kwidegembya, ndetse ubu ba nyiri inka bakaba bakamira abana babo amata, bakanywa, mu gihe abanjye bo bari kwicira isazi mu ijisho, aho babuze n’igikoma cyo kunywa. Ubu ngeze aho gutungwa no guca incuro muri rubanda nari narahinze nteganya umusaruro”.

Yongera ati “Ni ikibazo kigaraga mu baturage benshi bo muri iyi mirenge. Tukaba dasaba ubuyobozi kudufasha, bariya bantu batwangirije imyaka yacu bakayitwishyura kugira ngo tubone ibitunga imiryango yacu”.

Ikibazo cy’abonesha imyaka y’abaturage, cyagarutsweho ku wa Gatatu tariki 1 Nzeri 2021, mu biganiro Guverineri Nyirarugero wari kumwe n’inzego zishinzwe Umutekano muri iyo Ntara zirimo Polisi, Ingabo n’Inkeragutabara; bagiranye na bamwe mu baturage bahagarariye abandi bo mu Mirenge ya Nyange, Kinigi na Musanze.

Guverineri Nyirarugero yijeje abaturage ko icyo kibazo kigiye guhagurukirwa
Guverineri Nyirarugero yijeje abaturage ko icyo kibazo kigiye guhagurukirwa

Abo bayobozi, bavuga ko bitumvikana ukuntu hari abashumba bigabiza imirima y’abaturage bakonesha imyaka yabo, ntibahanwe by’intangarugero.

Maj. Gen. Eric Murokore, ukuriye Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru, yagize ati “Umuntu ahingira gusarura akarya ibye, ntabwo ahingira kwangirizwa imyaka ye. Abagaragara bakora urwo rugomo bakwiye kujya bafatwa bagahanwa by’intangarugero. Ubusanzwe umuntu yakabaye akora umushinga w’ubworozi yarabanje gutekereza ibizatunga amatungo ye n’aho azabikura, mu buryo butabangamiye abandi, ibyo rwose ntabwo twabyihanganira. Inzego bireba nka RIB, Polisi n’inzego z’ibanze, dufatanye guhagurukira iki kibazo ababikora bafatwe bahanwe bibere n’abandi urugero”.

Guverineri Nyirarugero yibutsa aborozi ko hari amategeko batagomba kurengaho. Yagize ati: “Ubundi inka zitororewe mu biraro zubakiwe, zororerwa mu rwuri. Abororera ku gasozi, yewe no kwahira ubwatsi bw’amatungo aho abantu bishakiye harimo no mu mirima y’abaturage, ibyo rwose tuributsa ko ari nabyo bibyara bwa bushyamirane, buvamo amakimbirane n’inzangano, byose bigashyira abantu mu bihombo. Ni yo mpamvu dusaba ko ingamba zo guhanahana amakuru zikazwa, kugira ng habeho kubikumira no guhana abagaraho imyitwarire nk’iyo”.

Maj. Gen. Eric Murokore ukuriye Inkeragutabara mu Ntara y'Amajyaruguru avuga ko abagaragaraho urwo rugomo bazajya bahanwa by'intangarugero
Maj. Gen. Eric Murokore ukuriye Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko abagaragaraho urwo rugomo bazajya bahanwa by’intangarugero

Amabwiriza y’Inama njyanama y’Akarere ka Musanze ateganya ibihano ku mworozi mu gihe inka ze zifashwe ziragiriwe ku gasozi, aho acibwa amande y’ibihumbi 50 kuri buri nka, ayo mafaranga agashyirwa mu isanduku ya Leta. Mu gihe ifashwe yonnye imyaka y’umuturage, nyirayo ategekwa kwishyura amafaranga ahwanye n’agaciro k’ibyo inka yangije, agashyikirizwa uwonewe.

Aborozi bagirwa inama yo kutarenga kuri aya mabwiriza, kuko uretse kuba binahombya abahinzi mu gihe habayeho kuyarengaho, ababifatirwamo na bo ubwabo babihomberamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka