Musanze: Gahunda ya “Duhurire mu muryango Tujyanemo” bayigereranya n’ishuri ryo kurwanya imirire mibi

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, bavuga ko baburaga amahitamo y’icyo bakwiye gukora mu kwita ku bana babo kubera ubumenyi bucye n’amikoro adahagije, bikabaviramo kugira imirire mibi n’igwingira.

Ababyeyi b'abana bagereranya gahunda ya "Duhurire mu muryango Tujyanemo" nk'ishuri bungukiramo uko bahangana n'ikibazo cy'imirire mibi
Ababyeyi b’abana bagereranya gahunda ya "Duhurire mu muryango Tujyanemo" nk’ishuri bungukiramo uko bahangana n’ikibazo cy’imirire mibi

Ni ikibazo biteze ko kigomba kuba amateka mu gihe kidatinze, babikesha gahunda ya “Duhurire mu muryango Tujyanemo”, bafata nk’ishuri bungukiramo ubumenyi bwisumbuyeho mu kurwanya imirire mibi.

Ni gahunda yitabirwa n’abiganjemo ababyeyi b’abana bafite ibibazo by’imirire mibi mu Mudugudu, bagahurira mu rugo bo ubwabo baba bitoranyirije, abajyanama b’ubuzima bakaberekera uko amafunguro agizwe n’indyo yuzuye ategurwa no kuyagaburira abana.

Nyiramucyo, umubyeyi wo mu Mudugudu wa Bwuzuri Akagari cya Cyabararika mu Murenge wa Muhoza, avuga ko iminsi amaze yitabira iyi gahunda hari byinshi yungukiye ku bandi, bizamufasha kwita ku mwana we akava mu mirire mibi.

Ati: “Umwana wanjye aho atangiriye gufata imfashabere ibintu byose yarabyanze, yaba amafunguro, imbuto n’ibyo kunywa; ibyo nageragezaga kumuha byose akabyanga ari nabyo byamugejeje mu mirire mibi aho ubungubu ari mu ibara ry’umutuku. Ni ibintu byambabaje cyane ngendeye ku kuntu mu rugo tutabuze ibyo kumugaburira, ariko akarenga ntabyemere ahubwo ukabona yishakira konka ibere ryonyine."

Biteze ko abana babo bazava mu mirire mibi
Biteze ko abana babo bazava mu mirire mibi

Akomeza agira ati, “Aho dutangiriye iyi gahunda iduhuza nk’ababyeyi, ubona umwana atangiye kujya agerageza gufungura bicye bicyeya, byongeye nanjye ubwanjye narushijeho kumenya ko ngomba kwibanda ku gufungura indyo yuzuye, kugira ngo n’amashereka umwana yonka, abe arimo intungamubiri zihagije zimufasha gukura neza. Nkaba mfite icyizere ko mu minsi iri imbere ubushake bwo kurya buzagenda bwiyongera, ave mu mirire mibi.”

Undi mubyeyi witwa Nyirabunori, ibipimo by’umwana we bigaragaza ko ari mu mirire mibi kuko biri mu ibara ry’umuhondo. Kuba ahura n’abandi bakigishwa gutegurira abana indyo yuzuye, abifata nk’ishuri rizabafasha kurandura imirire mibi.

Ati: “Ahangaha ni nk’ishuri rituma turushaho kwikebuka, kuko bamwe muri twe twiraraga, abandi bakagira uburangare ntitugaburire abana uko bikwiye, abandi ugasanga badafite ubumenyi bw’uburyo bitegurwamo. Umwanya tumara abajyanama b’ubuzima n’abayobozi batugarura mu nzira nyayo y’uburyo twategurira abana indyo yuzuye iradufasha gukura abana bacu mu mirire mibi.”

Amafunguro bategura aba agizwe n'indyo yuzuye
Amafunguro bategura aba agizwe n’indyo yuzuye

Ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira kikigaragara mu Murenge wa Muhoza, nk’umurenge wihariye umubare munini w’abakora ubucuruzi n’ibindi bikorwa bibushamikiyeho ugereranyije n’indi Mirenge igize Akarere ka Musanze, abagize Urugaga rw’abikorera baho, basanze badakwiye gukomeza kwicara ngo bakireberere, ari nayo mpamvu yo gushyiraho uyu mwihariko.

Shirubwiko Emmanuel, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Murenge wa Muhoza, agira ati: “Abenshi muri twe twahugiraga mu mirimo ntitwite ku kibazo cy’imirire mibi. Iki gihe rero twiteguye kugikoresha mu kuyihagurukira tuyirwanya twivuye inyuma.”

Akomeza yungamo ati, “Mu byo turimo kwibandaho harimo no gukangurira abaturage tubereka ko n’ubwo bafite inshingano zo gukora, nibabijyanishe no kwita ku bana babo mu buryo babagaburiramo no kubitaho muri rusange, bakumira ingaruka zose zishobora kubakururira imirire mibi.”

Abafite abana bagaragayeho imirire mibi bahurira muri rumwe mu rugo baba batoranyije bagategura indyo yuzuye bakanahabwa impanuro zituma bagira ibyo bakosora
Abafite abana bagaragayeho imirire mibi bahurira muri rumwe mu rugo baba batoranyije bagategura indyo yuzuye bakanahabwa impanuro zituma bagira ibyo bakosora

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre avuga ko bakomeje kwita ku ngamba zifasha ababyeyi guhindura imyumvire kugira ngo abana 15 baheruka kugaragara ko ari bo bafite imirire mibi, bayikurwemo.

Akarere ka Musanze n’ubwo gafatwa nk’ikigega cy’ibiribwa, ibyinshi bikaba binoherezwa ku masoko yo hanze yako, ntigasiba kugarukwaho kuza mu turere tw’imbere mu kugira abana bafite imirire mibi n’igwingira.

Abikorera bo mu Murenge wa Muhoza babarirwa mu bihumbi bitandatu, barimo abiyemeje gukurikiranira hafi no gufasha imiryango mu rwego rw’ubushobozi n’imyumvire biganisha ku gukemura ikibazo cy’imirire mibi mu buryo burambye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka