Musanze : Covid-19 no kutemererwa kwishyura igice mu byadindije itangwa rya Mituweri

Abenshi mu batuye Akarere ka Musanze, bakomeje kugaragaza ibibazo bafite mu mitangire ya Mituweri, aho bakomeje gutunga agatoki icyorezo cya Covid-19, na serivisi mbi bahabwa n’abashinzwe kwakira umusanzu w’ubwo bwishingizi mu kwivuza.

Akarere ka Musanze kari mu turere 10 twa nyuma mu gutanga mituweri
Akarere ka Musanze kari mu turere 10 twa nyuma mu gutanga mituweri

Ni nyuma y’uko bigaragaye ko Akarere ka Musanze kari mu turere 10 twa nyuma, twagaragayemo idindira ry’imitangire ya Mituweri 2021-2022.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na bamwe mu batuye imirenge inyuranye igize Akarere ka Musanze, abenshi bahurizaga ku bukene batewe n’icyorezo cya Covid-19, aho imirimo bakoraga yabafashaga kubona mituweri ngo yahagaze.

Irabizi Emerance ati “Kubona amafaranga ya Mituweri ntibitworoheye na gato, Covid-19 yadukozeho, uwari atunzwe no gucuruza byarahagaze, urabyuka ugenda ugacyura ubusa, byatuyobeye”.

Manirarera Laurence ati “Yewe njye ntayo ndatanga, namaze no kwiheba ko itazaboneka, none se ko ndi umukecuru nkaba nari ntunzwe no gucuruza utuboga n’utubuto mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, bakaba baradukuyemo mu rwego rwo kwirinda Covid-19 batujyana muri gare, urumva yava he, keretse Leta itugobotse muri ibi bihe ikatwishyurira, ibindi ni ukubitura Imana”.

Ikindi bagarutseho, ngo ni uburyo batigeze boroherezwa mu gutanga mituweri bagendeye ku bihe bikomeye abaturage barimo, aho ngo ugiye kwishyura yitwaje amafaranga atangana n’umuryango afite asubizwa inyuma, mu gihe bamusabye kurihira umuryango wose akayabura, icyemezo abaturage bakomeje kwinubira.

Umwe mu baganiriye na Kigali Today wo mu Murenge wa Mpenge mu karere ka Musanze utashatse kwivuga izina, ati “Kuba ari bake barimo kwitabira gutanga mituweri, mbona n’ubuyobozi bubifitemo uruhare. None se ko bavuga ko umuntu yatanga nka kimwe cya kabiri, wajya kwishyura ku Irembo bati ntidushobora gufata amafaranga y’ibice si ibibazo?

Urabona amafaranga y’abantu batanu ufite abantu 10 mu muryango, wajya kwishyura bati ntabwo tuyakira ugataha, ubuyobozi ko butatworohereza buyobewe ibihe turimo koko?”

Undi ati “Nanjye nagiye kwishyura mu kanya nitwaje amafaranga ya bane mu bantu batandatu mfite, banteye utwatsi bati genda niba utarihiye bose, ahubwo bampa nimero ngo mpamagare mbaze, ntibazi ko guhamagara bisaba ama inite, ibi ni ibiki koko! Ubwo si ukudukururira ibibazo koko? Ibi byemezo biratubangamiye, biratuma turembera mu rugo”.

Irabizi Emerence arongera ati “Kutatwemerera kwishyura make dufite ngo dushake andi, ariko bamwe mu muryango bivuza, dusanga ari ukwirengegiza ibibazo, umuryango ushobora kuba urimo umugore utwite, bikaba ngombwa ko mu bushobozi buke bw’umuryango umugore yishyurirwa mituweri hagasigara hashakishwa ay’umugabo, ni gute batubuza ubwo burenganzira”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze na bwo buremeza ko mu mitangire ya Mituweri ako karere kadahagaze neza, aho kari mu turere icumi twa nyuma, ubwo buyobozi bukavuga ko hakomeje ubukangurambaga, no gushakisha abaterankunga banyuranye bunganira abaturage bahuye n’ibibazo binyuranye batewe na Covid-19, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Andrew Rucyahana Mpuhwe, umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Visi Meya Rucyahana Mpuhwe Andrew
Visi Meya Rucyahana Mpuhwe Andrew

Ati “No mu nama twarimo mu gitondo twaganiriye ku ngamba twafata, kugira ngo mituweri itangwe kuko byamaze kugaragara ko akarere kacu kari mu turere icumi twa nyuma mu mitangire ya Mituweri. Turimo kwiga uburyo twarushaho kunoza uburyo bw’imitangire ya mituweri, tugendeye ku bibazo bamazemo iminsi birimo Guma mu rugo, hari abantu benshi batakaje akazi kabo, turimo kureba ese twafatanya dute kugira ngo abaturage barusheho gutanga mituweri”.

Arongera ati “Haba mu gukorana n’abafatanyabikorwa dufite mu karere batwunganira, haba mu kuzamura ubukangurambaga ahantu hatandukanye, ariko tubibutsa ko abaturage bacu bagomba guhabwa amahirwe bakaza ku isonga muri gahunda zose. Ubuzima bwabo ni ingenzi, turakomeza kubashishikariza kwishyura mituweri ku gihe, na Leta ize yunganira nk’uko isanzwe ibikora ku batishoboye n’abafite intege nkeya”.

Kuva mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2020, Inteko Ishinga Amategeko yatangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rijyanye n’imitangire ya mituweri, aho ryemerera abaturage kwivuza mu gihe mu muryango hamaze kwishyurwa mituweri ku kigero cya 75%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka