Musanze-Burera: Ibura ry’amashanyarazi riradindiza akazi ku bakorera mu ngo

Ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi mu Karere ka Musanze gihuriweho n’abatuye muri tumwe mu duce tw’umujyi no mu nkengero zawo, bavuga ko biri kubagiraho ingaruka cyane cyane muri iki gihe abenshi basabwa gukora akazi bari mu ngo zabo.

Uwitwa Nteziyaremye Eliezer, utuye ahitwa mu ibereshi yagize ati “Tumaze iminsi umuriro ubura kenshi ku munsi, bikatugiraho ingaruka zo kubura uko turangiza akazi tuba dusabwa gukorera mu ngo zacu muri ibi bihe byo kuguma mu rugo.

Nkanjye hari raporo z’akazi nsabwa gutanga buri munsi, ariko iyo umuriro umaze amasaha ari hejuru y’atanu wagiye, ntacyo mbasha gukora, rimwe na rimwe hari ubwo ubibwira n’umukoresha wawe akaba yabifata nk’urwitwazo rwo kudakora akazi”.

Uretse abatuye mu gice cy’Umujyi wa Musanze bagaragaza iki kibazo, bagihuriyeho n’abo mu nkengero zawo, nk’ahitwa Karwasa mu Murenge wa Gacaca n’indi mirenge byegeranye harimo uwa Cyuve no mu Karere ka Burera cyane cyane mu Murenge wa Gahunga.

Nsabimana Joel Régis, Umuyobozi wa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ishami rya Musanze, avuga ko muri iyi minsi mu Mujyi wa Musanze hari gutunganywa imihanda, ari nako hasimbuzwa insinga zimaze igihe n’amapoto ashaje.

Yagize ati “Hari imihanda iri gutunganywa mu Mujyi wa Musanze, kubera ko rimwe na rimwe insinga z’umuriro w’amashanyarazi ziba zinyuzemo hasi mu butaha, ahenshi biba ngombwa ko tuzikuramo tuzimurira ahandi, bigatuma dukuraho umuriro mu gihe tuba dukora iyo mirimo, bidutwara amasaha ariko atari menshi kuko tuba tugira ngo babantu twakuriyeho umuriro twongere tuwubagarurire byihuse”.

Yongeraho ko “Aho iyi mihanda iri gutunganywa hose, usanga hari amapoto amaze imyaka myinshi, bigaragara ko yamaze gusaza, na yo bikaba ngombwa ko tuyasimbuza. Mu gihe dushyiraho andi mashya, ntitwabikora tutabanje kuwukuraho cyane ko tuba dukeneye no kurinda ubuzima bw’abakozi bacu babidufashamo, igihe birangiye tukabona tukawusubizaho”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uko imihanda izagenda itunganywa ari na ko bizajyana no gusimbuza insinga n’amapoto, agateguza abaturage ko mu gihe cyose iyi mirimo izajya ikorwa bitewe n’uduce dutahiwe, batazajya bamara umwanya munini badafite amashanyarazi.

Mu Karere ka Musanze 54,6% bamaze kugezwaho n’umuriro w’amashanyarazi uturuka ku muyoboro mugari, naho abangana na 6,4% bo bafite amashanyarazi akomoka ku zindi ngufu zirimo imirasire y’izuba.

Ni mu gihe mu karere ka Burera ho mu ngo zirenga ibihumbi 89 izigera ku bihumbi bine ari zo zimaze kugezwaho amashanyarazi aturuka ku murongo mugari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muzagere BURERA ahegereye gakenke murebe amashyanyarazi bafite..kandi begereye.tranSiFo

hategekimanachristophe yanditse ku itariki ya: 20-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka