Musanze: Bubakiwe amavomo bizezwa amazi y’ubuntu none bacibwa amafaranga

Abaturage bo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, bahangayikishijwe n’uko bubakiwe amavomo, agafungwa atamaze kabiri hafi ya yose, nyuma y’uko basabwe kujya bishyura amazi bahavomaga bakabura ubushobozi.

Amavomo bayubakiwe bizezwa ko bazajya bavoma amazi y'ubuntu batungurwa no kwakwa amafaranga bayabuze bayoboka ay'ibirohwa
Amavomo bayubakiwe bizezwa ko bazajya bavoma amazi y’ubuntu batungurwa no kwakwa amafaranga bayabuze bayoboka ay’ibirohwa

Ayo mavomo uko ari atanu, ane muri yo aherereye mu Mudugudu wa Karambi mu gihe irindi rimwe ryubatswe mu Mudugudu wa Barizo. Ubwo yubakwaga abaturage bemeye guhara imirima bahingagamo, inyuzwamo amahombo indi yubakwamo ibigega biyobora amazi muri ayo mavomo badahawe ingurane, kuko bizezwaga ko bazaniwe amazi y’ubuntu.

Umwe mu babwiye Kigali Today ko babangamiwe n’izo mpinduka witwa Mbitse yagize ati: “Ayo mavomo atarubakwa, twavomaga amazi y’igishanga. Twumbise ko bagiye kuduha amazi y’ubuntu twumva ari inkuru nziza. Twashisiakriye gukora imiganda myinshi, amasambu yari ahinzemo ibishyimbo, imyumbati, ibitoki n’ibindi bihingwa, bararandura ibindi baratema, kugira ngo bahanyuze amahombo banahubake ibigega. Ikitubabaje ni uko byibura batanaduhaye ingurane, nyuma bakatwihinduka, aho baduca amafaranga ku muntu uvomye amazi”.

Undi mubyeyi ifite umurima wanyujijwemo amahombo n’ibigega by’amazi yagize ati: “Baraje bashyira amahombo n’ikigega cy’amazi mu masambu yanjye batanamenyesheje. Ngize ngo mbaze bantwamira hejuru ngo ndi kurwanya amajyambere rusange. None ko wumva ayo mazi yari ay’ubuntu, kuki batwihindutse, bakisubiraho, bakadusaba kujya tuyishyura kandi bamwe tutakigira aho guhinga?”

Ngo byatangiye basabwa amafaranga 300, aramanuka agera kuri 200 ya buri kwezi. Bucyeye ngo hiyongeraho no kuba buri muntu uvomye, azajya yishyura amafaranga 20 buri jerekani imwe y’amazi.

Bishobora kumvikana nk’aho ari macye, ariko abo baturage bo siko babibona, kuko nibura urugo rumwe rukenera amajerikani atari munsi y’atanu ku munsi. Babihuza n’amikoro yabo akiri hasi, no kuba babona ayo mafaranga kimwe n’andi basabwa mu buzima bwa buri munsi ngo bikabagora.

Undi mubyeyi w’imyaka 71 wibana, akaba agowe no kubona amazi yo gukoresha agira ati: “Urareba ukuntu ndi umukecuru ushaje, byibura mbere aya mavomo yari hafi, ariko ubu kubera ko bayafunze bakanaduca amafaranga tutabona, turi kuvoma ibirohwa byo mu gishanga, bidusabye kugenda urugendo rurerure. Ubu icyoba ni cyose kubera ko ayo mazi y’igishanga aba arimo ibikeri n’imisundwe byazaduteza indwara z’inzoka”.

Muri ayo mavomo uko ari atanu yubatswe ku nkunga ya Kiriziya Gatolika, Diyosezi ya Ruhengeri. Rimwe niryo rigikora, aho uwemererwa kuhavo ari umuntu uba wishyuye amafaranga 20 buri jerekani imwe, mu gihe andi mavomo ane, yo afunze.

Umunyamabaganshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, Hanyurwabake Theoneste na we ashimangira ko ayo mavomo akimara kwegerezwa abaturage, abaturage babanje kujya bayavoma ku buntu ariko nyuma hashyirwaho uburyo bwo kujya bashyura ikigusi gito, ngo bijye bifasha ko gusana ayo mavomo igihe yangiritse.

Amazi aturuka mu gishanga ni yo bavoma bagakoresha mu mirimo yo mu rugo
Amazi aturuka mu gishanga ni yo bavoma bagakoresha mu mirimo yo mu rugo

Yagize ati: “Twari twihaye igihe gito cyo kuba abaturage bavoma amazi batishyuye. Ikiguzi cyashyizweho cyo kujya bishyura amafaanga macyeya, ni uburyo bwo kugira ngo ivomo mu gihe ryangiritse haboneka ubushobozi bwo bwo kurisana. Ku baturage batarasobanukirwa. Turateganya guhura n’aasibo y’abaharagara ikibazo cy’ababangamiwe, tugisuzume, aho tuzabona biri ngombwa ko icyemezo gihinduka, tuzavugane n’ababishinzwe ku Karere, hafatwe umwanzuro”.

Uyu muyobozi avuga ko bagiye kwegera abaturage no kubumvisha akamaro ko gukoresha amazi meza. Bityo akaba abasaba kumva ko kuba hari amafaranga bacibwa mu gihe bavomye amazi biri mu nyungu zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka