Musanze: Bizejwe gushyirwa ku rutonde rw’abahabwa amafaranga yunganira imirire y’abana

Bamwe mu batwite n’abonsa batishoboye bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamaze igihe bizezwa gushyirwa ku rutonde rw’abahabwa amafaranga agenewe kubunganira mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, ariko kugeza ubu bikaba bidakorwa, mu gihe hari abandi bayahabwa, ubuyobozi bukabizeza ko ari ikibazo cyabaye ariko kirimo gukemurwa ku buryo mu gihe kidatinze bazayabona.

Bizejwe gushyirwa ku rutonde rw'abahabwa amafaranga yunganira imirire y'abana
Bizejwe gushyirwa ku rutonde rw’abahabwa amafaranga yunganira imirire y’abana

Ayo mafaranga angana n’ibihumbi icumi, ahabwa buri mubyeyi uri mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri utwite cyangwa wonsa umwana uri munsi y’imyaka ibiri, nk’inyunganizi mu kubona indyo yuzuye mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.

Mu Mirenge imwe n’imwe igize Akarere ka Musanze, kugeza ubu hari abagore bamaze igihe bategereje guhabwa ayo mafaranga, ariko icyizere kikaba gitangiye kuyoyoka.

Mutuyimana Alice wo mu Murenge wa Shingiro agira ati “Banditse imyirondoro yanjye yose n’iy’umwana wanjye w’uruhinja, banyizeza ko bagiye kunshyira ku rutonde hamwe n’abandi tukazajya duhabwa ayo mafaranga buri kwezi. Nyuma naje gutungurwa n’uko urwo rutonde rwasohotse ku Murenge, ngiye kwirebayo nsanga ntaruriho, ngerageje gukurikirana ngo menye impamvu batarunshyizeho, bakajya bahora bambwira ko bakibikoraho ko ngomba gutegereza”.

Ati “Ayo mafaranga natekerezaga ko mu gihe najya nyabona, yajya anyunganira mu kubonera umwana imfashabere cyangwa inyunganiramirire bitangoye, nkajya nanazigamaho ducye ducye, twamara kugwira nkaguraho n’itungo rigufi, ryazororoka nkagurishaho, asigaye akajya ampa ifumbire, bikanyunganira mu kubonera umuryango indyo yuzuye”.

Abagore bagiye bahabwa aya mafaranga, bahamya ko hari impinduka nini igaragarira mu mikurure myiza y’abana babo, babikesha inkoko zitera amagi ya buri munsi, bagaburira abana.

Imanishimwe Oliva ati “Amafaranga bampaye naguzemo inkoko eshatu zitera amagi buri munsi ku buryo ifunguro bafata rya buri gihe riba riherekejwe n’igi. Ubu imikurire yabo ihagaze neza, bahorana akanyamuneza ko kurya igi rya buri munsi. Muri macye iyi gahunda idufatiye runini mu muryango, aho tutakigira impungenge z’uko abana bagira imirire mibi cyangwa igwingira. Nkaba nshimira Umukuru w’Igihugu cyacu, Paul Kagame, watekereje kuzahura imirire y’abana bacu uhereye igihe bagisamwa kugeza ku minsi 1000 y’imikurire yabo”.

Mu Karere ka Musanze, ayo mafaranga ababyeyi bayahabwa ingunga imwe mu gihe cy’amezi atatu. Bivuze ko umubyeyi, bamuhera icyarimwe amafaranga ibihumbi 30.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, agaragaza muri uku gutanga amafaranga, hari abahawe ay’ibihembwe bibiri ahwanye n’ibihumbi 60, hakaba n’abamaze kubona igihembwe kimwe ahwanye n’ibihumbi 30, mu gihe hari n’abatarabona ifaranga na rimwe nyamara barabaruwe.

Yagize ati “Ni ikibazo cya system byagaragaye ko itahuje amakuru neza, agomba gushingirwaho hatangwa ayo mafaranga ku bo agenewe. Gusa nabizeza ko turimo kubikurikirana, kugira ngo ayo makuru yose ahuzwe uko bikwiye, ku buryo mu gihe kidatinze abagize ibyo bibazo bazaba bakuwe mu gihirahiro”.

Mu kurushaho gukangurira imiryango no kuyifasha gukoresha neza ayo mafaranga, Akarere ka Musanze kashyizeho ingamba binyuze muri gahunda yiswe ‘Inkoko ebyiri muri buri muryango’, aho nibura buri muryango mu yigenerwa ayo mafaranga, ugirwa inama yo kugira ayo ukuramo ukayaguramo nibura inkoko ebyiri zitera amagi.

Ibyo bijyanye n’uko ubushakashatsi abahanga mu by’imirire bagenda bashyira ahagaragara, bugaragaza ko kurya igi ku mubyeyi utwite, wonsa cyangwa rikagaburirwa umwana uri munsi y’imyaka ibiri, bigira uruhare ku kigero kinini mu kumurinda imirire mibi n’igwingira.

Mu gihembwe gishize, abagenerwabikorwa bagezweho n’iyi gahunda bagera ku 6648.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka