Musanze: Bishimiye kongera guhinga mu kibaya cya Mugogo nyuma y’uko gitunganyijwe

Mu mwaka ushize ni bwo Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Reserve force, yatangije umushinga wo gutunganya ikibaya cya Mugogo giherereye mu Kagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo mu karere ka Musanze, ubu abagituriye bakaba bishimira ko bongeye kugihinga bakeza.

Abahinzi mu mirimo yo kwita ku bihingwa ngo bizabahe umusaruro ufatika
Abahinzi mu mirimo yo kwita ku bihingwa ngo bizabahe umusaruro ufatika

Icyo kibaya kiri ku buso bwa Ha 79, cyari cyarashegeshwe n’ibiza. Abagituye n’abahafite imirima barakuwe mu byabo, kubera kurengerwa n’amazi batagifite icyizere cyo kuzongera kukibyaza umusaruro.

Bamwe mu baturage bahafite imirima yari yararengewe n’ayo mazi, barimo uwagize ati: “Kitaratunganywa twari twarazahajwe n’imibereho mibi, bitewe n’uko muri icyo gihe imirima yari yararengewe n’amazi, tutagifite icyizere cyo kuzongera kuyihinga. Twamaze imyaka isaga irindwi tutabona aho dukura za minerivale z’abana, inzara yaradutangatanze impande zose, kuko ntaho gukubita isuka twari tukigira. Muri macye twari mu buzima bwo kwiheba”.

Kuri ubu ayo maganya yose yarashize, babikesha umushinga wo kubungabunga icyo kibaya, urimo gushyirwa mu bikorwa n’Inkeragutabara, aho zifatanya n’abahafite amasambu, mu bikorwa byo gukurikirana no gutunganya imigende iyobora amazi, gusibura ibibare n’ibindi bikorwa bitandukanye. Abaturage bahamya ko byafashije mu gukamya amazi yari yaracyuzuye, none kuri ubu abahafite imirima barahinga bakeza imyaka, nk’uko byahoze mbere kitararengerwa.

Kigali Today iheruka kunyarukira muri icyo kibaya, ihasanga abahinzi bashishikariye imirimo yo kuhira igihingwa cy’ibirayi gihinzwe ku buso bugari mu bugize icyo kibaya, abandi babitera imiti.

N’akanyamuneza kenshi, bagira bati “Twishimira ko Umukuru w’Igihugu cyacu, Paul Kagame, yaduhaye inkunga yo gutunganya iki kibaya. Yatugiriye akamaro mu buryo bukomeye cyane, aho ubu dusigaye duhinga tukeza, iyi ikaba ibaye inshuro ya gatatu tugihinga tukabasha gusarura nta nkomyi”.

Ik kibaya kiri ku buso bwa Ha 79
Ik kibaya kiri ku buso bwa Ha 79

Mu basaga 700 bahawe akazi mu mirimo yo kwita kuri icyo kibaya cya Mugogo, harimo n’abahafite imirima, baboneyeho kwibumbira muri Koperative bagamije guhuza amaboko, aho banakusanya amafaranga buri uko bejeje umusaruro, bakagira macye bakura ku wo baba bagurishije, bakayazigama, kugira ngo abafashe mu kunganira imirimo yo kubungabunga icyo kibaya.

Ngendahayo Jean, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Musanze, asaba abaturage bahinga muri icyo kibaya, kugihozaho ijisho, kugira ngo n’igihe umushinga wo kukibungabunga uzaba usoje ibikorwa bo bazakomeze.

Yagize ati “Dusaba abaturage cyane cyane abafite amasambu muri kiriya kibaya, gukomeza kugira uruhare mu kuhabungabunga, aho imirimo yo kugitunganya ikorerwa bagahora basa n’abiga uko bikorwa, bakurikirana uko imirimo yo kucyitaho ikorwa, kugira ngo n’igihe umushinga uzaba wasoje, bo ubwabo bazabe babasha kubyikorera”.

Umushinga wo kukibungabunga utaratangira ikibaya cya Mugogo cyari cyararengewe n'amazi
Umushinga wo kukibungabunga utaratangira ikibaya cya Mugogo cyari cyararengewe n’amazi

Uwo muyobozi avuga ko hari indi nyigo irimo gukorwa, ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere w’amazi, yitezweho kuzakemura ikibazo cy’amazi yangiza ikibaya cya Mugogo mu buryo butanga igisubizo kirambye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka