Musanze: Bibukijwe ko umutekano wo mu ngo ari intwaro yo kurandura igwingira

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Prof. Claude Mambo Muvunyi, ahamagarira abaturage kurandura amakimbirane mu miryango, bagashyira imbere imibanire myiza kuko mu gihe byitaweho abagize urugo babona uko bajya inama, z’uburyo bwo kwita ku mirire bikarinda abana kugwingira.

Muri iki gikorwa abana bagaburiwe indyo yuzuye nk'urugero ababyeyi bakwiye kureberaho
Muri iki gikorwa abana bagaburiwe indyo yuzuye nk’urugero ababyeyi bakwiye kureberaho

Ubu butumwa yabugarutseho mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro Icyumweru Cyahariwe kwita ku Buzima bw’Umubyeyi n’Umwana; kikaba cyabereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa Mbere tariki 12 Kamena 2023.

Muri iki gikorwa abana bahawe ibinini by’inzoka n’ibya Vitamini A, bapimwa imikurire, bagaburirwa indyo yuzuye, ndetse habaho no gusuzuma ababyeyi batwite, hatangwa serivici zo kuboneza urubyaro.

Ni gahunda yatangijwe mu gihe ingamba Leta yashyizeho mu kurwanya igwingira ry’abana, hari aho bigaragara ko zigenda zitanga umusaruro. Ariko nanone hakaba hakiri uturere bigaragara ko imibare y’abana bagwingiye igikomeje kwiyongera aho kugabanuka, nk’uko byagaragajwe n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku mikurire y’abana bato, Umutoni Gatsinzi Nadine.

Yagize ati "Urugamba rwo kurwanya igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu, rudusaba ubufatanye buhuriweho n’inzego zose, kuko n’ubwo imibare ikubiye mu bushakashatsi hari aho itwereka ko uturere tumwe na tumwe tugenda dutera intabwe, mu kugabanya ibipimo by’igwingira, hari utundi nanone bigaragara ko tugifite urugendo kuko imibare icyiyongera”.

Abana bahawe indyo yuzuye
Abana bahawe indyo yuzuye

Utwo turere uko ari 10 nk’uko Umutoni yabikomojeho, harimo dutanu bigaragara ko imibare y’igwingira yarushijeho kwiyongera, harimo Musanze, Gicumbi, Nyamasheke, Kirehe na Gasabo. Hakaba n’Uturere dutanu bigaraga ko imibare y’igwingira iri hejuru, tukaba ari Ngororero, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro na Burera.

Prof. Mambo Muvunyi, yagaragaje ko igwingira ridashoboka gucika mu bana, mu gihe hakiri ingo zitita ku mibanire itekanye, kuko aho bikigaragara bituma imirire y’abana itanozwa uko bikwiye, n’ubuzima bwabo ntibwitabweho bikabagiraho ingaruka zo kugwingira.

Yagize ati "Intego Leta y’u Rwanda yihaye yo kugabanya igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu, rikava ku kigereranyo cya 33% twariho muri 2020 bikagera kuri 19% mu 2024, kugira ngo tuyigereho birasaba ko buri wese yubahiriza ingamba zose zigenwe mu kwita ku mibereho n’ubuzima bw’umwana. Ni ngombwa ko umwana agaburirwa indyo yuzuye, akayihabwa ku gihe kandi iboneye. Kwita ku isuku ye n’iy’amafunguro ahabwa ni ingenzi mu kumurinda indwara; kandi ibyo abagize urugo ntibabishobora mu gihe babanyeho badatekanye. Ibi bikwiye kuba umwihariko ku mugore utwite, kugira ngo bifashe umwana uri mu nda gukura neza".

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi

Icyo cyumweru cyahujwe no gutangiza gahunda ikomatanyije y’imyaka ibiri y’ibikorwa bizibanda ku kwihutisha igabanuka ry’igwingira.

Ikazibanda ku kunoza ibikorwa byo gupima abana imikurire n’uburebure, gukangurira ababyeyi bahabwa serivisi zo kwipimisha mu gihe batwite, serivisi zihabwa ababyeyi bonsa zikazajya zibanda ku kubereka inyungu iri mu kwita ku mirire yaba iy’umubyeyi utwite n’iy’umwana muto.

Mu zindi gahunda zizongerwamo imbaraga harimo no kunoza ibikorwa byo gutanga inyunganiramirire nk’amata, ifu ya Shisha Kibondo na Ongera Intungamubiri, gufasha abana kubona indyo yuzuye hitabwa ku kubagaburira ibikomoka ku matungo, cyane cyane amagi n’amata, kwita ku isuku n’isukura.

Abaturage basanga hakwiye gukazwa ingamba zituma ubusinzi bugabanuka kuko buri mu bibadindiza mu kurwanya igwingira
Abaturage basanga hakwiye gukazwa ingamba zituma ubusinzi bugabanuka kuko buri mu bibadindiza mu kurwanya igwingira

Abaturage bagaragaza ko koko amakimbirane mu miryango, cyane cyane ashingiye ku businzi, ari mu bikomeje kubasubiza inyuma, igwingira ntiricike.

Nikuze Clemence ati “Kurwanya igwingira bikomwa mu nkokora n’ubusinzi bw’ababyeyi bamwe na bamwe bibera mu tubari, amafaranga yose baba biriwe bakoreye akaba ariho bayoreka, ntibagire na ducye basigaza two gutunga ingo. Hari n’abazihahira ibyo kurya abana bakabigaburirwa mu nduru z’ababyeyi babo kubera ubwo businzi ntibibagere ku nzoka ngo bibagirire akamaro”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yibukije abaturage gukora ibishoboka bagaharanira kugira ishema rishingiye ku mwana utagwingiye.

Iki cyumweru kizasozwa ku itariki 16 Kamena 2023, gifite insanganyamatsiko igira iti “Hehe n’igwingira ry’umwana”.

Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa
Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka