Musanze: Begerejwe serivisi z’ubutaka bibarinda gusiragira

Abaturage bo mu Karere ka Musanze, baratangaza ko kwegerezwa hafi serivisi zibahesha ibyangombwa by’ubutaka mu buryo bwihuse, bigiye kubarinda gusiragira mu nzego z’ibanze.

Abaturage bishimiye ko izi serivisi zigiye kubarinda gusiragira
Abaturage bishimiye ko izi serivisi zigiye kubarinda gusiragira

Ibi barabivuga mu gihe guhera ku wa Mbere tariki 22 Kanama 2022, mu Karere ka Musanze, hatangijwe icyumweru cyahariwe serivizi z’ubutaka; iyi gahunda ikaba izamara iminsi 14. Abakozi bashinzwe serivisi z’ubutaka, guhera ku rwego rw’umurenge kugera ku ku rw’Akarere, bavuye mu biro bakegereza abaturage izi serivisi ku rwego rwo hasi.

Kuri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze, niho Kigali Today yasanze abaturage, biganjemo abo mu Mirenge yo mu gice cy’umujyi wa Musanze n’iyo bihana imbibi, baje kwaka serivisi z’ibyangombwa by’ubutaka. Bavuga ko ubusanzwe, bajyaga babyakira ku Mirenge, bikabatwara igihe kitari gitoya, nk’uko babivuga.

Abakozi babishinzwe uhereye ku Murenge kugeza ku rwego rw’Akarere, bagiye kumara iminsi batari gukorera mu biro, aho bo ubwabo ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga basanzwe bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi, babyegereje abaturage.

Uwitwa Mukamana Doroteya ati “Twakeneraga guhinduza ibyangombwa by’ubutaka, bikadusaba gukora urugendo rurerure tujya ku Murenge, nabwo twagerayo, bakaba banagusubizayo ngo uzagaruke, cyangwa wanatanga ibisabwa byose, bikagusaba gutegereza icyangombwa, bikama nk’amezi arenze atandatu. Urumva muri icyo gihe cyose, umuntu yabagaho agitegereje, ni nk’aho atabaga afite uburenganzira busesuye bw’icyo yakoresha ubutaka bwe. Byatubangamiraga cyane”.

Abakozi mu mirenge n'Akarere bashinzwe serivisi zijyanye n'ubutaka bazimuriye ahegereye abaturage
Abakozi mu mirenge n’Akarere bashinzwe serivisi zijyanye n’ubutaka bazimuriye ahegereye abaturage

Hitimana ati “Maranye igihe icyangombwa cy’ubutaka cyanditsweho Umudugudu udahuye n’uwo buherereyemo. Mba numva bimbangamiye cyane gutunga icyangombwa kiriho amakuru atari nyayo, ari na yo mpamvu nkimara kumenya ko aba bagiraneza batwegereye hafi, nahise nzindukira ahangaha ngo bakinkosorere. Ubu nizeye ko Imana imfasha, nkajyana icyangombwa cy’ubutaka gishyashya, gifite amakuru yuzuye kandi y’ukuri. Kutwegereza izi serivisi byatunejeje cyane, kuko ufite ikibazo cyose kijyanye n’ubutaka, nabonye barimo guhita bamufasha byihuse”.

Mu kubaha izo serivisi, uwujuje ibisabwa bimutwara amasaha atarenga 24, yo kuba yahawe icyangombwa cy’ubutaka, agahita agitahana. Aba baturage basanga iyi gahunda ikwiye kujya ikorwa kenshi, kugira ngo bibarinde gusiragira mu nzego z’ibanze, bajya kubishakayo.

Munyandekwe Anastase, wo mu Murenge wa Shingiro, yagize ati “Ubuyobozi bwacu bugiye budufasha izi serivisi bukajya buzitwegereza kenshi, byaturinda ya Mirongo twahoraga dutonze ku Mirenge n’igihe twahatakazaga dukeneye guhererekanya ubutaka kikagabanuka. Turasaba ngo byibura buri gihembwe hajye habaho bene iki gikorwa, bituruhure imvune duhorana nk’abaturage, zo gusiragira ku byangombwa by’ubutaka”.

Sebasore Javan, Umuyobozi w’Agateganyo mu Ishami ry’Akarere ka Musanze, rishinzwe Ubutaka, Ibikorwa remezo n’Imiturire, akomoza ku bizibandwaho muri iki cyumweru, yagize ati: “Icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka, cyatangiye guhera ku wa mbere tariki 22 Kanama tuzagisoza tariki 2 Nzeri 2022. Mu bikorwa tuzakora harimo kumva ibibazo by’abaturage bijyanye n’ubutaka, kubaha serivisi z’ibyangombwa byabwo, ku muntu wese uzaba yujuje ibisabwa, tubasanze aho bari”.

Umuntu wese wujuje ibisabwa abishyikiriza ababishinzwe agahabwa icyangombwa mu masaha 24
Umuntu wese wujuje ibisabwa abishyikiriza ababishinzwe agahabwa icyangombwa mu masaha 24

Ati “Ubusanzwe ibyangombwa by’ubutaka dutanga biri amoko agera kuri 29 atandukanye, kandi buri umwe muri aba baje kwaka serivisi mubona ahangaha, akeneye kugira nibura serivisi imwe cyangwa irenzeho akoresha, yaba mu guhuza ubutaka yaguze cyangwa yagurishije, yahawe nk’impano, izungura n’ibindi; akaba akeneye icyangombwa kigaragaza ko yabwongereye cyangwa yabugabanyije. Ni gahunda twitezeho kugabanya umubare wa dosiye twakurikiranaga mu biro bishinzwe ubutaka ku rwego rw’aka Karere”.

N’ubwo abakeneye guhabwa izo serivisi bo mu Mirenge y’Akarere ka Musanze, harimo igize igice cy’umujyi n’iyo byegeranye, bari kuzihererwa muri Stade Ubworoherane, abo mu Mirenge iri kure yaho harimo nk’uwa Gashaki, bo bakangurirwa kujyana amadosiye yabo ku biro by’Umurenge, kugira ngo na bo bafashwe kubihabwa mu buryo bwihuse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka