Musanze: Bavumbuye uburyo bwo guhashya burundu umwanda mu ngo

Mu kurushaho kwimakaza isuku no gukebura abatarayigira umuco, abaturage bo midugudu itandukanye igize Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bamaze igihe barishyiriyeho gahunda yo kujya bazenguruka mu ngo bagenzura isuku, aho urugo basanzemo umwanda bafatanya gukebura nyirarwo, bakanamukorera isuku, barangiza bakamuca amande yagenwe; mu rwego rwo kumuca ku ngeso y’umwanda.

Urugo basanze nyirarwo yarinangiye kurukiza umwanda basiga bahakoze isuku, agacibwa amande
Urugo basanze nyirarwo yarinangiye kurukiza umwanda basiga bahakoze isuku, agacibwa amande

Ni icyemezo abagore bo muri uwo Murenge bicaye bagifataho umwanzuro, nyuma y’aho ngo bari bamaze kurambirwa no guterwa ipfunwe n’umwanda wari wugarije zimwe mu ngo zaho, zari zarinangiye kuwuca.

Mukeshimana Béatrice wo mu Mudugudu wa Gasura, Akagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi, yagize ati “Byaratubabazaga cyane, twaranarambiwe umwanda wagaragaraga mu ngo za bamwe muri bagenzi bacu, twahoraga twingingira kugira isuku, bakinangira. Icyo kibazo cyaraduhagurukije nk’abagore bo muri uyu Mudugudu, dufata icyemezo cyo kujya tujya kuri buri rugo, abo bigaragaye ko batava ku izima, bikaba ngombwa ko dufatanya, tukahakora isuku, hanyuma nyirarwo iyo turangije, tumuca amande y’amafaranga 1500”.

Buri nshuro imwe mu cyumweru, bitoranyamo itsinda rigizwe n’abagore bari hagati ya batanu n’icumi, bakagenzura isuku y’urugo ku rundi.

Agira ati “Hari ingero z’ingo twagiye dukorera isuku, tukanazica amande muri ubwo buryo. Kandi tubona hari impinduka bigenda bitanga, kuko iyo hari nk’uwo ducyaha bugacya yisubiyeho, akitandukanya n’umwanda”.

Abaturage bishyiriyeho icyemezo cyo kujya bagenzura ingo za bagenzi babo aho basanze umwana bakabacyebura
Abaturage bishyiriyeho icyemezo cyo kujya bagenzura ingo za bagenzi babo aho basanze umwana bakabacyebura

Usibye abagore, n’abagabo ngo basanze hari icyo bakwiye gukora mu gushakisha umuti w’ikibazo cy’abatagira ubwiharero; na bo bishyiriraho ingamba zo kujya bagenzura ingo za bagenzi babo, aho urugo basanze rutabugira, nyirarwo bamugira inama, atazishyira mu bikorwa, bakabucukura, kugeza babwujuje, ariko bakagerekaho kumuca amande ya 3,000.

Niyonzima Edouard, yagize ati “Iyi nama twayigiriye nk’abagabo, nyuma yo kubona ko hari bagenzi bacu birengagizaga kugira ubwiherero mu ngo zabo, nyamara atari uko babuze ubushobozi, ahubwo ari ubushake bucye”.

Izi ngamba abaturage bishyiriyeho, ngo zigenda zirushaho kubafasha guca ikibazo cy’umwanda muri kano gace ku kigero gifatika, nk’uko n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent abishimangira.

Yagize ati “Mu magenzura twagiye dukora, hari aho byagiye bigaragara ko bugarijwe n’umwanda, biturutse ku myumvire iri hasi ituma batita ku isuku. Kuba rero hari abaturage batekereje igikorwa nka kiriya, cyo gukebura bagenzi babo, twe tubifata nk’intangarugero mu gutuma hari benshi bahindura imyumvire, no kubumvisha ko isuku igira isoko, ikaba ishingiro ya byose kandi buri muturage yumve ko imureba, kugira ngo Kinigi twifuza y’isuku, izabigeraho mu gihe buri muturage wese abigize ibye”.

Ba nyiri inzu n'amaduka byo mu ma santere anyuranye bakomeje kuharimbisha banoza isuku
Ba nyiri inzu n’amaduka byo mu ma santere anyuranye bakomeje kuharimbisha banoza isuku

Muri iki gihe u Rwanda runitegura kwakira abashyitsi benshi barimo n’abazitabira inama ya CHOGM, abatuye mu Murenge wa Kinigi nk’umwe mu yihariye ibikorwa by’ubukerarugendo, yitezweho no kuzagendererwa n’abatari bacye, bazaba basura ibyiza nyaburanga bihabarizwa, ubu abaturage bamwe banatangiye kuvugurura inzu batuyemo n’iz’ubucuruzi, izigaraga ku ma santere, ku buryo bizeye kuzaba bahagaze neza mu birebana n’isuku mu mezi macye ari imbere.

Amande acyibwa ingo zagaragayemo umwanda, akusanywa n’inzego zibishinzwe mu Karere, akagezwa aho agomba kujya.

Abatuye muri kano gace bavuga ko bahagurukiye isuku bitegura abashyitsi bazakagenderera basura ibyiza nyaburanga byaho
Abatuye muri kano gace bavuga ko bahagurukiye isuku bitegura abashyitsi bazakagenderera basura ibyiza nyaburanga byaho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka