Musanze: Batatu muri 24 baherutse gufatirwa mu birori basanzwemo Covid-19

Ku itariki ya 11 Nyakanga 2021 ni bwo abagore 24 bafatiwe mu rugo rwa Nyiramafaranga Epiphanie w’imyaka 52, abo bantu bakaba bari mu gikorwa cyo gutera inkunga umukobwa wa Nyiramafaranga witegura ubukwe muri Kanama uyu mwaka, nyuma bagiye gupimwa Covid-19, batatu muri bo bayibasanga.

Bahawe ubutumwa bukubiyemo amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Bahawe ubutumwa bukubiyemo amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Polisi yabasanze mu Murenge wa Muko, Akagari ka Kivugiza, Umudugudu wa Kabudundu, Abapolisi basanze bamwe bari hanze abandi bari mu nzu barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Aba bagore 24 bari baturutse mu mirenge ya Muko, Rwaza na Muhoza, bamaze gufatwa bavuze ko ibyo bakoze babitewe n’ubujiji bwo kutamenya amabwiriza yo kurwanya COVID-19 ndetse n’amarangamutima yo gushaka gushyigikira umukobwa w’inshuti yabo Nyiramafaranga Epiphanie.

Nyuma yo gufata abo bantu uko ari 24 bajyanywe mu kato i Nkumba bapimwa icyorezo cya Covid-19, ibisubizo byerekana ko batatu muri bo banduye Covid-19, mu banduye hakaba harimo na nyiri urugo ariwe Nyiramafaranga Epiphanie, ari na we wari watumiye abaje mu birori, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Ubwo bafatwaga, Nyiramafaranga yavuze ko yari yatumiye abantu bakeya atazi ko bari buze ari benshi bene kariya kageni.

Yagize ati: Bariya bantu ni inshuti zanjye zashakaga kumfasha gushyingira umukobwa wanjye, natunguwe no kubona haza abangana kuriya nari natumiye bakeya. Twakoze amakosa ariko ntabwo tuzongera kandi ndanakangurira n’abandi kujya birinda kurenga ku mabwiriza aba yatanzwe.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, SSP Jean Pierre Kanobayire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko muri urwo rugo babonye hajyayo abantu benshi.

Ati “Hari nka saa kumi z’umugoroba abaturage baduha amakuru, abapolisi bagiyeyo basanga mu nzu hateraniye abagore 24 baje mu gikorwa cyo kuremera umukobwa witugura gushyingirwa muri Kanama uyu mwaka, ni umwana wa nyiri urugo, Nyiramafaranga Epiphahie.”

SSP Kanobayire yavuze ko usibye no kuba bariya bantu bararenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, amabwiriza ahagarika ibirori n’amakoraniro muri ibi bihe, bariya bantu nta bwirinzi na buke bari bafite kuko bari bateraniye mu cyumba cy’uruganiriro begeranye cyane.

 Mu birori bamwe bari bicaye hanze abandi bari mu nzu
Mu birori bamwe bari bicaye hanze abandi bari mu nzu

Ati “Inzego z’ubuzima zikomeje kwibutsa abaturage ko abantu benshi iyo bahuriye ahantu hafunganye bitiza umurindi icyorezo. Bariya bantu uko ari 24 bari mu cyumba cy’uruganiriro, begeranye cyane nta ntera iri hagati y’umuntu n’undi ndetse nta n’udupfukamunwa bari bambaye.”

SSP Kanobayire yavuze ko bariya bantu 24 bamaze gufatwa bahise bajyanwa mu kato i Nkumba bapimwa COVID-19 ari naho byagaragaye ko batatu bafite ubwandu.

Yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru akangurira abaturage muri rusange kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi bakabikora badakorera ku jisho bacungana n’inzego z’ubuyobozi. Yabibukije ko ayo makoraniro ari yo ashobora kubakururira ibibazo byo kwandura cyangwa bakanduzanya iki cyorezo kigakomeza kwiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka