Musanze: Batatu barafunze nyuma yo gufatwa bibye imitumba y’insina

Mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze, hadutse ubujura budasanzwe, aho abajura bamara kwiba ibitoki bagatwara n’imitumba y’insina, aho ngo bayifata nk’imari ikomeye bagurisha aborozi.

Ku bw’ibyo mu ma saa cyenda z’ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 15 Kanama 2023, mu kagari ka Mpenge umurenge wa Muhoza, abasore batatu bafashwe bikoreye ibyo bakekwaho kwiba birimo n’imitumba y’insina.

Abaturage bavuga ko abo basore bakora ubwo bujura bibumbiye hamwe bashyiraho itsinda ryo kwiba, dore ko abafashwe badaturuka mu duce tumwe.

Abo basore bafashwe ni Iradukunda w’imyaka 20 wo mu murenge wa Busogo, Mukiza Olivier wo mu Murenge wa wa Kinigi na Ishimwe Moise wo mu Murenge wa Rurembo mu karere ka Nyabihu.

Umunyamabanga nshingwabikorwarwa w’Akagari ka Mpenge, Mukamusoni Assoumini, yabwiye Kigali Today ko abo basore bafashwe ahagana mu ma saa cyenda z’ijoro bigizwemo uruhare n’abaturage.

Ati “Hari saa cyenda z’ijoro twumva abajura, biba ngombwa ko nitabaza irondo, rirabagota batatu muri bo turabafata, bari bamaze kurenza ibitoki bari bamaze gutema, twafashwe batatu abandi batatu baraducika n’imbwa zabo gusa nabo twamenye aho batuye turi kubashakisha, birukanse n’imbwa bari bitwaje ziriruka”.

Arongera ati “Abo batatu twafashe bari bikoreye imitumba y’insina n’akamatola bafashe na gaz n’ishyiga ryayo, ubu twamaze kubashyikiriza Polisi Sitasiyo ya Muhoza”.

Gitifu Mukamusoni, yavuze ko kuba bari bamaze kwiba ibitoki bagatwara n’imitumba, bayifata nk’imari ikomeye, aho ngo igurishwa aboroye inka.

Ati “Ari ibitoki ari n’imitumba yabyo, byose ni imari kuri bo, ibitoki bari bamaze kubitwara tubafatana iyo mitumba, none se icyo bapfa ko ari amafaranga, iyo biba ntibagenzwa na kimwe batwara byose, umutumba sinzi ngo ugura angahe ariko ku mujura ni imari ikomeye, bari bafite aho bagiye kuyigurisha”.

Gitufu Mukamusoni, yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru, abajura bagafatwa, Abasaba gukomeza kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe, mu rwego rwo kurwanya abajura bakomeje kubibasira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka