Musanze: Basigaye babanye neza babikesha akagoroba k’ababyeyi

Twagirumukiza Innocent n’umugore we Nyiranizeyimana Jacqueline baremeza ko babanye neza, nyuma y’amazi arenga umunani bitabira gahunda z’akagoroba k’ababyeyi nyamara umuryango wabo wari ugeze mu marembera.

Ubwo hatangiraga gahunda y’umugoroba w’ababyeyi mu karere ka Musanze mu kwezi kwa gatatu 2013, Twagirumukiza yareze umugore we Nyiranizeyimana isindwe rikabije riteza umutekano mucye mu muryango, maze umugore nawe arabyemera, abisabira imbabazi asaba ko n’abasenga bamusengera agahinduka.

Abayobozi bari muri uyu muhango barimo minisitiri Oda Gasinzigwa, ufite mu nshingano ze umuryango na Guverineri Aime Bosenibamwe w’intara y’Amajyaruguru, babwiye uyu muryango ko nta terambere bageraho bagikimbiranye, ndetse banawemerera ko bazawusura bakirebera ko wahindutse.

Inama za Minisitiri Gasinzigwa, Guverineri Bosenibamwe na Mayor wa Musanze kuri uyu muryango ngo zatanze umusaruro.
Inama za Minisitiri Gasinzigwa, Guverineri Bosenibamwe na Mayor wa Musanze kuri uyu muryango ngo zatanze umusaruro.

Kuri uyu munsi kandi hasabwe ko umukozi w’Imana yarambika ibiganza kuri uyu muryango kugira ngo Imana igire uruhare mu mibanire myiza y’uyu muryango.

Ku cyumweru tariki 29/12/2013, umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore Beatrice Mukasine yasuye uyu muryango ngo arebe ko wahindutse, nk’uko ubuyobozi bwari bwaremereye uyu muryango.

Haba umugabo ndetse n’umugore, bose bemeza ko iby’amakimbirane n’ubusinzi byabaye amateka, nyuma y’uko bagiriwe inama ndetse bakajya buri gihe bitabira gahunda z’akagoroba k’ababyeyi.

Twagirumukiza ati: “Ubu ndi Twagira mushyashya, utandukanye cyane na wawundi wa mbere ya minisitiri. Ubu ndambara nkaberwa kuko umugore wanjye ashobora kumesera agashati nta kibazo nanjye nkamuhahira tugafatanya”.

Nyiranizeyimana nawe yungamo ati: “Nkurikije uko bihagaze ubu n’inama bampaye, ubu urugo rwanjye rutangiye kuzana umutekano, ibyo nari narishyizemo narabiretse”.

Twagirumukiza Innocent n'umugore we Nyiranizeyimana Jacqueline basabye gusengerwa ngo babane neza.
Twagirumukiza Innocent n’umugore we Nyiranizeyimana Jacqueline basabye gusengerwa ngo babane neza.

Ibi kandi byemezwa n’abaturanyi, bemezaga ko umugore yagiraga amahane cyane iyo yabaga yagasomye, bikabuza umutekano, nyamara ubu ngo hashobora gushira n’ukwezi nta kibazo kihavutse.

Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore, Beatrice Mukasine, yavuze ko ibyiza by’umugoroba w’ababyeyi bidakwiye kugarukira gusa kuri uyu muryango, kuko hari indi miryango ishobora kuba ifite ibibazo.

Ati: “Birashoboka ko twese twabigiraho iyi gahunda ibe yakwira mu midugudu yose. Turashaka ko haba impinduka atari muri uyu muryango gusa”.

Gahunda y’umugoroba w’ababyeyi ihuza ababyeyi mu gihe runaka biyemeje mu masaha ya nyuma ya saa sita, bagacoca bimwe mu bibaho biba bibangamiye imiryango, ari nako baganira ku iterambere ry’imiryango yabo.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 7 )

Birashimishije cyane kubona abantu babasha gukira amakimbirane nk’ariya kubera ikintu nk’iki abantu baba baricaye bagatekereza icyo gikorwa gihuza abantu gutya!!

dougras yanditse ku itariki ya: 31-12-2013  →  Musubize

Byiza cyane Imana ihe umugisha mwinshi abatekereje iki kintu kabisa! natwe tuzakitabira rwose!!

bwanakweri yanditse ku itariki ya: 31-12-2013  →  Musubize

Nyamara uyu ni umushinga muzima ufite icyo uzamarira umuryango nyarwanda..

kamanzi yanditse ku itariki ya: 31-12-2013  →  Musubize

Iyi gahunda ni nziza cyane kuko izatuma hari imiryango n’imwe yihana amakombirane ayibamo!

bruno yanditse ku itariki ya: 31-12-2013  →  Musubize

aka kagoroba ko kaba ari sawa ra! ubu buhamya bwuyu muryango mukwiye kujyera hose wenda zampfu duhora twumva mu miryango zagabanyuka wenda zikanashira burundu kuko ndabona iyo gahunda ari nziza cyane.

Rwesa yanditse ku itariki ya: 31-12-2013  →  Musubize

iyi gahunda y’akagoroba k’ababyeyi yigisha ababyeyi uko bakebura abana babo , yigisha kandi indangagaciro yahati yabo haba hari uwakosheje bakamukosora bityo umuryango nyarwanda ugakomeza kugiraaha=gaciro

sabune yanditse ku itariki ya: 31-12-2013  →  Musubize

ahubwo utugoroba tw’ababyeyi badukwize hose kuko ndabona ibibazo mu miryango bimaze kwiyongere kandi rimwe na rimwe birangira havuyemo n’ubwicanyi

aime yanditse ku itariki ya: 31-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka