Musanze: Basanze umurambo munsi y’umuhanda

Ku muhanda Musanze-Rubavu hafi y’Umurenge wa Busogo, mu Kagari ka Gisesero mu Karere ka Musanze, habonetse umurambo w’umusaza wo muri ako gace.

Bakimara kubona uwo murambo basanze ari umuturage wari utuye muri ako gace, witwa Rugwiza Jean Baptiste uri mu kigero cy’imyaka 70, aho ayo makuru yamenyekanye atanzwe n’umuturage wawubonye ajya mu kazi ke gasanzwe, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Kalima Ndayambaje Augustin, yabitangarije Kigali Today.

Ati “Ayo makuru twayamenye saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, aho umuturage yatambukaga abona uwo murambo munsi y’inzira, ubwo natwe twahise tuhagera dusanga ni umusaza witwa Rugwiza Jean Baptiste usanzwe utuye muri ako gace, inzego zibishinzwe zikaba zikomeje iperereza”.

Yavuze ko hataramenyekana icyishe uwo musaza usize umugore n’abana bakuru, avuga ko andi makuru mu kumenya icyishe uwo musaza yahariwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Gitifu Ndayambaje, yatanze ubutumwa bw’ihumure ku muryango we no ku baturage, ariko abasaba no kujya batangira amakuru ku gihe.

Ati “Icyo nsaba abaturage ni uko mu gihe umuntu yaraye adatashye mu rugo rwe ntibamubone, bakwiye kubimenyekanisha hakiri kare, kuko biragaragara ko umuryango wamuherukaga saa kumi n’imwe z’umugoroba wo ku cyumweru, muri iryo joro ryose ntibabwira ubuyobozi cyangwa ngo abaturage babwirane ko uwo musaza atatashye”.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 03 Mata 2023, ukaba uri bushyingurwe kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mata 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka