Musanze: Basanze imbogo mu mbuga none baheze mu nzu

Abatuye mu Mudugudu wa Kazi, Akagari ka Bisoke mu Murenge wa Kinigi, batunguwe no kubyuka basanga imbogo iri mu mbuga y’urugo rw’umwe mu bahatuye, none baheze mu nzu.

Batunguwe no gusanga imbogo mu mbuga
Batunguwe no gusanga imbogo mu mbuga

Iyo mbogo yahagaragaye mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023, igendagenda mu rugo rw’uwitwa Nyirandabaruta Athalie, aho yanyuzagamo ikanaryama mu mbuga yaho.

Umwe mu bahaturiye yagize ati "Nabaye nkigingura umuryango ngira ngo nerekere ku murimo, mu kwitegereza neza mbona iyo mbogo mu rugo rwa mugenzi wanjye. Twatashywe n’ubwoba dutinya gusohoka twikingirana mu nzu na n’ubu niho tukiri. Ibyo kuba imbogo zatoroka Pariki zikagaragara mu rugo rw’umuntu ntibyari bisanzwe, natwe byadutunguye".

Yageze muri urwo rugo nyuma yo gusohoka muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Bikimara kuba abaturage bihutiye kubimenyesha inzego z’ubuyobozi kugira ngo ziyibakize.

Abageze mu gace yagiye inyuramo babwiye Kigali Today ko yagiye inyukanyuka imyaka y’abaturage, yiganjemo igihingwa cy’Ibireti.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent yagize ati: "Yasohotse mu ishyamba nk’uko zijya zibikora rimwe na rimwe, ijya mu rugo rw’umuturage. Twihutiye gusaba abaturage bahegereye kuguma mu ngo zabo bakirinda kuyegera ngo batayikikiza ari benshi ikaba yagira amahane ikabahutaza. Urebye nta kindi kibazo yateje uretse Ibireti bihinze mu mirima yegereye igice yasohokeyemo yangije. Ubu agoronome arimo kubarura agaciro kabyo ngo harebwe uko ba nyirayo bazishyurwa".

Iyi mbogo bagerageje kuyisubiza muri Pariki birananirana birangira irashwe
Iyi mbogo bagerageje kuyisubiza muri Pariki birananirana birangira irashwe

Inzego zinyuranye zibifite mu nshingano harimo izishinzwe umutekano n’izishinzwe kubungabunga Pariki, zihutiye kugera muri ako gace, aho zikomeje kugerageza kureba uko yasubizwa mu ishyamba.

Turacyagerageza kuvugisha ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ku yandi makuru ajyanye n’uburyo buri bwifashishwe mu gusubiza iyi mbogo mu cyanya cyayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abayobozi Mubifatire ingamba kuko i Musanze hari kugaragara cyane inyamaswa ziri kwangiza ubuzima bw’abaturage.

Imbogo zitoroka park, igitera cyafashe abagore, inzovu ,... Byose ni Musanze.

A yanditse ku itariki ya: 1-07-2023  →  Musubize

Birababaje kuba imusanze abaturage bahora bahangayishijwe ninyamaswa zitoroka pariki zakababuza umutekano ndetse bamwe bakahasiga ubuzima😌
Harebwe icyakorwa kubufatanye ninzego zibishinzwe.

Twagirayezu Emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka