Musanze: Bari barijejwe guhabwa imyanya mu isoko bakava mu buzunguzayi none barayihebye

Abatembereza ibicuruzwa mu mihanda yo mu mujyi wa Musanze bazwi nk’Abazunguzayi, bavuga ko bari barijejwe guhabwa imyanya yo gucururizamo mu isoko rishya ry’ibiribwa rya Musanze, kugira ngo bave muri ubwo bucuruzi butemewe, none ubu bahangayikishijwe n’uko ntayo bigeze bahabwa, ndetse ubu birasa n’aho batagifite icyizere cyo gucika kuri ubwo bucuruzi.

Abazunguzayi bagaragara mu bice bitandukanye by'umujyi wa Musanze batembereza ibicuruzwa baba bikoreye ku mutwe
Abazunguzayi bagaragara mu bice bitandukanye by’umujyi wa Musanze batembereza ibicuruzwa baba bikoreye ku mutwe

Abo bacuruzi bakunze kugaragara kenshi mu mihanda yo mu Mujyi wa musanze bafite ibyiganjemo imbuto n’ibindi biribwa baba bikoreye ku mutwe cyangwa banabitanditse hasi; bavuga ko ibibazo bibugarije mu miryango nk’ubukene no kuba bamwe baba baratereranywe n’abo bashakanye, bahitamo kuyoboka ubwo bucuruzi kugira ngo babone ibibatunga n’abana babo.

Uwamahoro agira ati: “Umugabo yantanye abana batanu, ubu yibera mu businzi n’indaya ku buryo nta n’igiceri cye cy’ijana nzi. Nk’ubu iyo badufashe turimo dutembereza ibi bicuruzwa baradufunga, tugasiga abana batagira ubamenyera icyo kurya, kwiga kwabo bigahagarara, n’igihe baturekuye tugasanga na bo baragiye kwandagara mu mihanda barabaye inzererezi."

Arongera ati, “Nk’ubungubu baheruka kumfunga, abana bamara iminsi barabuze ibyo barya, kamwe muri bo k’agahungu gakuru k’imyaka 12, kageze igihe katagishoboye kwihanganira induru barumuna bako bagahozagaho, bakabwira ko bashonje, kareka ishuri kayoboka ubuzererezi mu muhanda, kakajya kirirwaga gasabiriza abahisi n’abagenzi. Ikibabaje ni uko na ko bitigeze bigahira, kuko mu gukora umukwabu baragafashe ntungurwa no kubona nako bakansangishije muri Transit center ya Busogo dufungirwamo twembi”.

Akomeza agira ati, “Nyuma y’amezi atatu namazemo, nafunguwe nsanga abana baragize imirire mibi, barataye ishuri bararwaye n’amavunja, mbese babayeho nabi. Abenshi twishora muri ubu bucuruzi tutanze kumvira ibyo Leta idusaba, ahubwo ari ukugira ngo turamuke dore ko ubukene butwugarije”.

Mu bice by'Umujyi wa Musanze hagaragara abazunguzayi benshi
Mu bice by’Umujyi wa Musanze hagaragara abazunguzayi benshi

Ubwo bucuruzi, bwakunze kugaragazwa nk’ubuteza akajagari mu Mujyi wa Musanze, kubangamira isuku yawo n’abacururiza mu masoko mu buryo bwemewe kandi batanga imisoro.

Zikaba zimwe mu mpamvu abo bazunguzayi akenshi baba bacunganwa ku ijisho n’inzego zishinzwe kubakumira zirimo n’iz’umutekano.

Urugero rw’umugore Kigali Today iherutse gusanga ari mu gahinda k’uko we na bagenzi be, izo nzego zabasanze aho bari batanditse ibicuruzwa ku muhanda, zirabibambura ndetse bamwe muri bo zirabafata zibajyana kubafunga, icyakora we yarazitorotse n’ubwo ibyo yarimo acuruza byo babimwatse agasigarira aho, avuga ko ubu bucuruzi babukora babizi neza ko butemewe ndetse ngo ntibaba babwishimiye, ariko kubera ubukene bakanga bakabwishoramo.

Ati: “Urushoro rwanjye ni agatelefoni gato ngwatiriza bakanguriza nk’ibihumbi bitandatu nkarangura amacunga cyangwa ibinyomoro nkabitembereza, nagira amahirwe yo kunguka nk’1000 akaba ariyo mpahiramo abana. Ubwo rero iyo ngize ibyago bakamfata bakabijyana, mpita nsubira hasi ari telefoni baba bagwatiriye ndetse n’ibyo naranguye nkabihomba”.

Arongera ati, “Nk’ubu uyu munsi nahombye ibihumbi 7 kuko bamfashe nkimara kuyashora mu kurangura ibyo gutembereza. Ndabizi neza ko mba ndi mu makosa, ariko aho kugira ngo nibe iby’abandi cyangwa ngo ndwaze abana bwaki byaruta nkaza ahangaha nkacuruza. Nindamuka nanaronse utundi dufatanga, ari ejo cyangwa ejo bundi nzongera mbugarukemo kuko nta yandi mahitamo mfite”.

Gucururiza ahabonetse hose ubuyobozi bubifata nk'akajagari. Uyu muzunguzayi yari yateretse imbuto mu nzira igenewe kunyurwamo n'abanyaguru
Gucururiza ahabonetse hose ubuyobozi bubifata nk’akajagari. Uyu muzunguzayi yari yateretse imbuto mu nzira igenewe kunyurwamo n’abanyaguru

Ubwo isoko ry’ibiribwa rya Musanze ryubakwaga, bagiye bizezwa kenshi n’ubuyobozi ko bazabonamo imyanya igenewe ab’amikoro macye.

Niyibaruta Anonciata agira ati: “Ab’ahandi babubakira amasoko bakanabaha igishoro, ariko twebwe twibaza niba ubuyobozi bujya bwibuka ko tubaho byaratuyobeye. Nk’ubu muri ririya soko rishyashya batubwiraga ko bazatugenera ahantu tuzajya dukorera hajyanye n’ubushobozi bwacu buke, ariko ubwo batomboraga ntibigeze batwereka ngo ni aha n’aha, n’abagerageje kujya gutombora bose igisubizo babonaga ni oya nta kindi”.

Undi muturage agira ati: “Bakwiye kubakusanyiriza mu matsinda bajya bakoreramo aho kugira ngo bajye bahora bahanganye n’abashinzwe umutekano, bagerekaho no kubambura ibyo baba barimo gucuza, byongeyeho no kubafungira aho bamara amezi atatu batari mu miryango yabo”.

Ni ikibazo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwemeza ko buzi, cyane ko ubwo imyanya yo muri iri soko yahabwaga abatanze ubusabe bwo gukoreramo, babaye benshi bagera mu bihumbi bisaga bitanu, mu gihe ryo ubwaryo rifite ubushobozi bw’ibisima bigera mu bihumbi bibiri.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze bwemeza ko buzi iki kibazo cy'abazunguzayi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwemeza ko buzi iki kibazo cy’abazunguzayi

Uwanyirigira Clarisse, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu. Agira ati: “Nk’uko byumvikana umubare w’ibisima wabaye mutoya ugereranyije n’abari babikeneye, byagaragaye ko abaturage bacu bafite inyota yo gucuruza biduha undi mukoro. Turimo gukorana n’umufatanyabikorwa Enable mu kunoza umushinga wo kuzubaka ikindi gice kizajya ahakikije rirya soko ariko cy’agateganyo, ku buryo twizera ko nibura hazunganira ririya abatari bafite aho gukorera bahabone.

Akomeza akangurira abaturage by’umwihariko no kwitabira amahirwe y’inguzanyo igenewe ab’amikoro mato isabirwa ku rwego rwa buri Murenge muri gahunda ya VUP Financial Services, aho umuturage akora umushinga agahabwa ibihumbi 200 nta n’ingwate atanze, akaba yayibyazamo umushinga muto umuteza imbere; akazayishyura ku nyungu ya 2% gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka