Musanze: Barashima uruhare rw’amarerero yo mu ngo afasha abana gukura neza

Ababyeyi b’abana barererwa mu marerero azwi nka Home based ECDs yo mu Karere ka Musanze, barishimira uburyo akomeje kugira uruhare rufatika mu kurinda abana babo kwandagara mu mihanda no mu nsisiro, bityo na bo bakabona uko bashaka ibitunga ingo badafite impungenge z’aho babasiga.

Amarerero yo mu ngo atuma ababyeyi babona aho basiga abana babo
Amarerero yo mu ngo atuma ababyeyi babona aho basiga abana babo

Irerero ryo mu rugo, riba ari urugo rwatoranyijwe mu Mudugudu, ruhuriramo nibura abana 15 bafite imyaka iri hagati y’itatu n’itandatu, bakitabwaho mu bijyanye no gukangura ubwonko, gutozwa isuku n’isukura, kugaburirwa indyo yuzuye, gutozwa ikinyabupfura n’ibindi bimufasha gukura neza.

Niyonzima Simeon wo mu Murenge wa Busogo, ni umwe mu bafite umwana witabwaho mu irerero, akaba yemeza ko uko iminsi ishira, ari nako umwana we arushaho kugira ubumenyi yunguka.

Agira ati “Amarerero yo mu ngo atarajyaho, twaburaga aho dusiga abana mu gihe tugiye mu mirimo, hakaba abasiga babakingiranye mu nzu, abandi bakabasiga hanze y’urugo, umwana akaba yakwirirwa azerera mu rusisiro, atariye, atoze, mbese agahora mu bwigunge. Kenshi n’iyo mirimo twayikoraga tudatekanye, kubera gutekereza ko umwana wasize wenyine yagira ikibazo”.

Ati “Ubu rero iyi gahunda y’amarerero yakemuye icyo kibazo ndetse abana bacu bagenda barushaho kujijuka mu mutwe, bagatozwa uburere hakiri kare, isuku n’ikinyabupfura, natwe kandi nk’ababyeyi tugakomeza imirimo dutekanye, kuko umwana aba afite ahantu hazwi kandi hizewe yasigaye”.

Iby'ibanze nkenerwa bashyikirijwe ngo bigiye kubunganira mu mikorere inoze y'amarerero
Iby’ibanze nkenerwa bashyikirijwe ngo bigiye kubunganira mu mikorere inoze y’amarerero

Mu biganiro byahuje abarezi n’ababyeyi bahagarariye abandi mu ngo mbonezamikurire y’abana, baturutse mu Mirenge igize Akarere ka Musanze, byateguwe na Caritas Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri byabaye ku wa mbere tariki 7 Weururwe 2022, ababyitabiriye bagaragaje ko hagikenewe ko ababyeyi bagira uruhare rufatika mu gutuma gahunda y’amarerero yo mu ngo irushaho gushinga imizi.

Umuyobozi wa Caritas Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Padiri Ngirimana Narcisse, avuga ko hari ababyeyi batarasobanukirwa iby’amarerero.

Ati “Hari ababyeyi kugeza ubu bumvise vuba akamaro k’amarerero, ariko hakaba n’abo usanga batarumva neza uruhare rwabo rwatuma arushaho kugira imbaraga, aho bamwe bumva ko babiharira Leta gusa. Ni muri urwo rwego ababyeyi n’abarezi, twatekereje kubahuriza hamwe muri ibi biganiro, kugira ngo buri ruhande rurusheho gusobanukirwa icyo rusabwa. Tukaba tubyitezeho umusaruro w’uko amarerero yarushaho gukora neza, kandi abana benshi bakayagana, hagamijwe gufasha igihugu kurera abazagiteza imbere mu gihe kizaza”.

Mu kurushaho kubaka ubushobozi bw’amarerero yo mu ngo, Caritas yanashyikirije ayo mu ngo agera kuri 30 ifu ya sosoma, aho buri rerero ryagenewe ibiro 50, hiyongereyeho ibikoresho byifashishwa mu isuku no gutekera abana, bigizwe n’amasafuriya, indobo, imikeka n’ibikombe.

Bimwe mu byo amarerero yashyikirijwe bigizwe n'ifu y'igikoma, isukari, amasafuriya n'ibindi
Bimwe mu byo amarerero yashyikirijwe bigizwe n’ifu y’igikoma, isukari, amasafuriya n’ibindi

Ababishyikirijwe bahamya ko bigiye kubunganira mu mikorere inoze izatuma amarerero arushaho gufasha abana.

Mukakarangwa Violette wo mu Murenge wa Gacaca ati “Twari dufite imbogamizi z’ibikoresho bidahagije, ugereranyije n’umubare w’abana twakira. Twatekaga nk’igikoma mu byiciro kubera ko tutagiraga amasafuriya manini. Ikindi ni uko abana bakicara batisanzuye n’ibyo banyweramo byaramaze gusaza. Twishimiye ko ibi bikoresho duhawe, bigiye kutwunganira muri gahunda zo kwita ku bana”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, yibutsa ababyeyi ko hakiri urugendo rurerure mu kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana bato. Agasaba ababyeyi ko iyi gahunda y’amarerero yo mu ngo, bafasha abana kuyitabira nk’imwe mu miti yafasha mu guhangana n’iki kibazo.

Yagize ati “Ikintu cy’ingenzi duhora twiteze ku marerero yo mu ngo, ni ukwirinda imirire mibi mu bana no kuyikumira. Kenshi iyo dusesenguye mu bana tuba twapimye bagaragaraho ikibazo cy’imirire mibi n’abugarijwe n’igwingira, usanga ikibazo nyamukuru, giterwa n’uko ababyeyi babo baba batabitayeho uko bikwiye. Ari nayo mpamvu nkangurira ababyeyi kwitabira gahunda y’amarerero y’abana, kugira ngo barusheho kwitabwaho uko bikwiye, n’ababyeyi ubwabo igihe bagiye ku murimo, babe bizeye umutekano usesuye w’abana babo”.

Kamanzi Axelle yibutsa ababyeyi ko urugendo rwo kurandura imirire mini n'igwingira mu bana bato rugikomeje
Kamanzi Axelle yibutsa ababyeyi ko urugendo rwo kurandura imirire mini n’igwingira mu bana bato rugikomeje

Mu marerero uko ari 547 abarizwa mu Karere ka Musanze, agera kuri 346 ni ayo mu ngo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo Rwose Ingo Mbonezamikurire y’Abana bato ziri gufasha Abana gukura neza, barindwa imirire mibi,igwingira (Bagakura neza Mu gihagararo, Mu bwenge no Mu mibanire n’abandi?...) . Abana bose bayitabire , kuri Mwana agire aho abarizwa...!! Inkuru ikoze neza @ Gisele....👍

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 8-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka