Musanze: Barashakisha umugore watorokanye akabakaba miliyoni eshanu z’ikibina

Umugore witwa Nyiramvukiyehe Marie Josée, arashakishwa n’abaturage bo mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, nyuma yo gutorokana amafaranga yabo angana na miliyoni enye n’ibihumbi magana inani (4,800,000Frw), bajyaga batanga mu kibina nk’imigabane, bakaba bari biteguye kugabana.

Aha ni ho uwatorokanye amafaranga yabo yacururizaga, bamushatse baraheba
Aha ni ho uwatorokanye amafaranga yabo yacururizaga, bamushatse baraheba

Uwo mugore usanzwe acuruza inyanya, bavuga ko batigeze bakeka ko yabahemukira kuko bamaze imyaka umunani bakorana neza bituma bamugirira icyizere.

Ngo bamubuze ku itariki 14 Nyakanga 2021, ubwo bari biteguye kugabana nk’uko basanzwe babikora buri kwezi, dore ko ayo yo ngo yari ategerejwe cyane mu gukemura ibibazo bitandukanye birimo kwishyura mituweri no kwikenura ibi bihe bya Guma mu Rugo.

Abaganiriye na Kigali Today bose bararira ayo kwarika, bavuga ko uwo mugore yabaciye umugongo, ndetse bavuga ko bamwe birimo kubagaruka mu buryo bwihariye, birukanwa mu nzu ari na ko inzara ibamereye nabi.

Nyirabazaza Agnès, umwe muri abo baturage wari ufite umugabane yagombaga guhabwa w’ibihumbi 45 ndetse n’ibihumbi 25 by’umuhungu we, ararira ayo kwarika.

Ati “Dusanzwe dukora amatsinda kugira ngo tuzigame amafaranga yo kwikenura no gutanga mituweri bitatugoye, Nyiramvukiyehe yari amaze imyaka umunani atubikira, twari twaramugiriye icyizere kuko yabikoraga neza”.

Ati “Uburyo yaje gutoroka byadutunguye kuko nari naraye mvuganye na we ibijyanye no kugabana amafaranga, nibwo mu gitondo nahuye n’abana be mbabaza aho nyina ari, bambwira ko yazindukiye muri SACCO numva ko yagiye kubikuza amafaranga tugabana”.

Arongera ati “Nkimara guhura n’abo bana be saa mbiri za mu gitondo, twaramutegereje bigera mu ma saa kumi tutamubona na telefoni yayikuyeho, twahise tujya muri SACCO kureba batubwira ko uwo mugore yabikuje ya mafaranga, nibwo twagiye kumushakira iwe tumubuze tumenya ko yayatorokanye. Kugeza na n’ubu twaramubuze, byadufatanyije na Guma mu rugo na mituweri zararangiye, ibibazo byaturenze”.

Nyirabitaro Lucie ati “Abana banjye barenda kwicwa n’inzara, nta mituweri tugira, Leta iturwaneho idushakire uwo mugore kuko yishe benshi, ubuzima bwacu bwahagaze, ubu bansohoye mu nzu, mudutabare tumerewe nabi”.

Mukankiko ati “Njye yantwaye amafaranga ibihumbi 90, nabuze ayo kwishyura inzu, kuburara na byo birimo ndetse na mituweri ntayo. Nacuruzaga ubuconsho none nabihagaritse igishoro yaragitwaye, ubu ndabigenza nte koko, ko umugabo wanjye ari kuyambaza, ahubwo ashobora no kunyirukana”.

Mu bandi bambuwe harimo n’abamotari, bavuga ko bafite ibibazo bikomeye muri iyi Guma mu Rugo, mu gihe bari bariteganyirije muri icyo kibina.

Umumotari witwa Bizimana JMV ati “Iri shyirahamwe ryamfashaga, ndetse ndi umwe mu bafitemo umugabane munini, ubwo twari kugabana uwo mudamu bambwiye ko yagiye muri SACCO tugira icyizere ngo agiye kubikuza ayo tugabana turategereza amaso ahera mu kirere, njye nari maze kugezayo ibihumbi 150”.

Arongera ati “Ingaruka byangizeho, ni uko muri ibi bihe bya Guma mu rugo nari nariteganyirije none nkaba ngiye gusohorwa mu nzu, kuba muri Guma mu rugo mfite amafaranga 150 byari kumfasha n’umuryango wanjye”.

Umwe muri bo yamaze kwitaba Imana, bati ni ingaruka z’amafaranga ye batorokanye

Muri abo bagore batorokaniwe amafaranga, umwe muri bo aherutse gupfa mu buryo bw’amayobora, aho bwakeye mu gitondo basanga yapfuye bakeka ko ari ikibazo yagize cyo kunanirwa kwihangana nk’uko bamwe muri bo babivuga.

Nyirabitaro ati “Nk’ubu hari umugore mugenzi wacu uherutse gupfa, umutima warahagaze twumva ngo yamfuye, ni na we uwo mugore yatwariye menshi. Urumva ko byamunaniye kubyihanganira dore ko ayo mafaranga na we atari aye”.

Nyirabazaza ati “Hari umugore wari waramusabye kuba amubikiye amafaranga yahawe na bagenzi be bo mu kibina, na we yabaga muri icyo kibina, twe turasa n’ababyakiriye ariko we kubyakira byaramunaniye agwa muri koma umutima uhita uhagarara, tumaze iminsi ibiri tumushyinguye”.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve, buremeza ko icyo kibazo bwakigejejweho, hakaba hagishakishwa uwo mugore watwaye amafaranga y’abaturage, ngo aryozwe icyaha yakoze nk’uko bivugwa na Bisengimana Janvier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve.

Yagize ati “Uwo mugore ni we wabafashaga kwegeranya amafaranga y’ikibina ayajyana kuri banki, ariko bakora ikosa ryo kumugirira icyizere cyane na we abereka ko ari inyangamugayo. Bakorana neza biza kugera igihe bageze ku mafaranga hafi miliyoni eshanu, acunga igihe cyo kugabana kigeze arabashuka ajya kuyabikuza, ababwira ko agiye kuyaha abanyamuryango, yose arayatorokana”.

Arongera ati “Uyu munsi icyo kibazo turakizi, ndetse n’abaturage twarabasuye tubagira inama yo kwishakamo abayobozi bitewe n’uko ikibina nta buyobozi bari bafite buhamye, noneho bakegera RIB kugira ngo dufatanye gushakisha uwo muntu. Amakuru dufite ni uko yatorokeye mu Karere ka Rubavu cyangwa mu tundi duce byegeranye, ariko birashoboka ko yakurikiranwa agafatwa”.

Bari mu gahinda gakomeye nyuma y'uko umugore atorokanye amafaranga yabo akabakaba miliyoni eshanu
Bari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko umugore atorokanye amafaranga yabo akabakaba miliyoni eshanu

Uwo muyobozi avuga ko hari icyo umurenge ufasha abo baturage mu kubarinda inzara, aho abafite ibibazo by’imirire kurusha abandi bashakirwa ibiribwa mu gihe bagikurikirana icyo kibazo, akabizeza ko amafaranga yabo ashobora kubonaka dore ko uwo mugore afite urugo yasizemo umugabo n’abana, aho yemeza ko kumushakisha bizaborohera.

Yagiriye inama abaturage bari mu bibina kurushaho kubikora kinyamwuga bagamije gushinga amakoperative, bagahabwa ubuzima gatozi n’ubuyobozi buzwi, birinda no guha uburenganzira umuntu umwe ahubwo bagashaka abashyirwa kuri konti barenze babiri, bakegera umukozi ushinzwe amakoperative mu mirenge akabibafashamo.

Abahuriye muri icyo kibina bashinja uwo mugore gutorokana amafaranga y’imigabane, ni abaturage basaga 300 batuye mu midugudu inyuranye yo mu Murenge wa Cyuve.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka