Musanze: Barasabwa kwitandukanya n’amakimbirane kuko imiryango agezemo iterambere rihunga

Umuryango Never Again usanga ikibazo cy’amakimbirane kikigaragara mu miryango, ari mbogamizi zituma abayigize babaho badatekanye, bityo ntibabone n’uko bagira uruhare mu igenamigambi ry’ibibakorerwa, iterambere ryabo rigahora inyuma y’iry’abandi.

Abaturage bagaragaza ko ubusinzi buri mu bitiza umurindi amakimbirane mu miryango
Abaturage bagaragaza ko ubusinzi buri mu bitiza umurindi amakimbirane mu miryango

Mu bukangurambaga bwateguwe n’uyu muryango, buheruka kubera mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze, bwahuje abaturage ndetse n’ubuyobozi, abaturage bagarutse ku kibazo cy’ubusinzi bugaragara kuri bamwe, nk’imwe mu ntandaro y’amakimbirane akomeje kugaragara mu miryango.

Uzamukiza Bernard, agira ati “Hari nk’ubwo umugabo cyangwa umugore ajya guca inshuro, yavayo agahitira mu kabari, agataha yasinze, amafaranga yose yakoreye yayamariyeyo. Abo yasize bategereje icyo yabahahiye, mu gihe agezeyo ntacyo abashyiriye bibyara impaka no kwitana ba mwana, ugasanga bibyaye induru, imirwano, rimwe na rimwe no kwicana bikaba byazamo”.

Mu kurushaho gukangurira abaturage no kubasobanurira uburyo amakimbirane mu miryango, ari imbogamizi ku ruhare rw’umuturage mu bimukorerwa n’ifatwa ry’ibyemezo bimufitiye akamaro; Umuryango Never Again, ubinyujije mu mushinga Twiyubakire Igihugu, wateguye ubukangurambaga, bwabaye urubuga abaturage n’ubuyobozi basangiriyemo amakuru ku cyakorwa ngo bicike.

Twizerimana yaburiye imiryango ikirangwamo amakimbirane kwitandukanya na yo
Twizerimana yaburiye imiryango ikirangwamo amakimbirane kwitandukanya na yo

Gatera Isingizwe Tricia, umukozi wa Never Again, avuga ko hari gahunda nyinshi za Leta, abaturage batabasha kwitabira cyangwa ngo bashyire mu bikorwa uko bikwiye, biturutse ku makimbirane agaragara mu miryango.

Yagize ati “Ni gahunda nyinshi zihuza abaturage nk’umuganda, umugoroba w’abayeyi, inteko z’abaturage n’izindi nyinshi zinyuranye, Leta yashyizeho nk’umuyoboro abaturage batangiramo ibitekerezo by’icyakorwa cyangwa no gushaka umuti w’ibibazo bibugarije. Usanga bamwe muri bo batagiramo uruhare, ahanini biturutse ku kuba baba bifitiye ibindi bibazo mu ngo zabo bahugiyemo, harimo n’amakimbirane”.

Ati “Ni yo mpamvu twatekereje gukora ubukangurambaga nk’ubu, ngo turebe inkomoko n’ishingiro ry’ayo makimbirane; dusuzume niba dushobora gufatanya, bikaba byakemuka, cyangwa se niba hakorwa ubuvugizi bigashyikirizwa izindi nzego. Ikigamijwe ni ukubaka umuryango utekanye mu buryo burushijeho”.

Twizerimana Clement, Umukozi mu Karere ka Musanze Ushinzwe Imiyoborere Myiza, akomoza ku makimbirane mu miryango, yibukije abaturage ko nta hantu na hamwe imiryango ishobora kumenera ngo ibashe kugera ku iterambere, mu gihe ikirangwamo amakimbirane.

Ubukangurambaga ku kwirinda amakimbirane, Umuryango Never Again uteganya kubukorera mu Turere umunani tw'Igihugu
Ubukangurambaga ku kwirinda amakimbirane, Umuryango Never Again uteganya kubukorera mu Turere umunani tw’Igihugu

Yagize ati “Umuzi shingiro w’ubukene bwugarije imiryango ni amakimbirane. Nta rugo na rumwe rwimitse ayo makimbirane, ushobora kuzasanga rwateye imbere; kuko urugo yinjiyemo, iryo terambere rihita rinyaruka nk’umurabyo, rikarusohokamo. Ni yo mpamvu dusaba mwe miryango ikomeje kurangwamo amakimbirane, gusubira ku isoko y’imibanire myiza, muca ukubiri no kubatwa n’ubukene buturutse ku makimbirane”.

Umuryango Never Again, uteganya gukorera ubukangurambaga bunyuranye, harimo n’ubugamije gufasha abaturage, gusobanukirwa ingaruka z’amakimbirane mu miryango, aho uteganya kuzengurura Uturere umunani two mu gihugu, mu gihe cy’imyaka itatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka