Musanze: Barasaba Leta kubakura mu icuraburindi bamazemo imyaka 40
Yanditswe na
KT Editorial
Abaturiye urugomero rwa Mukungwa ruherereye mu Karere ka Musanze baratabaza Leta ngo ibavane mu icuraburindi bamazemo imyaka 40 yose.
Abo baturage bavuga ko bababajwe no kutagira umuriro w’amashanyarazi nyamara baturiye urugomero ruha amashanyarazi abatari bacye mu gihugu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buhamya ko bitarenze umwaka utaha icyo kibazo kigomba kuba cyabaye amateka.