Musanze: Barasaba kubakirwa Gare mu Byangabo ikabakiza akajagari

Ibinyabiziga bitandukanye bigizwe n’imodoka, moto n’amagare, hiyongereyeho urujya n’uruza rw’abagenzi babisikanira muri santere ya Byangabo mu buryo bw’akajagari, biri mu byo abahakorera, abahatuye n’abahagenda basaba ko hafatwa ingamba zitanga igisubizo kirambye cy’iki kibazo.

Babonye ahisanzuye ibinyabiziga byajya biparika byabakiza akajagari
Babonye ahisanzuye ibinyabiziga byajya biparika byabakiza akajagari

Iyo santere y’ubucuruzi ifatwa nk’imwe mu zikomeye kubera ibikorwa by’iterambere bihagaragaha, iherereye mu Murenge wa Busogo Akarere ka Musanze.

Ni ahantu hakunze kuganwa n’urujya n’uruza rw’abanyamaguru n’ababa bari mu modoka zituruka i Rubavu cyangwa i Musanze. Biragoye kubona ishobora kuhatambuka idahagaze muri iyi santere yinjiza cyangwa ikuramo abagenzi n’imizigo yabo.

Usanga kenshi hari umubyigano dore ko n’aho izo modoka ziparika bisa n’aho ari mu muhanda, abaturage bagahorana impungenge z’uko bahagirira impanuka bidasize no kwibwa ibyabo.

Sibomuremyi Bosco utwara abagenzi ku igare ati "Dore nk’ubu mpagaze hano imbere y’imodoka ndimo nshakisha umugenzi ntwara, mu kanya haraza indi gutyo gutyo, uko ntegereje umugenzi ni nako na zo zirekereje zishaka abagenzi. Haba ubwo abakomvayeri barwanira abagenzi, ibi byonyine bishobora guteza impanuka cyangwa n’ubujura. Ariko haramutse habonetse Gare, twaba tubonye ahantu hagutse akavuyo kagacika bikagenda neza”.

Harwanumwete Fils ucururiza muri iyi santere avuga ko akajagari kahagaragara, gaterwa no kuba badafite gare.

Bategerwa impungenge no gutegera imodoka mu muhanda
Bategerwa impungenge no gutegera imodoka mu muhanda

Uretse aba baturage, abasanzwe bakora akazi ko gutwaza abandi imizigo bazwi nk’abakaraningufu, bavuga ko baramutse babonye Gare, na bo ubwabo bakora akazi kabo badafite impungenge z’ubuzima bwabo, dore ko ngo muri uko gupakira baba batorohewe n’umubyigano ndetse n’ubucucike bw’imodoka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwagaragaje ko iki kibazo bukizi bunaboneraho umwanya wo kugaragaza icyo buteganya kugikoraho.

Ramuli Janvier uyobora aka Karere yagize ati: Nibyo koko turabizi santere ya Byangabo iganwa na benshi, imodoka zihagarara ku muhanda kuko nta habugenewe hisanzuye zishobora guparika hahari. Nta n’ubushobozi dufite ngo wenda uyu mwanya turahita tuyubaka ariko mu gihe itaraboneka turahafata nk’uko umuntu ashobora gutegera imodoka ku muhanda nk’ibisanzwe, hari ahantu henshi hari icyapa cya Taxi, twavuga ko haba hakoreshwa muri ubwo buryo. Ikijyanye n’umutekano w’imizigo kuba yakwibwa, n’ubundi umuntu agomba kwita ku muzigo we utawitayeho haba aho no muri Gare hose bawuhakwibira”.

Yakomeje agira ati "Hanyuma twebwe nk’ubuyobozi bw’Akarere icyo tuzasuzuma n’ukureba uko twabona ahazatunganywa neza, aho imodoka zizajya zihagarara zitabangamiye ingendo mu muhanda nk’uko bimeze muri iki gihe”.

Meya Ramuli yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi hari gahunda yo kubishyira mu maboko y’abikorera, anahishura ko hari umwe mu bikorera wabagejejeho icyifuzo cyo kubaka hamwe mu hategerwa imodoka, bakaba bakomeje kunoza uwo mushinga kugira ngo barebe uko wazatangira gushyirwa mu bikorwa hakubakwa Gare mu Byangabo.

Bifuza ko hubakwa gare bikagabanya umuvundo w'abagenzi baba babisikana n'ibinyabiziga
Bifuza ko hubakwa gare bikagabanya umuvundo w’abagenzi baba babisikana n’ibinyabiziga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka