Musanze: Barasaba gufungurirwa amavomo amaze hafi umwaka adakora

Abaturage bo muri tumwe mu tugari tugize Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, ngo bagiye kumara hafi umwaka bakora ingendo zivunanye, bava cyangwa bajya gushaka amazi meza; rimwe na rimwe hakaba ubwo bakoresha n’ay’ibirohwa, bitewe n’uko amavomo bari baregerejwe yafunzwe, bagasaba ko yafungurwa.

Aya mavomo agiye kumara hafi umwaka afunzwe bigatuma abaturage bajya gushaka amazi kure
Aya mavomo agiye kumara hafi umwaka afunzwe bigatuma abaturage bajya gushaka amazi kure

Abo mu Kagari ka Nyonirima, hamwe mu hagaragara amavomo atagikoreshwa, bavuga ko nta gikozwe mu maguru mashya, ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga, biturutse ku ndwara ziterwa n’umwanda ukomoka ku gukoresha amazi mabi.

Mukandutiye Patricia yagize ati “Kuba aya mavomo atagikora, bikomeje kudutera umwanda ukabije. Hari nk’ubwo tubura umwanya wo kujya kuvoma kure, biturutse ku yindi mirimo tuba twiriwemo, bikaba ngombwa ko dukoresha ay’ibirohwa aba yaretse mu bizenga byo hasi, cyangwa tugakoresha ay’imvura tureka ku nzu. Tuyakoresha ku bw’amaburakindi dukemanga isuku yayo, bitewe n’ukuntu aba yanduye. Turasaba ubuyobozi ngo budufashe, ariya mavomo yongere akore, tubashe kubona amazi meza ahatwegereye”.

Usibye no kuba bakoresha amazi y’ibirohwa cyangwa ay’imvura, ngo n’iyo bibaye ngombwa ko bakora izo ngendo ndende bajya gushaka amazi meza, bayagura bahenzwe.

Hari aho yarengewe n'ibyatsi bitewe n'uko atagikoreshwa
Hari aho yarengewe n’ibyatsi bitewe n’uko atagikoreshwa

Bizimungu Joseph agira ati “Tugira gukora urugendo rw’isaha irenga tujya kuvoma ayo mazi meza, tukayagura ku mafaranga 100 ku ijerekani imwe. Aho baduca macye usanga ijerekani ari amafaranga 50, nabwo ukaba wakwirirwayo utonze umurongo kubera abantu benshi. N’ayo mafaranga aba yatugoye kuyabona, cyane ko uba uri bukoreshe nk’amajerekani atari munsi y’atatu ku munsi. Ni hahandi uzasanga bamwe tutagifura imyambaro, cyangwa ngo dukarabe umubiri kubera ubwo bushobozi tudafite bwo kugura amazi. Leta niturwaneho, ishakishe ikibazo gituma ariya mavomo adakora igikemure, twongere tubone amazi meza”.

Amavomo atagikora ngo yari yarafunzwe ku mpamvu z’imicungire mibi, ndetse n’umwenda abari bashinzwe kuyacunga bari babereyemo WASAC.

Kuri iki kibazo, Twagirimana Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, ahamya ko bamaze kurebera hamwe na WASC ibikenewe n’ibyaburaga, kugira ngo ayo mavomo yongere afungurwe, kandi ngo byamaze kujya mu buryo.

Yagize ati “Ibibazo byose byari byatumye bayafunga, dufatanyije n’Ikigo WASAC, byose byamaze kujya uhande rumwe. Ubu igisigaye ni ukongera tukavugana n’ababishinzwe, kugira ngo barebe uko bakohereza abatekinisiye bakayafungura, abaturage bakongera kujya bayavomaho. Twihaye igihe cy’icyumweru kimwe, cyo kuba icyo kibazo cyakemutse amavomo yose akongera gukora”.

Gitifu Twagirimana yizeza abaturage ko icyo kibazo kizaba cyakemutse mu cyumweru kimwe
Gitifu Twagirimana yizeza abaturage ko icyo kibazo kizaba cyakemutse mu cyumweru kimwe

Iyo ugeze kuri aya mavomo uko ari atanu, usanga harameze ibyatsi, bitewe n’igihe cyari gishize adakoreshwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka