Musanze: Barakataje mu guhindura Umurenge bavukamo uw’icyitegererezo

Abagize Umuryango Ireme Education for Social Impact (IESI), biganjemo abavuka mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, by’umwihariko bize ku ishuri ribanza rya Nyabirehe, abaturage babashimira imishinga irimo iy’ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa remezo nk’amazi meza, amashanyarazi ndetse n’ikoranabuhanga bakomeje kubegereza muri ako gace, aho bahamya ko ari imbarutso ituma bihutana n’abandi mu iterambere.

Kimwe mu byumba birimo ibikoresho by'ikoranabuhanga bizafasha urubyiruko kugendana n'igihe
Kimwe mu byumba birimo ibikoresho by’ikoranabuhanga bizafasha urubyiruko kugendana n’igihe

Ni ibikorwa abagize uyu Muryango biyemeje gukora, bagamije guteza imbere aho bize no kwagurira ibyo bikorwa mu tugari twose tugize uyu Murenge wa Gataraga, mu ntumbero yo kugira uwo Murenge uw’Icyitegererezo.

Ku Ishuri ribanza rya Nyabirehe, bakoze umushinga w’ubuhinzi bw’imboga zitandukanye, ndetse n’ubworozi bw’inkoko zisaga 1000 zitera amagi, mu gushyigikira gahunda ya Leta yo kugaburira abana ifunguro rya saa sita bafatira ku ishuri.

Abo bana bahamya ko ubu batagisiba ishuri kuko baba bizeye kuhabonera ifunguro rigizwe n’indyo yuzuye.

Umwe muri bo ati “Twasibaga ishuri buri munsi bitewe n’uko iwacu tutabashaga kubona ifunguro rya saa sita. Kwiga dushonje, byaduteraga gusinzira ntidukurikirane amasomo, byaturambira tukarivamo. Ubu rero aho Leta ishyiriyeho gahunda yo kutugaburira ku ishuri, n’aba bagira neza bakazana ubuhinzi bw’imboga z’amashu, beterave, intoryi, dodo ndetse n’izi nkoko tworoye, ubu turya amafunguro asobanutse, bakatugaburira n’igi gatatu mu cyumweru. Bituma twiga dushishikaye, kandi dufite intego yo kuzagera ikirenge mu cy’aba bagiraneza”.

Bakoze umushinga w'ubworozi bw'inkoko mu kunganira Leta muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri
Bakoze umushinga w’ubworozi bw’inkoko mu kunganira Leta muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri

Abarezi na bo basanga hari byinshi bakomeje kungukira mu bikorwa abagize Umuryango Ireme begereje abaturage.

Rwakibibi Felicien ati “Batuzaniye amazi meza, aho abana batakigira umwanda. Baduhaye n’amashanyarazi ndetse na mudasobwa n’ikoranabuhanga, aho ubu abarimu tutakigorwa no gutegura amasomo n’ibizamini. Ubu twarahumutse tugendana n’abandi barimu bigisha mu bigo byateye imbere tubikesha ikoranabuhanga riduha amakuru ya buri munsi mashya, ajyanye n’imyigishirize, bikadufasha gutanga uburezi bufite ireme”.

Abagize uyu muryango bagera ku 10, ngo nyuma yo kwiga amashuri abanza mu buzima bugoye bwaturukaga ku bukene bwo mu miryango yabo, batagira n’ibikorwa remezo no kuba imyumvire y’abaturage yari inyuma ugereranyije n’ahandi; ngo bakuranye ishyaka ryo kwiga cyane bakaminuza bagahinduka abashobora guhindura iterambere ry’agace k’iwabo, by’umwihariko bahereye mu bikorwa bizamura uburezi.

Imirima bahingamo imboga zitandukanye zunganira amafunguro y'abanyeshuri
Imirima bahingamo imboga zitandukanye zunganira amafunguro y’abanyeshuri

Nyiraneza Olive uyobora Umuryango Ireme, agira ati “Abanyeshuri n’abarezi babo dushyira imbaraga mu kubahugura mu ndimi n’ikoranabuhanga, kuko biri mu byo iterambere ryubakiyeho. Nanone kandi twatekereje imishinga iteza imbere ubuzima binyuze mu bworozi n’ubuhinzi, kuko abana bakeneye kuzamura imirire ndetse n’ubumenyi bw’uko itegurwa. Ni no muri gahunda yo kubakundisha ibidukikije no kugira umuco wo kubibungabunga; ibyo byose mu gihe bakomeza kubikomatanya, dutekereza ko bakurana umuhate wo kuzagera ikirenge mu cyacu bityo n’iterambere rikarushaho kwaguka”.

Abagenerwabikorwa bagera mu 3500 biganjemo abanyeshuri, abarimu n’abaturage bitabwaho n’Umuryango Ireme Education for Social Impact, ukaba ubiterwamo inkunga n’Umuryango ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Move Up Global, washinzwe n’Umunyarwanda witwa Manzi Anatole, na we wize i Nyabirehe.

Bujuje inyubako izajya yakira abiganjemo urubyiruko rwihugura mu ikoranabuhanga
Bujuje inyubako izajya yakira abiganjemo urubyiruko rwihugura mu ikoranabuhanga

Mugabukomeye Benjamin, Umuyobozi w’Ihuriro rw’Abafatanyabikorwa bo mu Karere ka Musanze, asaba abaturage kubungabunga ibyo bikorwa no kubibyaza umusaruro mu buryo bwagutse.

Ati “Umuntu uteje imbere umwana akazamura imibereho ye, aba amufashije kwagura n’imitekerereze ye bikamufasha kugera ku wo yifuza kuba we. Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda rero tubasaba ko ibyo bakomeje gukorerwa babisigasira bakabirinda kandi intego yo gukora n’ibindi birenze kuri ibi twabonye, bakumva ko ishoboka na bo ubwabo babigizemo uruhare. Ni umuco twifuza ko wakwimakazwa n’ahandi mu kunganira Leta muri gahunda z’iterambere”.

Mu kurushaho kwimakaza ikoranabuhanga, abagize Umuryango Ireme, biyujurije inzu igezweho ifite za salle zirimo ibikoresho bizajya bifasha abaturage bahagana, biganjemo urubyiruko kwihugura mu ikoranabuhanga.

Nyiraneza Olive uyobora Umuryango Ireme Education for Social Impact
Nyiraneza Olive uyobora Umuryango Ireme Education for Social Impact

Bakaba baranatangiye umushinga wo gukora amasabuni, aho banateganya kuwagura bagashinga uruganda ruyatunganya, mu rwego rwo gufasha abaturage kugira umuco w’isuku.

Mugabukomeye asaba abaturage kubungabunga ibyo bikorwa
Mugabukomeye asaba abaturage kubungabunga ibyo bikorwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka