Musanze: Bamutegeye mu rugo atashye baramukomeretsa

Umukobwa w’imyaka 20 witwa Mumararungu Gisèle, wo mu Kagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve, yakomerekejwe ku rutoki, nyuma yo guterwa icyuma n’abasore bataramenyekana ubwo bageragezaga kumwambura telefoni n’isakoshi akirwanaho, kugeza ubwo atabawe n’ababyeyi be.

Bamukomerekeje ageze ku muryango iwabo
Bamukomerekeje ageze ku muryango iwabo

Byabaye mu masaha y’ijoro rishyira tariki 18 Mata 2023, ubwo uwo mukobwa yari avuye ku kazi nk’uko bisanzwe, ageze iwabo arakomanga mu gihe barimo kumukingurira ngo yinjire mu nzu, hahita haza abasore babiri bagerageza kumwambura, mu gihe acyirwanaho anatabaza bamukubita icyuma akomereka urutoki.

Ababyeyi be bahise bakingura abo basore bahita biruka batageze ku mugambi bari bafite wo kumwambura, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwebeya, Mukamana Sabat yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Uwo mwana w’umukobwa witwa Gisèle, yageze iwabo akomanze mu gihe bari baje kumukingurira haza abasore babiri bashaka kumwambura telefoni, mu gihe akirwana nabo bamutera icyuma ku rutoki baramukomeretsa”.

Arongera ati “Iwabo bahise bakingura, ba basore bahita biruka. Twabimenye mu rukerera mu ma saa kumi n’ebyiri duhita dutabaza inzego z’umutekano, umwana ajyanwa kwa muganga baramupfuka, ni igikomere kidakabije”.

Uwo muyobozi avuga ko abo basore barimo gushakishwa n’ubuyobozi bufatanyije na Polisi, kugira ngo baryozwe icyo cyaha.

Gitifu Mukamana arahumuriza abaturage bo mu Kagari ka Rwebeya, aho avuga ko no mu nteko y’Abaturage yo kuri uyu wa kabiri babaganiriza, babasaba kugira uruhare mu gufatanya n’izindi nzego kwicungira umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Narinziko ubujura bumereye nabi abikigl gusa kumbe nomumajaruguru bwahageze police ninzego za leta zo hejuru zifata ibyemezo gukanira urubakwiye abajura batangiye gukaza ubujura nibiba ngombwa baraswe bave muri societte nyarwanda kuko uyu mwana wumukobwa aba yishwe nuko Imana yakinze akaboko

Kayitare yanditse ku itariki ya: 18-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka