Musanze: Bakoreye umuganda ahazabera ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yifatanyije n’abaturage bo mu Mirenge ya Kinigi na Nyange, mu muganda usoza ukwezi wabaye tariki ya 26 Kananama 2023, aho basukuye ahazabera ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi 23, bizaba tariki 1 Nzeri 2023.

Minisitiri Musabyimana ari mu muganda
Minisitiri Musabyimana ari mu muganda

Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru, gukorera hamwe kugira ngo bihutishe iterambere ryayo.

Ati “Baturage b’aka karere mujye murangwa no gukorera hamwe mwirinda ibikorwa by’amacakubiri, kuko gukorera hamwe byihutisha iterambere haba kuri mwebwe ubwanyu ndetse no ku gihugu cyacu”.

Gukorera umuganda ahazabera uyu muhango, ni igikorwa cyaje cyunganira ibindi bikorwa birimo kuhakorerwa bitandukanye, byo gukora ibihangano biri mu mashusho y’ingagi.

Abaturage basaga 200 bari mu bikorwa byo kwitegura uyu munsi nyirizina, bahawe akazi ko kuhatunganya, bishimiye kuba bunganiwe n’umuganda kugira ngo ibi bikorwa byihute, ariko bagashima Leta yabahaye akazi bakabasha no kubona amafaranga yo kwifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi, nk’uko Bazizane Ange abivuga.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muganda
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muganda

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), Clare Akamanzi, avuga ko mu kwita izina abana b’ingagi hategerejwe abashyitsi batandukanye, bazaba baturutse hanze y’u Rwanda no mu gihugu.

Ati “Uyu mwaka dufite abantu batandukanye bazita abana b’ingagi amazi. Hari abayobozi batandukanye b’imbere mu gihugu no hanze yacyo, harimo abantu bashyigikiye kwita no kurengera ibidukikije, harimo n’ibyamamare, tuzabatangaza mu gihe cya vuba”.

Akamanzi avuga ko umuhango wo kwita izina uzarangwamo ibikorwa by’umuco nyarwanda, kuko kwita izina bisanzwe ari bimwe mu biranga uyu muco.

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama, wabereye ku rwego rw’Umudugudu, wibanze ku bikorwa birimo gucukura no gusibura imirwanyasuri, kubakira abatishoboye amacumbi n’ubwiherero, guhanga no gukora imihanda n’ibiraro n’ibindi bikorwa bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka