Musanze: Bakanguriwe kudahishira ihohoterwa

Muri gahunda yo gukangurira abaturage gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rikomeje kugaragara; abatuye mu Karere ka Musanze, bibukijwe ko gucika ku muco wo guhishira abarigiramo uruhare, ari umwe mu miti yo kurirandura burundu.

Biyemeje kudahishira ihohoterwa
Biyemeje kudahishira ihohoterwa

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, mu gikorwa cyahuje abaturage bo mu Mirenge ya Kinigi, Nyange na Musanze muri gahunda y’ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa.

Bakomoza ku muco wo guceceka ihohoterwa ukigaragara kuri bamwe, abaturage bo mu Karere ka Musanze, batangaza ko ahanini biterwa n’uko baba birinda kwishyira ku karubanda.

Uwitwa Ntawihaye wo mu Murenge wa Musanze yagize ati: “Umugabo wanjye ni umufundi uhemberwa imibyizi ya buri munsi. Ayo akoreye yose uko yakabaye, aragenda akayatsinda mu kabari anywa inzoga, akanazisengerera abandi. Mu gihe njye ayo mba nakoreye mu buzunguzayi bw’imbuto; nza ngahahira urugo buri kimwe cyose. Hari nk’igihe ntaronse rero, namusaba amafaranga yo guhaha ibyo turya, mu mwanya wo kumpa igisubizo kizima akankubita. Ubu umubiri hafi ya wose wuzuye inkovu zituruka ku nkoni za buri munsi. Mbayeho mu gahinda n’ubuzima bw’ubwigunge gusa”.

Ati: “Iyo yankubise, nta muturanyi cyangwa undi wese natakira, bitewe no gutinya ko ababimenya bajya bandyanira inzara. Yewe sinshobora no kubihingukiriza ubuyobozi, ngira ngo batamufunga nkazasigara ndi iciro ry’imigani ko nifungishirije umugabo”.

Ngo hari n’abatinya kuvuga ko bahohotewe, banga ko abo bagatangiye amakuru, bashobora kubihimuraho. Umugore witwa Mahoro wo mu Murenge wa Kinigi yagize ati: “Nk’ubu hari nk’igihe umugore ahohoterwa, umugabo akaba yamutuka, akamukubita yewe akanamuraza hanze, yamurega mu buyobozi, hakaba ubwo bimuviriyemo gufungwa; yarekurwa agatahana inzika n’ubukana burenze ubwo yari afite, akaba yanamumerera nabi kurusha mbere. Icyo kiri mu bituma bamwe batinya kwivamo, bakicecekera ngo bitabagwa nabi”.

Uretse n’abagore, ngo hari n’abagabo bahohoterwa, bakabyihererna batinya ko bahinduka ibicibwa mu miryango cyangwa inshuti cyangwa bakaba bahabwa akato.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, avuga ko ihohoterwa mu muryango, rigira ingaruka zangiza imitekerereze, umutekano n’ubukungu; atari ku miryango gusa ahubwo n’igihugu. Akaba ari yo mpamvu abantu bakwiye gushyira imbaraga mu kurikumira, n’aho rigaragaye bakaritangira amakuru.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Ramuli Janvier asaba abaturage kurwanya ihohoterwa kuko ari ryo pfundo ry'ibibazo byugarije imiryango
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier asaba abaturage kurwanya ihohoterwa kuko ari ryo pfundo ry’ibibazo byugarije imiryango

Yagize ati: “Umugabo n’umugore baraye barwana, nta n’umwe muri bo uzagira ubushake n’umutima byo gukora ibiri mu nyungu z’umuryango. Bahora mu gasigane no guhimana, imitekerereze yo kwita ku iterambere ry’urugo ntibe igishobotse, abana bakadindira mu myigire, isuku igasubira inyuma indwara zikabona urwaho, urugo rugasubira inyuma”.

Asanisha ingaruka z’ihohoterwa n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira bikigaragara, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yagize ati: “Urugo rurimo ihohoterwa ntibabona umwanya wo kwita ku ndyo ikwiriye. Mfatiye urugero nko ku mubyeyi utwite, uhozwa ku nkoni, urutoto n’inkeke; bimugiraho ingaruka zigera no ku mwana uri mu nda akahagwingirira, yanavuka bigakomerezaho. Yakurira muri ya makimbirane y’ababyeyi be batongana, barwana; na we ubwe akiyanga, akitakariza icyizere, no kwiga ntibimworohere. Izo ngaruka zose ni zo twifuza ko abantu basubiza amaso inyuma bakareba ubukana bwazo, bagakumira ihohoterwa”.

Ihohoterwa rikigaragara mu miryango, ryaba irikomeretsa umutima, irikorerwa ku mubiri, irishingiye ku bukungu; ryiyongeraho n’ihohoterwa rishingiye ku gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato. Bamwe mu bagabo batungwa agatoki kurikorera abagore babo, bamwe muri abo bagore, bakarigaragaza nk’ikibazo kibakomereye nk’uko babibwiye Kigali Today.

Meya Ramuli avuga ko iyi ngingo bagiye kuyigira mu z’ibanze kandi zizagarukwaho kenshi mu buryo bwihariye, mu biganiro bitangirwa mu mugoroba w’umuryango, uba buri cyumweru. Aho abagabo n’abagore bazarushaho gusobanurirwa imyitwarire ikwiye hagati yabo, ibyitezweho kuzahindura imyumvire ya benshi, bitume bubaka umuryango utekanye.

Icyakora uyu muyobozi asanga icyarushaho kugira akamaro ari ugukumira ihohoterwa buri wese abigize ibye, n’igihe ribayeho ntirihishirwe, mu kwirinda ko uburenganzira bw’uwahohotewe buhungabanywa.

Mu rwego rwo kurushaho gukumira ihohoterwa, Akarere ka Musanze gateganya gufatanya n’abafatanyabikorwa bako, muri gahunda zo kwegera imiryango, aho izasobanurirwa byimbitse ibirebana n’ihohoterwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka