Musanze: Bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abajura basanga abantu mu ngo bakabambura

Abaturage bo mu Mirenge imwe n’imwe igize igice cy’umujyi wa Musanze mu Akarere ka Musanze, ngo bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubujura bwo mu ngo bugenda bufata indi ntera, bakifuza ko mu gihe hagize umuntu ubufatirwamo, yajya ahanwa by’intangarugero kugira ngo abere n’abandi urugero.

Bimwe mu bikunze kwibwa ni televiziyo
Bimwe mu bikunze kwibwa ni televiziyo

Abavuga ibyo biganjemo abo mu Murenge wa Musanze, bavuga ko ubwo bujura bukorwa n’insoresore zitegera abantu mu mihanda cyangwa zikabinjirana mu ngo, cyane cyane mu masaha ya nijoro, aho ziba zitwaje ibikoresho bikomeretsa, byo gukangisha no kubatera ubwoba, kugira ngo zibone uko ziba ibintu zihasanze.

Umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Bukane Akagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, abajura bagera muri batandatu baheruka kumwinjirana iwe mu nzu basimbutse igipangu, bamuzirika ibitambaro mu maso, baranamuniga hamwe n’umugore we n’umwana wabo muto, barangije biba ibikoresho byinshi byari mu nzu.

Yagize ati “Hari mu ma saa tatu z’ijoro, turi hafi kuryama nsohotse hanze gato, ntararenza intambwe imwe, mba nsakiranye n’abantu baje bansatira bafite imipanga, ibyuma n’ibibando”.

Ati “Mu gihe bamwe bari bamfashe banigagura abandi baboneje no mu nzu aho basanze umugore n’umwana bose babasohoramo, twese baratuboha ari na ko badupfuka ibitambaro mu maso badutera ubwoba ko hagira uvuga bakamwica. Ibikoresho birimo televiziyo ya flate, amafaranga umudamu yari yavanye gucuruza, amatelefoni yacu yose, ishyiga rya gaz n’ibindi bikoresho birimo n’imyenda imwe n’imwe, byose barabitwaye bariruka badusiga aho hasi”.

Bakimara kuhashingura ibirenge, ngo nibwo bagerageje kwihambura no gutabaza ari na ko abirukaho, ariko biranga biba iby’ubusa, kuko abo bajura bari bamaze gucika.

Abatuye muri ako gace bavuga ko ntawe ukiraza ibikoresho nka televiziyo, frigo n’ibindi bitandukanye mu ruganiriro batinya abaza bakabyiba.

Bamwe mu bakora ubwo bujura ngo usanga banazwi mu Midugudu, ku buryo hari n’abo bafatira mu cyuho hari ibyo bibye, babashyikiriza inzego zibishinzwe ngo zibahane, zikabarekura batamazemo kabiri.

Undi muturage agira ati “Za Televiziyo, amaradio na za frigo tubishyira mu ruganiriro ku manywa mu gihe tubikeneye, bwamara kugoroba tugiye kuryama tukinjirana na byo mu cyumba akaba ari ho turarana nabyo. Ibaze kuba wifitiye inzu wiyubakiye ukagera ku rwgo rwo kurarana n’ibintu byose mu cyumba kimwe. Ikitubabaza kikanaduca intege, ni uko hari n’abajura dufata, twabashyikiriza RIB, bakarekurwa batamazemo kabiri”.

Ati “Hari ubwo bagaruka mu mudugudu bakubita agatoki ku kandi ngo bazatwica, ari na ko badukwena ngo mbese twimajije iki tubafungisha. Ubu ntitugisinzira ari na yo mpamvu dusaba ububuyobozi, kudutera ingabo mu bitugu, amarondo ahoraho agakazwa, mu gihe hagize abafatwa bakajya bahanwa by’intangarugero, byaba na ngombwa hakazakorwa umukwabo wo kubafata bakoherezwa kogororwa mu bigo ngororamuco, natwe bidufashe kumara kabiri duhumetse”.

Mu nama zitandukanye amaze iminsi akorana n’abavuga rikumvikana bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Musanze, by’umwihariko ibarizwa mu gice cy’umujyi wa Musanze, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, yasabye ubufatanye mu guhanahana amakuru no kurangwa n’ubufatanye mu guhashya ubujura kugeza ku rwego rwo kubuhashya burundu.

Abajura baheruka kwiba ibikoresho bitandukanye harimo na flate mu rugo rwa Mvuyekure
Abajura baheruka kwiba ibikoresho bitandukanye harimo na flate mu rugo rwa Mvuyekure

Agira ati “Abo bajura bahungabanya ituze ry’abaturage bababuza gusinzira, ntidukwiye kwemera ko bakomeza batyo, kuko bisubiza abaturage inyuma. Aka Karere kagendererwa n’abatari bacye baturutse impande zose ku mpamvu zishobora gutuma bahamara igihe gito, cyangwa kuhatura burundu; kandi bafite uburenganzira busesuye bwo kubaho batekanye. Ni yo mpamvu dusaba abaturage bose aho bari mu masibo no mu midugudu, kujya bafatanya n’inzego zishinzwe umutekano, mu gushakisha no kwegeranya ibimenyetso bifatika bituma abagaragara muri ubwo bujura bafatwa kandi bagahanwa by’intangarugero”.

Nyirarugero yabwiye abaturage ko kuva igihugu cyabohorwa, inzego zitandukanye zidasiba gufatanya ngo zitahirize umugozi umwe, ziharanira ko Abanyarwanda barangwa n’umutekano usesuye, akaba ari yo mpamvu asaba abaturage kutarebera cyangwa ngo bemerere uwo ari we wese uwuhungabanya mu buryo ubwo ari bwo bwose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka