Musanze: Bahangayikishijwe n’amabandi abategera mu nzira akabakomeretsa

Abaturage bo mu Mirenge ya Musanze na Muhoza mu Karere ka Musanze, bahangayikishijwe n’amabandi, abategera mu mihanda, agakoresha imigozi n’ibyuma mu kubakomeretsa no kubaniga, akanabambura ibyo bafite.

Abaturage barasaba kubakiza abanyarugomo batega abantu bakabakomeretsa bakanabambura
Abaturage barasaba kubakiza abanyarugomo batega abantu bakabakomeretsa bakanabambura

Mu Midugudu ya Susa, Burera na Muhe mu Murenge wa Muhoza, ni hamwe mu duce tumaze iminsi tugaragaramo abakorerwa urugomo.

Mukasekuru Florida, Kigali today iheruka kumusanga arwariye iwe mu rugo, nyuma yo gukomeretswa n’abantu atabashije kumenya, bamutangiriye mu muhanda w’ahitwa ku mapave, mu Kagari ka Ruhengeri ubwo yarimo yerekeza iwe mu rugo, bamukomeretsa mu maso, mu gituza no mu kiganza bakoresheje icyuma, ku bw’amahirwe ntiyahasiga ubuzima.

Yagize ati “Nari mu nzira ntaha mvuye aho ncururiza, ngeze muri uwo muhanda mpura n’abantu babiri, bari bipfutse ibintu mu maso, ngira ngo ni abagenzi basanzwe. Nigiye imbere gato umwe aba anturutse inyuma atangira kuniga. Mu gihe nari nkigerageza kwiramira, mugenzi we yahise anjomba icyuma ku itama, ajomba mu ijosi no mu gatuza arangije anshishimura mu kiganza, nacyo agikomeretsa bikomeye”.

Akomeza ati “Umenya ari Imana yabibayemo ikandinda urupfu, kuko ubwo ibyo byabaga, sinzi aho nakuye akabaraga, ndabishikuza, nirukankira mu gisambu cyari hafi aho ndimo mvirirana, umuhogo bawukanze ntagishobora kuvuga. Nibwo nagiye kwa muganga aho bari banjombaguye ibyuma barahadoda, barampfuka, nzanzamuka gutyo!”

Abatuye muri ako gace, kimwe n’abo mu tugari tugize Umurenge wa Musanze bihana imbibi, bahamya ko abakora urugomo muri ubu buryo, babahangayikishije, bagasaba ubuyobozi gukaza ingamba zirimo no kubashakisha, bagafatwa, kandi bakajya bahanwa by’intangarugero.

Uwitwa Nyiraguhirwa Valerie agira ati “Abo banyarugomo baba bacunga abanyerondo ku jisho, uduce baba batagezemo bacunga umutekano cyangwa aho abo banyerondo bashinguye ibirenge, bakaba ariho bajya gutegera abantu. Ahubwo dufite impungenge ko bazatumara, kuko uru rugomo badukanye rwo kuniga abantu no kubakomeretsa bigeze kuri ruriya rwego, rufite ubukana”.

Abo banyarugomo ngo kenshi bitwikira ijoro cyangwa bakazindukira mu mihanda nyabagendwa, akaba ariho batangira uwo bahuye na we, bamara kumukorera urugomo, bagakwepera mu bisambu n’amashyamba bihakikije.

Nyiraguhirwa akomeza agira ati “Bafite amayeri yo gutegera abantu mu duce turi hafi y’amashyamba n’ibihuru, bifashisha nk’ubuhungiro bwabo iyo bamaze kwambura umuntu. Kubirukankaho ntibiba bigishoboka kuko baba bamusize ari intere, yewe n’uwagerageza gutabara, ntiyakwibeshya ngo abirukeho, kuko barimutsindamo”.

Ati “Hari n’ubwo bikinga ku bipangu, waba ugisohoka cyangwa winjiramo bakagushikuza ibyo ufite bakiruka. Turasaba ubuyobozi kureba uko iki kibazo cy’amabandi bagikumira kuko noneho ubukana afite burenze ukwemera”.

Hari abatunga agatoki bamwe mu bashumba, insoresore zananiranye ndetse n’inzererezi zibeshejweho no kwiba iby’abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, avuga ko Akarere n’inzego z’umutekano, zifatanya umunsi ku wundi gutahura no guhana abakora bene ibi byaha, aho bamwe bashyikirizwa inkiko abandi bakajyanwa mu bigo ngororamuco.

Yagize ati “Turahumuriza abaturage, tubamenyesha ko tudasinziriye cyangwa ngo twicare, kuko tuzi neza ko hari abagerageza guca mu rihumye inzego z’ubuyobozi n’umutekano, bakorera abandi urugomo. Bene nk’abo turabashakisha, bagashyikirizwa ubutabera bukabakurikirana; hakaba n’abo twohereza kugororwa mu bigo ngororamuco, aho muri iyi minsi mu Karere ka Musanze honyine, tubarura abasaga 400 bari mu bigo dufite, bigishwa kureka iyo myitwarire idahwitse”.

Abakora urugomo rwo kwamburira abantu mu mihanda bahita birukankira mu mashyamba n'ibihuru biyikikije
Abakora urugomo rwo kwamburira abantu mu mihanda bahita birukankira mu mashyamba n’ibihuru biyikikije

Meya Ramuli asaba abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa, barushaho gufatanya n’ubuyobozi gukaza amarondo, kugira ngo umutekano urusheho kubungabungwa.

Yagize ati “Muri wa murongo tugenderamo w’uko buri muturage agira uruhare mu bimukorerwa, turasaba ko buri wese abigira ibye. Bitabire amarondo kandi n’ugize impamvu ituma ataboneka ngo yifatanye n’abandi, hari uburyo bwagenwe bwo gutanga umubyizi w’amafaranga, kugira ngo dushyigikire umutekano. Dusaba abaturage ko ibi babigira ibyabo, bityo bidufashe guca intege abagerageza guhungabanya ituze”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka