Musanze: Bahangayikishijwe n’abanyarugomo batema amatungo

Ababwiye Kigali Today ibyo bo mu Mirenge ya Kinigi, Nyange, na Gacaca, bahamya ko urwo rugomo rukorwa n’abitwikira ijoro, baba bafite umugambi wo kwiba amatungo nk’inka, ingurube, ihene cyangwa intama, wabapfubana, bagahitamo gusiga batemye itungo bahasanze ngo bihimure kuri ba nyiraryo.

Abanyarugomo bitwikira ijoro bagasanga amatungo mu biraro bakayatema
Abanyarugomo bitwikira ijoro bagasanga amatungo mu biraro bakayatema

Uwitije Epiphanie wo mu Murenge wa Nyange yagize ati “Turara duhagaze imitima itari hamwe, bitewe n’abanyarugomo muri iyi minsi bakajije umurego wo kuzitura itungo basanze mu kiraro ngo barijyane. Muri kwa kugerageza kurizitura, haba nk’ubwo nyiraryo agira amahirwe akaba yumvise abo bajura, yagerageza kubatesha no gutabaza, bakaryahuka bakaritema”.

Ati “Ajya gusohoka mu nzu, akagera aho yariraje asanga barangije kuritema bigendeye. Nyiraryo agasigara atyo mu gahinda ko gupfusha itungo rye, abo benengango bikuriyemo akabo karenge”.

Yongeraho ati “Ni umujinya abo banyarugomo baba bagize, bitewe n’uko ba nyiraryo baba babatesheje noneho bagahitamo gutema iryo tungo bagira ngo bihimure kandi bamuhombye. Nk’uwo baciye mu rihumye bakabasha kurenza itungo rye, muri kwa gushakisha irengero ryaryo, hari ubwo ugira utya ugasanga nk’ahantu baribagiye rwihishwa cyangwa munsi y’urugo, ukabona bahasize agahanga, uruhu cyangwa ibinono byaryo, inyama nziza bazijyaniye kare, ugasigarira aho mu maganya no gushoberwa gusa!”

Ni ikibazo bahamya ko kibakomereye kuko bishyira benshi mu gihombo, ku buryo hari n’abateganyaga gukora imishinga bahereye ku bworozi buciriritse babihagaritse igitaraganya, hakaba n’abarara badasinziriye, batinya ko amafaranga bashoye mu kugura amatungo ubu boroye, bazisanga abagizi ba nabi babaciye mu rihumye bakayakorera urugomo, bikababera imfabusa.

Zimwe mu ngero z’amatungo batemye kuva mu ntangiro z’ukwezi k’Ukwakira 2021, ni nk’ahumvikanye umugabo witwa Munyaneza wo mu Murenge wa Kinigi, aho uku kwezi kugitangira mu masaha ya nijoro, yumvise inka ze ebyiri yari yoroye zabira, ubwo yari agiye kureba ibizibayeho yasanze zombi abantu atahise amenya ako kanya bazitemye amaguru.

Ni mu gihe ku rundi ruhande mu Murenge wa Nyange, nabwo umugabo witwa Maniragaba, mu ijoro ry’itariki ya 1 Ukwakira 2021, yibwe inka, bucyeye bwaho itahurwa ku witwa Nshimiyimana yamaze kuyica.

Ibisa n’ibi kandi byanabereye mu Murenge wa Muko, aho abantu bitwikiriye ijoro batemye inka y’uwitwa Nzabandora bayisanze mu kiraro, abimenya mu gitondo ubwo yari agiye kureba uko yaramutse.

Mu Murenge wa Nkotsi na ho umugabo n’umugore we, baherutse gufatanwa ibice by’inka bari babaze nyuma yo kwibwa mu Murenge wa Rwaza.

Kigali Today yifuje kumenya icyo Ubuyobozi bw’Akarere burimo gukora mu gihe abaturage bavuga ko iki kibazo kibateye inkeke, maze Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, atangaza ko abakora urugomo mu buryo ubwo ari bwo bwose batazihanganirwa; ari na yo mpamvu iyo hagize abamenyekana bafatwa bakabihanirwa.

Yagize ati “Uburyo bwose bwo kwicungira umutekano iwacu mu Mudugudu, binyuze mu marondo abantu bafatanya gukora, ibyo byose birakora kandi ababigiramo uruhare, batanga umusanzu ukomeye mu gucunga umutekano. Turasaba abaturage kubigira ibyabo, bakumva uruhare rwabo mu gucunga umutekano ko ari ngombwa, kandi bakajya ihtira gutanga amakuru y’abagaragaraho imyitwarire nkiyo n’abacura bene iyo migambi, kugira ngo bajye bamenyekana hakiri kare bakurikiranwe”.

Iyi nka yibwe mu rugo rw'umuturage bayitahura bamaze kuyica
Iyi nka yibwe mu rugo rw’umuturage bayitahura bamaze kuyica

Mu gitabo cy’amategeko giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, cyasohotse ku wa 30 Kanama 2018, mu ngingo yacyo ya 190, ivuga ko umuntu wese, ku bw’inabi wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo ye cyangwa ay’undi, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu, ariko kitarenze umwaka umwe, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi Magana atatu, ariko atarenze ibihumbi Magana atanu; cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka