Musanze: Bahagurukiye kurwanya umwanda

Abaturage bo mu Karere ka Musanze by’umwihariko mu bice by’Umujyi wa Musanze, biyemeje guhagurukira ikibazo cy’umwanda ugaragara mu bice bimwe na bimwe, bisa n’aho wari utangiye gufata indi ntera; mu rwego rwo kurushaho kwimakaza umuco w’isuku no kubungabunga ibidukikije.

Abaturage bafatanyije gukura imyanda igaragara mu bice binyuranye mu mujyi wa Musanze
Abaturage bafatanyije gukura imyanda igaragara mu bice binyuranye mu mujyi wa Musanze

Ibi babitangaje ku wa Gatatu tariki 20 Mata 2022, mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe isuku no kubungabunga ibidukikije. Ni igikorwa cyaranzwe no gusibura inzira z’amazi (rigoles) zo ku mihanda inyuranye yo muri uyu mujyi n’izo ku masoko, gutema ibigunda byegereye ingo n’imihanda, gukebura abafite umwanda ku mubiri no ku myambaro, kwibutsa abantu kutajugunya imyanda aho babonye n’ibindi.

Bamwe mu bo Kigali Today yasanze batindurura imyanda muri rigoles zo ku isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka Kariyeri, bavuga ko bari babangamiwe n’umunuko yabatezaga, bakaba bishimiye guhuriza hamwe amaboko bakawikiza.

Uwingeneye Espérance agira ati: “Imvura nyinshi igwa ikukumukana imyanda yo muri za rigoles zo hirya no hino mu mihanda yo muri uyu mujyi wa Musanze, igaturiza muri izi rigoles zo kuri iri soko ry’ibiribwa, bikahateza isayo, n’umunuko, bikabangamira abarema iri soko n’abaricururizamo. Kuba twafatanyije muri iki gikorwa cy’isuku idasanzwe, tukabasha kwikiza uyu mwanda watubangamiraga, biradushimishije. Ubu noneho tugiye kumara iminsi dufite agahenge”.

Abaturage biyemeje kuba ibigunda bikigaragara hirya no hino bazaba babimazeho mu gihe gito
Abaturage biyemeje kuba ibigunda bikigaragara hirya no hino bazaba babimazeho mu gihe gito

Kuba icyorezo cya Covid-19 kimaze imyaka isaga ibiri cyarazengereje isi n’u Rwanda rurimo, byakomye mu nkokora abaturage, bituma n’ibikorwa bibahuriza hamwe mu gukora isuku bidakorwa nk’uko yahoze.

Mukakalisa Veneranda yagize ati: “Iyi myanda igenda igaragara hamwe na hamwe muri uyu mujyi, kuba itakurwagamo si uko ari imbaraga twabuze. Ahubwo twakomwe mu nkokora na Covid-19, yagiye ituma abantu badahurira hamwe ari benshi mu bikorwa by’isuku nk’ibi udusanzemo. Kuba rero cyaratangiye kugenza makeya, ibikorwa biduhuza bigakomorerwa, ubu twiyemeje guhagurukira uyu mwanda wari warigize kagarara; ahagaragara ibigunda byashibutse tugiye kubitema tubimareho, amashashi, amacupa n’ibindi bikoresho bitagifite umumaro bikinyanyagiye hirya no hino, tubikukumbe aho biri hose, abaturage bagenzi bacu tuzajya tubona bambaye imyambaro icitse, isa nabi cyangwa batakarabye tubahwiture, isuku yo mu ngo zacu n’ahandi hantu duhurira hose tuyiteho, ku buryo mu minsi mbarwa iri imbere umujyi wacu uzaba ukeye mu buryo bw’umwihariko; bityo n’abashyitsi bawugenderera, kandi tunitegura mu bihe biri imbere, bazasange wihagazeho mu birebana n’isuku”.

Inzira z'amazi zari zararengewe n'imyanda bazividuye
Inzira z’amazi zari zararengewe n’imyanda bazividuye

Mu gutegura ukwezi kwahariwe isuku no kubungabunga ibidukikije, ubuyobozi bwafashe ingamba zituma uwo muco urushaho kwimakazwa nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre yabivuze.

Ati: “Urwego byariho rw’imyitwarire y’abaturage bamwe na bamwe mu kunoza isuku, wabonaga bisa n’aho rudashimishije. Hari nk’abitwikira ijoro, bakamena imyanda yo mu ngo mu mayira abantu banyuramo, abandi bakabimena hafi y’ingo za bagenzi babo, abayimena mu bibanza bitubatse cyangwa mu mazu atuzuye. Ibyo byose ni ukugira ngo twongere tubihagurukire, twibukiranye ko iyo myitwarire atari myiza, kandi ko uwabifatirwamo wese, akwiriye ibihano”.

Manzi akomeza yibutsa abaturage ko buri wese afite inshingano zo kwita ku isuku, yaba aho atuye, aho agenda n’aho akorera. Yagize ati: “Abaturage nibitandukanye n’umuco mubi wo kugira ibyo barira mu nzira ngo bahajugunye ibisigazwa byabyo. Igihe cyose bite ku kugenzura niba isuku yitaweho yaba iyo mu ngo, iy’imibiri yabo, imyambaro ndetse n’ibyo bakoresha. Aho bagenda hose, aho bakorera, habeho kwisuzuma, bagenzure ko yubahirijwe. Ibi turabibakangurira, tugira ngo dufatanye kurwana inkundura yo kugira umujyi usukuye”.

Abaturage ngo bagiye kumara kabiri batabangamirwa n'imyanda yakuwe mu nzira ziyobora amazi y'imvura
Abaturage ngo bagiye kumara kabiri batabangamirwa n’imyanda yakuwe mu nzira ziyobora amazi y’imvura

Muri uku kwezi kwahariwe kwita ku isuku no kubungabunga ibidukikije, ubuyobozi buzanashyira imbaraga mu bugenzuzi bw’isuku yo mu mahoteli, za resitora n’ahandi hahurira abantu benshi, mu bice bigize umujyi wa Musanze, mu rwego rwo kurushaho kubakangurira isuku, bijyanye no kwigisha abaturage kwirinda kujugunya imyanda cyangwa kwangiza ubusitani buri hirya no hino, bakangurirwe kwitabira gutera ibiti, harimo iby’imbuto, ibivangwa n’imyaka, n’ibigira uruhare mu kurwanya isuri, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ibidukikije.

Ibi bikorwa byose, bizagerwaho binyuze muri gahunda yiswe Igitondo cy’Isuku, uyu ukaba ari umuganda uhuza abaturage b’Umurenge wa Muhoza, uba buri wa gatatu wa buri cyumweru.

Zimwe mu nyubako zikigaragaraho umwanda ukabije abaturage bazafatanya mu kuwurwanya mu rwego rwo kwimakaza isuku
Zimwe mu nyubako zikigaragaraho umwanda ukabije abaturage bazafatanya mu kuwurwanya mu rwego rwo kwimakaza isuku
Mu gutangiza ubukangurambaga bwo kwimakaza umuco w'isuku no kubungabunga ibidukikije abaturage bahamagariwe kubigira umuco
Mu gutangiza ubukangurambaga bwo kwimakaza umuco w’isuku no kubungabunga ibidukikije abaturage bahamagariwe kubigira umuco
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yego rwose , muzasure umudamu witwa MUKABUZIZI Catheline utuye Akarere ka BURERA umurenge wa KINONI akagari ka NTARUKA umudugudu wa NYARUBUYE mwumve amakuruye atangaje

NIZEYIMANA Ssmuel yanditse ku itariki ya: 27-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka