Musanze: Bagura kandagira ukarabe ntizimare kabiri bitewe n’abajura bahita baziba

Abakorera muri Centre y’ubucuruzi yitwa Byangabo, iherereye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’abajura bamaze iminsi biba za kandagira ukarabe, bigakoma mu nkokora intego yo gushyira mu bikorwa no kubahiriza ingamba zo kunoza isuku, muri iyi minsi abantu basabwa gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ryihuse ry’icyorezo Covid-19.

Kandagira ukarabe bazihambiranyaho imigozi ngo abajura bataziba
Kandagira ukarabe bazihambiranyaho imigozi ngo abajura bataziba

Abavuga ibi, ni bamwe mu bafite amaduka y’ubucuruzi, bakorera muri iyi centre, bemeza ko abantu badukanye ingeso yo kwiba kandagira ukarabe, kandi ubwo bujura bukaba buri gufata indi ntera.

Umucuruzi Kigali Today yasanze mu mu iduka acururizamo ibinyampeke yagize ati: “Umujura agira atya akaza, akigobeka ahantu batamubona, agacungira imbere y’iduka umucuruzi n’umuguzi barimo imbere. Muri cya gihe bagiciririkanwa cyangwa kugurisha, uwo mujura akaba ateruye ya kandagira ukarabe, akayijyana, ntiwongere kumuca iryera”.

Imiterere ya kandagira ukarabe benshi mu bacururiza muri iyi centre bakunze kwifashisha, ziba ari izisudiriwe mu byuma, hakaba izikozwe mu bikoresho bya pulasitiki z’indobo cyangwa amajerikani, baba baracometseho uturobine dusohokeramo amazi bakaraba intoki.

Abacuruzi ngo bibasaba kuzihozaho ijisho mu rwego rwo kuzirinda abashobora kuzitwara
Abacuruzi ngo bibasaba kuzihozaho ijisho mu rwego rwo kuzirinda abashobora kuzitwara

Amaduka menshi Umunyamakuru wa Kigali Today, yagerageje kugeramo yo muri iyi centre, abahakorera ikibazo cyo kwibwa izo kandagira ukarabe bagihuriyeho; aho batunga agatoki inzererezi zirimo n’abana baba barataye ishuri, birirwa muri iyi centre aribyo bibagenza.

Uwitwa Uwimbabazi Anastasie yagize ati: “Ari kandagira ukarabe n’ibasin biba biri kumwe barabitwara, yewe n’isabuni iyo bayihasanze ntibayisiga. Iyo bigenze gutyo uwayibwe yisakasaka andi mafaranga akugura indi nshya, kugira ngo umukiriya ataza akabura uko akaraba, cyangwa ukayigura bwangu wirinda gucibwa amande”.

Abacuruzi bamwe ubu bahisemo kujya bazizirikisha imigozi ikomeye bahambira ku nkingi z’amaduka bakoreramo, cyangwa bakayihambiranya n’ikindi gikoresho iba iteretseho, kugira ngo n’ugerageje kuyiba ntibimworohere.

Abakorera mu maduka yihagazeho baba bazizirikiye ku nzugi cyangwa ku madirishya
Abakorera mu maduka yihagazeho baba bazizirikiye ku nzugi cyangwa ku madirishya

Undi mucuruzi ati: “Ubu ni bacye bagitegerereza abakirya mu maduka imbere. Bamwe twiyemeza kwirirwa tukavirwa n’izuba hano hanze, twicaye imbere y’amaduka, aho twabaye nk’abazamu birirwa bacunga ko batatwibira za kandagira ukarabe. Kuko nta mafaranga wabona yo guhora usimbuza indi mu gihe yibwe”.

Busogo iri mu mirenge iri imbere kugira abarwayi benshi ba Covid-19 mu Majyaruguru

Amakuru aturuka mu nzego z’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’Intara y’Amajyaruguru, agaragaza ko Umurenge wa Busogo ari wo uri ku isonga mu mirenge igize iyi Ntara y’Amajyaruguru, mu kugira umubare munini w’abanduye icyorezo Covid-19. Akarere ka Musanze uwo Murenge ubarizwamo n’ubundi kari imbere y’utundi turere tw’iyi Ntara, mu gihe nanone iyi ntara, na yo iza ku mwanya wa kabiri mu gihugu, aho ikurikira Umujyi wa Kigali mu kugira umubare munini w’abanduye iki cyorezo.

Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero, yabwiye abaturage bo muri uyu Murenge ko iri atari ishema ryo kuratira abandi. Ati: “Baturage b’Umurenge wa Busogo, ibi mubyumve neza ko kuba ku isonga mu kugira umubare munini w’abanduye Covid-19 atari ishimwe cyangwa igihembo cyo kwishimira. Birababaje kubona abantu bakomeje kwitwara nabi, bituma muri aka gace hagaragara ubwiyongere bw’icyorezo. Mu by’ukuri twumve neza ko igisubizo cyo gukumira Covid-19 cyangwa kuyirwanya, tutakibonera mu kurembywa na yo, ngo tujyanwe mu bitaro aho abaganga batwongerera umwuka. Nimuzirikane ko ahubwo ko igisubizo cyo kuyirwanya, kiri mu kubahiriza inama zose n’amabwiriza inzego z’ubuzima zidutegeka”.

Uburyo bwo kuzirikira kandagira ukarabe ku gikoresho iba iteretseho abacururiza muri centre ya Byangabo babwize kubera ubujura bwazo bukabije
Uburyo bwo kuzirikira kandagira ukarabe ku gikoresho iba iteretseho abacururiza muri centre ya Byangabo babwize kubera ubujura bwazo bukabije

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, yabwiye abaturage b’Umurenge wa Busogo, ko bibabaje kubona hakigaragara abagifite imyumvire ikiri hasi ituma bakerensa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ntacyo bikanga.

Yagize ati: “Muri abo barwayi benshi tuvuga uyu Murenge ufite, barimo n’abari gukurikiranwa bari mu ngo zabo mu Midugudu. Abantu bakomeje kwizirikira mu myumvire yabo yo kubwirwa, ariko ntibumve ko twugarijwe. Ni ibintu bibabaje kugera mu iduka ryuzuye ibicuruzwa, ariko ridafite kandagira ukarabe, cyangwa n’ihari idakoreshwa. Abakora ayo makosa, mu gihe babyibukijwe, bakamera nk’aho bakuwe mu bitotsi. Ntabwo tugomba gusinzira imbere ya Covid-19 ikomeje kudusubiza inyuma gutya inadutwara ubuzima bw’abacu”.

Ku kibazo cy’ubujura bwa kandagira ukarabe kigaragazwa n’abakorera muri centre ya Byangabo, ubuyobozi buvuga ko bitumvikana ukuntu umucuruzi ashobora gushobora gucunga umutekano w’ibyo acuruza akananirwa gucunga umutekano wa kandagira ukarabe iteretse imbere y’iduka rye.

Basanga iki ari ikibazo n’ubundi cy’imyumvire ikiri hasi, abacuruzi bakwiye gukosora ndetse n’abagira uruhare muri ubwo bujura bagahamagarirwa kubureka hakiri kare.

Icyakora ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’iyi centre y’ubucuruzi, bwizeza abahakorera ko bugiye kurushaho gukaza ingamba zizaca intege abakora ubwo bujura; ariko uruhare runini rukaba urw’abakorera muri iyi centre umunsi ku wundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka