Musanze: Bagaragarijwe inyungu ziri mu kubungabunga urukuta rutandukanya Pariki n’abayituriye

Abajyanama b’Akarere ka Musanze, bagaragarije abaturage bo mu Murenge wa Kinigi, zimwe mu nyungu ziri mu kubungabunga urukuta rutandukanya iyo Pariki n’abayituriye, harimo no kuba byagabanya ibyago byo konerwa na zimwe mu nyamaswa.

Barasaba urwo rukuta rwakubakwa mu buryo rukomera rkabasha gukumira inyamaswa
Barasaba urwo rukuta rwakubakwa mu buryo rukomera rkabasha gukumira inyamaswa

Ni mu gihe abaturage bagaragaza ikibazo cya zimwe mu nyamaswa zituruka muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, zigasenya ibice bimwe na bimwe by’urwo rukuta, zikajya mu mirima yabo zikabonera.

Sekamana Gerard, agira ati “Imbogo ziraza, zigasunika amabuye y’uru ruzitiro, kugeza ziyahiritse zikaba zibonye inzira zinyuramo, zikinjira mu mirima yacu zikatwonera. Ari ibirayi, ibireti, amashaza n’indi myaka, ntacyo zisigaza, yewe n’imirima biba bihinzemo zisiga ziyigize nk’intabire cyangwa nk’umuhanda wa kaburimbo, ugasanga tubihombeyemo”.

Undi ati “Izo mbogo zisimburana n’inkima na zo zisimbuka ruriya rukuta, hanyuma zikaza mu myaka yacu, aho nk’igihe duhinze ibirayi, zo zibitaburura zikabyirira, ntitube tukibashije guhinga ngo tweze. Twirirwa turinze imyaka yacu, tugira ngo dukumire izo nyamaswa ariko ntacyo ni nko kugosorera mu rucaca”.

Abaturage mu gikorwa cyo gufunga inzira inyamaswa zinyuramo bakoresheje ibiti
Abaturage mu gikorwa cyo gufunga inzira inyamaswa zinyuramo bakoresheje ibiti

Mu kugerageza gushaka umuti w’iki kibazo, Abajyanama b’Akarere ka Musanze, ku wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2022, bifatanyije n’abaturage bo mu Mirenge ya Nyange na Kinigi, nk’imwe mu yikora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu gikorwa cyo funga urukuta rw’aho inyamaswa zajyaga zinyura zigiye konera abaturage.

Abitabiriye iki gikorwa, bafatanyije gutinda uruzitiro rw’amabuye, ndetse bagenda bahatambika ingiga z’ibiti bikomeye. Abaturage ariko n’ubwo bishimiye ko bagiye kumara iminsi bafite agahenge ko kutonerwa n’inyamaswa; basanga igisubizo kirambye, cyaturuka mu kubaka uruzitiro rurerure, rwubakishijwe sima n’ibyuma bikomeye.

Kankera Dominique, yagize ati “Abafite amasambu ahangaha usanga duhozamo ijisho n’akarenge, aho tuba ducunganwa n’inyamaswa ngo zitatwonera. Twe nk’abaturage tumaze imyaka isaga 40 tubana n’izi mbogo kimwe n’izindi nyamaswa, twe tubona igisubizo cyatuma zitava muri Pariki ngo zize kutwonera, ari uko twafashwa hakubakwa urukuta rurerure kandi rwubatse mu buryo bukomeye, bakarukotera na sima ndetse n’ibyuma bikomeye, ku buryo byajya bitangira izo nyamaswa mu gihe zishaka kwangirika”.

Mu kirunga cya Bisoke hamwe mu hagaragara inyamaswa zirimo imbogo n'inkima
Mu kirunga cya Bisoke hamwe mu hagaragara inyamaswa zirimo imbogo n’inkima

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, Ndayambaje Michel, asanga mu gihe iyi Pariki izaba yaguriwe ku buso buhagije, inyamaswa zizarushaho kubona ubwinyagamburiro buhagije, bikemure imbogamizi zose abaturage bagaragaza.

Yagize ati “Ikigaragara ni uko ubwinyagamburiro bw’inyamaswa muri Pariki ari butoya, mu misozi ihanamye, ushobora no gusanga ziba zabuze amazi zinywa cyangwa ibyo zirya mu buryo buzoroheye. Niyo mpamvu mu mishinga iri imbere kandi ya vuba, hari gahunda yo kwagura iyi Pariki, kugira ngo inyamaswa ziyibemo zisanzuye, binakemure ikibazo cy’abo zajyaga zonera imyaka ihinze mu mirima”.

Akomeza asaba abaturage ko mu gihe ibi bitarakorwa, bakomeza kubungabunga urukuta rwa Pariki, bitabira kujya bahita basana ahangiritse, kugira ngo bigire uruhare mu gukumira inyamaswa ishatse gusagararira abaturage ije kubonere.

Ndayambaje Michel, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze
Ndayambaje Michel, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze

Iki gikorwa cyo gusana urukuta rutandukanya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’abayituriye, mu bice by’Imirenge ya Kinigi na Nyange, cyateguwe muri gahunda y’icyumweru cy’umujyanama mu Karere ka Musanze.

Muri iki cyumweru kandi abo bajyanama, ab’Imirenge n’ab’Utugari twose two mu Karere ka Musanze, bazifatanya n’abaturage mu bikorwa byo kurwanya isuri, gufasha abatishoboye no kububakira inzu, gukangurira abaturage kurwanya umwanda n’imirire mibi ikomeje gutera igwingira mu bana, kwita ku miryango n’ibindi.

Ni ibikorwa batangiye mu rwego rwo kwegera abaturage, bagamije no kurushaho kumenyana na bo, no kumva ibibazo by’ingutu bibugarije ngo bazabikorere ubuvugizi.

Abaturage bafatanyije biyemeje gusana urwo rukuta
Abaturage bafatanyije biyemeje gusana urwo rukuta
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka