Musanze: Bafite ikibazo cy’ubwiherero rusange budahagije mu mujyi

Bamwe mu bakorera n’abatemberera mu mujyi wa Musanze barinubira ikibazo cy’ubwiherero rusange budahagije, bakemeza ko n’ubuhari bagira impungenge zo kubujyamo kubera isuku nke.

Hari abihagarika ahadakwiye bitewe no kwinubira isuku nke mu bwiherero
Hari abihagarika ahadakwiye bitewe no kwinubira isuku nke mu bwiherero

Abaganiriye na Kigali Today, bagaragaje imbogamizi bakomeje guterwa n’icyo kibazo, aho bamwe bagana amaresitora n’utubari bakagura icyo kurya cyangwa icyo kunywa batari babifite muri gahunda, ahubwo bagamije gushaka ubwiherero, hakaba n’ubwo batega moto bakerekeza mu ngo zabo bashaka ubwiherero.

Niyonzima Jean Damascène, ati “Ntibyoroha iyo wifuje kujya mu bwiherero uri mu mujyi wa Musanze, ubwiherero ntibuhagije kandi abagana umujyi wa Musanze ni benshi, urashaka kwiherera bikagorana, njye bimbayeho kenshi ngura ibiryo muri resitora cyangwa Fanta ntabishaka ngamije gushaka ubwiherero”.

Arongera ati “Na moto nyitega kenshi njya mu bwiherero iwanjye kandi ntashaka gutaha, ni ikibazo gikomeye, Leta nidufashe tubone ubwiherero”.

Valens Twahirwa ati “Uretse kubifashwamo na Leta kugira ngo uzabone aho wiherera biragoye, urajya gukomanga ku gipangu cy’umuntu uti, muntize ubwiherero bati ntabwo dufite ugasubirayo, rwose ni ikibazo gikomeye”.

Ubwiherero bw'isoko ry'ibiribwa rya Musanze
Ubwiherero bw’isoko ry’ibiribwa rya Musanze

Abo baturage bavuga ko uretse mu mujyi, ngo no mu nkengero zawo uragenda ibirometero utabona ubwiherero ku muhanda, aho bemeza ko kujya mu ngo usaba ubwiherero bibatera ipfunwe.

Umurungi Ange ati “Ubwiherero mu Karere ka Musanze ntibuhagije, ejobundi navuye kuri INES nerekeza mu mujyi wa Musanze nshaka ubwiherero ndabubura, ndavuga nti ese ndinjira mu Karere nta serivise ngiye kwakayo? Nkatwe abaturage tuba dufite no gutinya, ndavuga nti ese ndabigenza nte, nakomeje kumanuka nageze mu isoko rya Carrière nenda gupfa aba ari ho mbona ubwiherero”.

Arongera ati “Ubwo rero urumva ko ubwiherero bukenewe mu mujyi no ku mihanda, kuko nari mpfuye noneho ha handi navugaga nti amafaranga ngiye guhahisha, ngiye kuyategamo nge gushaka ubwiherero, gusa narifashe sinjye wabonye ngeze ku bwiherero”.

Mu mujyi wa Musanze, ahaboneka ubwiherero ni mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze (Carrière), mu nyubako y’isoko rikuru rya Musanze izwi ku izina rya GOICO, no muri gare ya Musanze.

Impamvu abo baturage bemera gutega bakajya mu ngo zabo cyangwa bakagana amaresitora n’utubari, ni umwanda bakomeje gusanga muri ubwo bwiherero kandi kubwinjiramo basabwa amafaranga 100, bakinubira cyane cyane ubwiherero bwo muri gare nk’uko babivuga.

Umurungi Ange akomeza agira ati “Ubwiherero bwo muri gare, umva kujyayo utwite n’inda yavamo kubera umunuko ugusanganira. Ntabwo haba hafite isuku kandi abakozi bishyuza ijana baba bahari ariko sinzi icyo bakora, ujya kwinjira ukumva umwuka uraheze, mudukorere ubuvugizi tubone ubwiherero bwinshi kandi bufite isuku”.

Ntibanyendera Jean Baptiste ati “Ubwiherero rusange ni ngombwa, mu mujyi umuntu arakubwa yashaka kujya kwibohora ugasanga ntihakwiriye nta suku irimo aho babwituma hejuru. Bagerageze bakosore ubwiherero buhari babwiteho”.

Arongera ati “Hari ubwo ubura aho wiherera ukajya muri resitora kugura ibiryo utabigennye, ukajya nk’ahantu ukagura agasururu kugira ngo wibohore, kuko kujya mu ngo z’abantu usaba ubwiherero bitera isoni, hari n’aho bakwamagana bakeka ko uri umujura. Ibi ni kimwe mu bintu biduhangayikishije, icyakorwa ni uko ubwiherero rusange bwakubakwa bagashyiraho n’umuntu wo kubakira akabukorera n’isuku”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuri Janvier, aremeranya n’abo baturage aho abona ko ikibazo cy’ubwiherero mu mujyi wa Musanze gihari, akavuga ko hari gushakishwa ubushobozi bwo kubaka ubwiherero rusange bujyanye n’igihe.

Ati “Rwose ni byo turabibona ubwiherero rusange ntibuhagije mu Mujyi wa Musanze nk’umujyi wa kabiri wunganira Kigali, ariko hari n’umurongo wo kugikemura. Turi gutekereza kureba ahantu twashyira ubwiherero rusange, ni n’umurongo watanzwe no mu yindi mijyi itandukanye, icyo kibazo turagifite”.

Uwo muyobozi yasabye abaturage gukomeza gukoresha ubwiherero buhari cyane cyane ubwubatswe mu isoko rikuru rya Musanze, asaba n’abashinzwe gukurikirana ubwo bwiherero buboneka mu mujyi wa Musanze gukaza isuku yabwo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka