Musanze: Bafata kizimyamwoto bahawe nk’igisubizo cyihuse ku nkongi z’umuriro

Abaturage n’abikorera bo mu Mujyi wa Musanze, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2015, bamurikiwe imodoka nini izifashishwa mu guhangana n’inkongi z’umuriro izwi nka “kizimyamwoto”.

Iyi modoka yaguzwe ku mafaranga yatanzwe n’uturere tw’Intara y’Amajyaruguru ifite agaciro ka miliyoni 450 izaba mu Mujyi wa Musanze ariko izakoreshwa mu kuzimya inkongi z’umuriro mu turere twa Gakenke, Musanze, Burera na Rubavu.

Kizimyamwoto izajya yifashishwa mu kuzimya inkongi z'umuriro mu Majyaruguru n'Iburengerazuba.
Kizimyamwoto izajya yifashishwa mu kuzimya inkongi z’umuriro mu Majyaruguru n’Iburengerazuba.

Nyuma yo kwereka bamwe mu baturage n’abikorera bo mu Mujyi wa Musanze bitabiriye uyu muhango uko ikora, bavuga ko bishimye kuko ubutabazi bugiye kuzaza buva hafi.

Ziganimbuga Prosper, umwe mu bayobozi ba INES- Ruhengeri ahamya ko gutegereza ubutabazi buvuye i Kigali byari ikibazo gikomeye none kuba babonye kizimyamwoto hafi abaturage bo mu Mujyi wa Musanze barasubijwe.

Ubusanzwe mu kuzimya inkongi z’umuriro nubwo zidakunze kubaho mu Mujyi wa Musanze hitabazwa kizimyamwoto yavaga mu Mujyi wa Kigali yahageraga nyuma y’amasaha atari munsi ya biri n’igice igasanga ntacyo ikiramira.

Abaturage berekwa uko bakoresha iyi modoka mu kuzimya umuriro.
Abaturage berekwa uko bakoresha iyi modoka mu kuzimya umuriro.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winnifrida yavuze ko umutima usubiye mu gitereko kuko umutekano ku nkongi z’umuriro ubonetse.

Agira ati “Kuba (kizimyamwoto) ihari ituma abantu batuza kuko no kuba ihari ni umutekano bivuze ko igihe cyose habaye inkongi y’umuriro twajya tuyitabaza.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, SSP Nsengiyumva Benoit yasabye abitabiriye iki gikorwa gutabaza polisi hakiri kare ibintu bitarerenga inkombe bityo bakagira ibyo barokora bitarakongoka.

Yabakanguriye kandi gushyira mu mazu yabo ibyuma byo kuzimya inkongi z’umuriro (extinguisher) bikajyana no kwirinda izo mpanuka z’inkongi zikunda gukururwa no sirikwi (short-circuit) gucana buji, gusudira n’ibindi.

Abaturage ba Musanze bishimiye ko babonye ubutabazi bw'inkongi hafi.
Abaturage ba Musanze bishimiye ko babonye ubutabazi bw’inkongi hafi.

Ubuyobozi bwa Polisi bwagaragaje ko ikibazo gisigaye ari ugushaka ivomo hafi igihe habaye inkongi y’umuriro amazi yo kuzimya akava bugufi, bikaba bisaba ko ryubakwa mu mujyi rwagati.

Kuri icyo, abikorera bo mu Mujyi wa Musanze basanga ikihutirwa ari ugukora inyigo y’amafaranga iryo vomo rizatwara bakayakusanya kugira ngo rizubakwe. Mu mezi ane ashize, inzu eshatu zo mu Mujyi wa Musanze zafashwe n’inkongi z’umuriro, ibyarimo birakongoka.

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo   ( 1 )

twizere ko ubutabazi buzajya butangwa kandi ku gihe

charles yanditse ku itariki ya: 14-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka